Kigali

Rayon Sports yakiriye rutahizamu mushya wakinnye mu Bufaransa -VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:12/08/2024 7:31
0


Rayon Sports yakiriye rutahizamu mushya ukomoka mu gihugu cya Cameroon, Aziz Bassane Koulagna wakinnye mu ikipe y'abatarengeje imyaka 19 ya FC Nante yo mu Bufaransa.



Uyu rutahizamu yageze ku kibuga cy'indege i Kanombe Saa yine z'ijoro zo kuri iki Cyumweru, yakirwa na bamwe mu bakozi ba Rayon Sports barimo n'Umunyamakuru wayo Uwizeyimana Sylvestre uzwi nka Wasili.

Nk'uko amakuru abivuga, Aziz Bassane Koulagna aje gukora igeragezwa mu ikipe ya Rayon Sports, naritsinda azahita ayisinyira amasezerano y'umwaka umwe ari umukinnyi wayo.

Uyu mukinnyi w'imyaka 22 ukina asatira anyuze ku ruhande rw'iburyo cyangwa rw'ibumoso, yari asanzwe akinira ikipe ya Coton Sport FC de Garoua ikina shampiyona y'icyikiro cya Mbere iwabo muri Cameroon, akaba yarayigezemo muri 2021.

Mbere yaho yari yakiniye andi makipe arimo FC Nante y'abatarengeje imyaka 19 yo mu gihugu cy'u Bufaransa. 

Aziz Bassane Koulagna aje gukora igeragezwa mu gihe rutahizamu ukomoka muri Gabon, Iga Natnael wari waje gusinyira Rayon Sports gusa bikaba byaranze bitewe nuko atawuhamya akaba agomba gusubira iwabo.

Abanya-Senegal babiri myugariro Youssou Diagne na rutahizamu Fall Ngagne bo barasubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere nyuma yo gushyira umukono ku masezerano.




Aziz Bassane Koulagna waje mu igeragezwa mu ikipe ya Rayon Sports 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND