RFL
Kigali

Burna Boy ntiyemeranya n’abamwita umubeshyi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/08/2024 13:15
0


Mu gihe Abafana ba Burna Boy bari bakomeje kuvuga ko ari umubeshyi nyuma yo kubasezeranya ‘album’ nshya ntayisohore, uyu muhanzi yavuze ko atari umubeshyi ahubwo ko bamwumvise nabi.



Tariki 29 Nyakanga 2024, nibwo Burna Boy yanyuze ku rukuta rwe rwa X, atangaza ko saa sita z'ijoro araza gushyira hanze album ye nshya, ntiyagira ikindi arenzaho.

Icyo gihe abantu baraye ijoro bategereje album baraheba umunsi wose urirenga itagiye hanze.

Abantu batangiye kumutera amabuye bamwita umubeshyi ko nawe atangiye ya mico yateye yo gukina mu mitwe y'abantu, ibizwi nko gutwika.

Icyakora nyuma Burna Boy yaje guhumuriza abakunzi be abereka ko album ihari, ubwo yahitaga atangaza ko izaba yitwa 'No sign of Weakness', avuga ko hazaba hariho indirimbo yitwa 'Empty chairs'.

Nyuma y'ibyavuzwe byose bamutera amabuye, Burna Boy yongeye kunyura kuri X, abwira abantu ko ibi bintu bagomba kubikuramo isomo ryo kujya bita ku cyo umuntu yavuze, aho guhita bitekerereza ibyo atavuze.

Yavuze ko we yatangaje ko igihe album izagira hanze ari saa sita z'ijoro ariko ntiyigeze atangaza itariki z'izo saa sita.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND