Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Kanama 2024 abasore bagize Soul Nativez, itsinda rimaze gushinga imizi mu njyana y'Amapiano no kuvanga umuziki muri rusange basesekaye i Kigali aho baje kongera gutaramira.
Aba basore bakiriwe n’itsinda riyobowe na Muyoboke Alex
na Kigali Protocal.
Mu kiganiro bagiranye na InyaRwanda, bavuze ko biteguye
gutanga ibyishimo cyane ko bishimira kuba abanyarwanda ari abasilimu.
Bagaruka kandi ku kuba bishimira kuba umwuga wo kuvanga
umuziki abakobwa nabo barawuhagurukiye.
Umwe muri aba basore yagize ati”Uruhare rw’abari n’abategarugori
mu muziki rwahoze ari nta makemwa ariko ni ibyo kwishimira kuba basigaye bisanga
no mu kuvanga umuziki.”
Ikindi aba basore bishimira harimo kuba uyu munsi
abavanga umuziki basigaye binjiza amafaranga afatika.
Soul Nativez imaze gutaramira mu bice bitandukanye by’u Rwanda nka Rubavu na Kigali.
Soul Nativez ni itsinda rigizwe na Matsobane Chuene na
Masana Khoza ryo muri Afurika y'Epfo rimaze gushinga imizi mu njyana ya Amapiano.
Bakaba barihuje nyuma yo gusanga bafite ubumenyi n’ubuhanga
bakungikanya bikabyara ikintu kigari.
Ibintu byaje no kubahira, ubu bakaba bagenda bavanga
umuziki mu nguni zitandukanye za Afurika n’Isi muri rusange.
Aba basore bamaze gukorana n’abahanzi batandukanye nka
Oxlade, Musa Keys na Focalistic.
Bamaze kandi gukora mu birori, ibitaramo n’amaserukimuco atandukanye
nka Cape Town’s Largest Main Market Music Festival.
Bakoranye na Nasty C mu bitaramo bizenguruka Afurika y'Epfo, icyo gihe bafatanije Uncle Waffles, umwe mu bihagazeho ku Isi mu kuvanga umuziki.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SOUL NATIVEZ
TANGA IGITECYEREZO