RFL
Kigali

Perezida Biden aryohewe n’ubuzima ku mazi-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/08/2024 16:51
0


Mu gihe habura igihe gito ngo Perezida Biden wa USA asezere muri White House, yafashe umwanya wo gufata ikiruhuko ajyana n’umuryango we ku mucanga ku mazi.



Hashize igihe kinini Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, avugwaho kuba arushye n’imyaka afite, ndetse bamwe bakavuga ko inshingano afite ziri kure y’ubushobozi bwe, mu gihe abandi bavugaga ko akunze kurangwa n’umunaniro dore ko akunze gusinzirira mu ruhame.

Ibi nibyo byatumye Perezida Biden ahabwa akabyiniriro ka ‘Sleep Joe’ bitewe n’uko akunze kugaragara mu ruhame asinzira, ndetse yanabikoze mu minsi ishize ubwo yagiranaga ikiganiro mpaka na Donald Trump cyanyuze kuri televiziyo mpuzamahanga ya CNN.

Nyuma Perezida Biden yaje kurwara Covid-19 ndetse anakurikizaho guhagarika kwiyamamariza kongera kuyobora Amerika nk’uko benshi babimusabaga, ahita abiharira Visi Perezida Kamala Harris ubu uri guhangana na Trump.

Mu gihe Perezida Biden yahagaritse ibyo kwiyamamaza, ubu noneho yanafashe umwanya ajya mu kiruhuko mu gihe anabura igihe gito ngo asohoke muri White House.

Iki kirihuko Perezida Biden n’umuryango we hamwe n’inshuti ze, bagifatiye ku mucanga ku mazi ahitwa Rehoboth Beach mu gace ka Deleware. 

Amafoto ya Perezida Biden ari kurya ubuzima ku mazi yavugishije benshi nk’uko PageSix yabitangaje, aho ku mbuga nkoranyambaga bamwe bagize bati: “Ikiruhuko Biden yafashe yari agikwiriye, amaze igihe arushye’.


Perezida Biden arikumwe n’umuryango we bagiye kurya ubuzima ku mazi


Nyuma yo gukira Covid-19, Biden yahise ajya kumva akayaga ko ku mazi

Perezida Biden n’umugore we Jill hamwe n’umwana wabo

Abashinzwe umutekano we nabo bari hafi ye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND