RFL
Kigali

Perezida Kagame yagarutse ku mutekano wo muri RDC anavuga ku cyizere Abanyarwanda bamufitiye

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:11/08/2024 20:23
1


Perezida Paul Kagame yagarutse ku mutekano muke uri muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko Amahoro atatangwa n'umuntu uturutse ahandi anavuga ko icyizere Abanyarwanda bamufitiye nawe ari cyo abafitiye.



Ibi yabigarutseho kuri uyu iki Cyumweru ari muri Stade Amahoro ubwo yari amaze kurahirira kuyobora u Rwanda muri Manda y'imyaka 5 aheruka gutorerwa. Umukuru w'Igihugu yavuze ko mu myaka 30 ishize ibyo Abanyarwanda bagezeho birenze ibyo bari biteze.

Ati: "Mu myaka 30 ishize, ibyo Abanyarwanda bagezeho birenze ibyo twari twiteze. Birenze ibyo umuntu yabasha gusobanura ukurikije aho twavuye. Amateka yacu mabi, yavuyemo ikibatsi cy’umuriro w’icyizere, ubudaheranwa n’ubutabera muri twe”.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko mu karere u Rwanda ruherereyemo amacakubiri akomeje kwiyongera, amahoro akaba yarabuze mu Burasirazuba bwa Congo kandi akaba adatangwa n'umuntu uturutse ahandi.

Aragira ati: "Muri uyu mwaka wa 2024, amacakubiri mu karere kacu n’Isi aragenda arushaho kwiyongera no kurema kutizerana kubera ubusumbane budashakirwa umuti no kugira indimi ebyiri.

Amahoro mu Karere kacu ni ikintu cya ngombwa ku Rwanda. Gusa yarabuze by'umwihariko mu Burasirazuba bwa Congo ariko amahoro ntabwo yatangwa n’umuntu uturutse ahandi kabone nubwo yaba ari igihanganye gute mu gihe igice kirebwa kidakoze ibikenewe.

Ibyo bitabayeho, inzira z’ubuhuza ziri gushyirwamo imbaraga n’abayobozi b’akarere ntacyo zageraho" .

Yanashimiye Abakuru b’ibihugu bakomeje guharanira ko amahoro n’umutekano bigerwaho mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ati: ''Kandi hano ndashaka gushimira Perezida wa Angola, João Lourenço uri kumwe natwe hano na Perezida wa Kenya, William Ruto n’abandi ku bintu byose bakoze kandi bakomeje gukora.”

Perezida Kagame yavuze ko bafite gukora ibyo basabwa kugira ngo buri muntu agire amahoro. Ati: "Twese dufite gukora ibyo dusabwa kugira ngo buri muntu agire amahoro arambye, agire uburenganzira bwe. Ntabwo bikwiriye kuba impuhwe abantu bagiriwe. Ni inshingano. Iyo ibyo bitabaye ni bwo abantu bahaguruka, bagaharanira uburenganzira.

Bikwiriye kumvikana ko ari ihame kuko ni ikibazo kireba uburenganzira bw’abantu. Kandi ntabwo amahoro ya nyayo yaboneka mu gihe ubwo burenganzira butubahirijwe. Ntabwo ushobora kubyuka umunsi umwe ngo ubundi ufate umwanzuro wo kwima uwo ushaka uburenganzira bwe bw’ubwenegihugu, ngo wumve ko birangira gutyo. Hagomba kubaho aho abantu bahuriza".

Umukuru w'Igihugu yavuze ko ari igihe cyiza cyo gutekereza Isi bashaka ko abana babo bazabamo. Ati: "Iki ni igihe cyo gutekereza ku Isi dushaka ko abana bacu bazabamo. Nk'abantu bo ku Isi dufite byinshi duhuriyeho kurusha uko tubitekereza, kandi muri twe, twifitemo ubushobozi bwo gusana, kuvugurura no gutangira bundi bushya.

Ntabwo bivuze ko tugomba kwemeranya kuri buri kimwe cyose, ariko tugomba kubaha amahitamo ya buri wese''.

Yanavuze ko kandi icy’ingenzi cyane kuri bo ari ukubona abaturage babo babayeho mu buzima bubahesheje agaciro kandi batekanye. 

Perezida Kagame yavuze ko hakiri byinshi birenze Abanyarwanda batari bageraho bityo ko ari intangiriro yo kubigeraho anavuga ko icyizere bamufitiye nawe ari cyo nawe abafitiye. Ati: "Mu bihe byo kwiyamamaza, twumvaga kenshi, kuri benshi, ya ntero yagiraga iti “ni wowe”. Ariko mu by’ukuri, si njye njyenyine ahubwo ni mwebwe, ni twese hamwe.

Ubu rero, tugomba kongera kureba imbere ahazaza. Mu myaka 30 ishize, twageze kuri byinshi kandi byiza, ariko nanone haracyari byinshi tutarageraho ariko tuzageraho mu myaka iri imbere. Iyi Manda nshya rero ni intangiriro yo gukora ibirenze.

Kuki se n'ubundi tutarenza ibyo twakoze?. Kubitekereza ntabwo ari ukurota birashoboka, bizashoboka, twabikora kandi tuzabikora. Icy'ingenzi muri byose turi hamwe, turi umwe kandi ndagira ngo mbashimire cyane kongera kumpa icyizere ariko kandi munakinshyigikiramo. 

Mwampaye amahirwe y'icyo cyizere yo kubakorera, gukorana namwe. Ibyo twifuza byose tuzabigeraho rero mu by'ukuri hari byinshi tugomba gukomeza gukemura hari byinshi tugomba gukomeza guhuriraho, icyizere mumfitiye, ni cyo mbafitiye".


Perezida Kagame yavuze ko nta muntu watanga amahoro mu gihe igice kirebwa kitakoze ibikenewe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muhayimana Ephron1 month ago
    Nukuri tugukundira ko ureba kure ,kdi umenya ibizaba mbere Yuko biba ubundi wowo n'Imana buriya ntacyo mupanga raaaa





Inyarwanda BACKGROUND