Umukobwa witwa Hope Niyonjyanshima wari ufite Nimero 24 ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko ahigitse bagenzi be bari bahatanye akegukana ikamba rya Rwanda Global Top Model 2024. Yavuze ko yageze kuri iyi ntsinzi kubera gushyigikirwa n’umuryango we n’inshuti.
Ni mu birori byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa
Gatandatu tariki 10 Kanama 2024 kuri Olympic Hotel ku Kimironko mu Mujyi wa
Kigali. Ni ku nshuro ya Gatatu iri rushanwa ribaye, hagamijwe guteza imbere abanyamideli
bafashwa guserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga akomeye ku Isi.
Ryitabiriwe n’abanyamideli barenga 100, bavuyemo 30
bageze mu cyiciro kibanziriza icyanyuma. Bahatanye mu matora yo kuri Internet,
ndetse banyura imbere y’Akanama Nkemurampaka biyerekana, birangira batandatu
ari bo bemerewe gukomeza mu cyiciro cya nyuma.
Buri munyamideli yari yitwaje inshuti ze, abo mu
muryango we n’abandi mu rwego rwo kwihundagazaho amajwi. Batandatu bageze mu
cyiciro ni abakobwa batanu n’umusore umwe barimo: Hope Niyonjyanshima [Nimero
24], Isaro Rosine Utezeneza [Nimero 36], Rutayisire Saluwa [Nimero 30], Gloria
Bobette Gahigana [Nimero 1] ndetse na Eddy Yakin Mugisha [Nimero 94].
Hope Niyonjyanshima wegukanye ikamba rya Rwanda Global
Top Model yagaragiwe na Isaro Rosine Utezeneza wabaye igisonag cya Mbeere na
Eddy Yakin Mugisha wabaye igisonga cya Kabiri. Ariko kandi, Hope yanegukanye
ikamba ry’umukobwa wagize amajwi menshi muri iri rushanwa ‘Most Voted’.
Ndekwe Paulette uhagarariye Sosiyete ya Embrace Africa
mu Rwanda, yavuze ko kuri iyi nshuro bazafasha uwatsinze kwitabira irushanwa
ryiza Mpuzamahanga ‘kugirango rizamusigire ubumenyi’.
Yabwiye abatashije gutsinda kudacika intege. Ati “Kuba
watsinzwe ntibivuze ko ubuzima burangiriye aha, ahubwo ni imiryango ifungutse,
hari ubumenyi wungutse, witinyutse wabonye ko byose bishoboka, rero ubutaha
muzongere mugerageze”
Isaro Rosine wegukanye ikamba ry’igisonga cya Mbere,
yanahawe ikamba ry’umukobwa wabaniye neza bagenzi be, kandi agaragaza umurava
muri iri rushanwa.
Ndekwe Paulette ati “Rosine ni umukobwa wabyukaga
ukabona arajwe ishinga no kwita ku irushanwa, ni ibintu twabonaga. Yakanguriraga
abantu, no mu itangazamakuru yarabigaragaje, rero twamuhisemo kubera iyo
mpamvu.”
Hope Niyonjyanshima yegukanye ikamba rya Rwanda Global
Top Model kubera impamvu nyinshi zirimo no kuba ari we wari ufite amajwi menshi
mu matora yo kuri Internet, aho yari afite amajwi arenga ibihumbi 20. Imibare
igaragaza ko muri aya matora, abantu batoye barenga ibihumbi 53.
Hope kandi yanyuze Akanama Nkemurampuka bijyanye n’uburyo yiyerekanaga.
Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Stella Matutina
wabaye Miss Globe Rwanda, Uwase Honorine wabaye Miss Glamour Face 2021 ndetse
na Laura Nina wabaye Global Top Model 2023.
Ndishimye
ariko birantunguye!
Hope Niyonjyanshima yabwiye InyaRwanda, ko yakozwe ku
mutima no kuba yabashije kwegukana iri kamba, ariko kandi byamutunguye kuko
atari ibintu yari yiteze.
Ati “Ndishimye cyane ariko birantunguye. Ibanga
nakoresheje ni ubumenyi mfite, ikindi nakoresheje inshuti zanjye zanshyigikiye,
abantu muri rusange banshyigikiye ndetse n’umuryango wanjye. Nishimiye cyane ku
rwego nyine ntari kubasha kubivugamo.”
Uyu mukobwa yavuze ko yari afite icyizere cy’uko
azatsinda iri rushanwa ‘kuko numvaga ibyo ndimo mbizi’. Ati “Nta mpamvu rero
nari kwigirira icyizere cy’uko ngomba gutsinda.”
Hope yavuze ko azakoresha iri kamba mu gushyiraho
imirongo migari izatuma uruganda rw’imideli mu Rwanda rukomeza kuba
Mpuzamahanga.
Avuga ko yiteguye guserukira u Rwanda mu marushanwa
yose azoherezwamo. Ati “Niteguye neza cyane! Ngiye gukora imyitozo ihagije,
yiyongera kuyo nari mfite myinshi.”
Uyu mukobwa amaze imyaka ibiri mu rugendo rwo kumurika
imideli nk’umwuga. Arusobanura nk’urugendo rudasanzwe, ariko kandi rwarimo
ibyiza n’ibibi.
Yavuze ko yakozwe ku mutima n’uburyo umuryango we
wamushyigikiye, ndetse ikamba yarituye umubyeyi we (Nyina), umujyanama we
wamushyigikiye n’abandi.
Ati “Iri kamba ndaritura ‘Manager’ wanjye. Umuryango wanjye, nkaritura inshuti zanjye n’igihugu cyose muri rusange na Mama wanjye.”
Hope yegukanye ikamba rya Rwanda Global Top Model- Uri iburyo ni umubyeyi we
Hope yatangaje ko yakozwe ku mutima no kwegukana ikamba rya Rwanda Global Top Model
Isaro Rosine wabaye igisonga cya Mbere cya Rwanda Global Top Model [Ubanza ibumoso]
Eddy Yakin wabaye igisonga cya Kabiri cya Rwanda Global Top Model
Hope yegukanye ikamba ry'umunyamideli wahize abandi mu kugira amajwi menshi 'Most Voted'
Ibyishimo byari byose mu muryango wa Hope wegukanye ikamba rya Rwanda Global Top Model
Hope Niyonjyanshima ari kumwe n'ibisonga bibiri byamugaragiye muri Rwanda Global Top Model
KANDA HANO UREBE IBYISHIMO BYARANZE HOPE NYUMA YO GUTSINDA N'IBYO YATANGAJE
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa cya Rwanda Global Top Model 2024
AMAFOTO: Dox Visual- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO