RFL
Kigali

Ni impano yihariye! Bwiza yizihirije isabukuru y'amavuko muri Pariki y’Akagera- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/08/2024 20:14
1


Umuhanzikazi Bwiza ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko yizihije Isabukuru y’amavuko muri Pariki y’Akagera nk’impano yahawe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) binyuze muri gahunda yayo yiswe ‘Visit Rwanda’.



Si ubwa mbere uyu mukobwa asuye ibyiza nyaburuganga bitatse u Rwanda, kuko muri Werurwe 2023 ari kumwe n’abarimo Junior Giti, Chriss Eazy, Salma Mukansanga bitabiriye irushanwa Nyungwe Marathon.

Yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 25 kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2024. Ni isabukuru idasanzwe mu rugendo rwe rw’ubuzima n’umuziki, kuko yahuriranye n’iminsi micye ishize agizwe ‘Brand Ambassadors’ wa Sosiyete ya MTN.

Ni amasezerano bazakorana mu gihe cy’umwaka umwe. Mu butumwa bwo kuri X, ubuyobozi bwa MTN bwifurije Bwiza kunogerwa n’umunsi we w’amavuko.

Amashusho uyu mukobwa yashyize hanze, amugaragaza ari kumwe n’inshuti ze ndetse na Hoteli yacumbikiwemo n’abo mu muryango be bakata umutsima.

Parike y’Akagera ni agace kari mu burasirazuba bw'u Rwanda gafite kilometero 1,122 (433 sq metre) ku mupaka mpuzamahanga na Tanzaniya.

Umubare munini w’inyamaswa z’inyamabere ziri muri iyi Pariki wiyongereye kuva mu 2010, uva ku nyamaswa 4000 mu 2010 ugera ku 13.500 muri 2018.

Bwiza ni imfura mu muryango w’abana bane, mu bakobwa babiri n’abahungu babiri. Abana na Nyina na Se mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba.

Yavukiye i Gitarama, mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, umuryango uza kwimukira i Kigali nyuma bajya gutura i Nyamata.

Amashuri abanza yize kuri Kigali Harvest ku Kimihurura. Igihimba rusange (O Level, Tronc Commun), yize kuri Saint Joseph amaze gufata ishami ryo kwiga (A Level) yize kuri Saint Bernadette mu Karere ka Gisagara, asoreza ayisumbuye kuri Saint Aloys mu Karere ka Rwamagana mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Yakuze akunda umuziki ahanini biturutse ku kuba yarajyanaga n’ababyeyi be mu rusengero akishimira uko baririmba. Uko yigiraga hejuru mu myaka ni nako yajyaga kuririmba muri korali zitandukanye zirimo iz’abana arabikomeza kugeza n’ubu.

Uyu mukobwa yaririmbye muri korali kuva ku myaka 8 y’amavuko, ku buryo atazibuka neza amazina. 

Yakuranye inzozi zo gukora umuziki mu buryo bw’umwuga, ku buryo mu bihe bitandukanye yagiye agerageza kwinjira mu muziki ntibikunde. Yajyaga aririmba mu birori byo ku ishuri ari kumwe n’inshuti ze, mu birori bye ‘akabikunda cyane ku buryo numvaga igihe nikigera nkabona aho kwerekanira ikindimo nzagerageza’.

   

Bwiza ari mu byishimo bikomeye nyuma y'uko 'Visit Rwanda' imufashije kwizihiza isabukuru y'amavuko 


Bwiza yizihije isabukuru mu gihe aherutse kugirwa 'Brand Ambassador' wa MTN 


Bwiza ari muri Parike y'Akagera n'abo mu muryango we 


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AHAZAZA' Y'UMUHANZIKAZI BWIZA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndayambaje 1 month ago
    Bwiza isabukuru nziza





Inyarwanda BACKGROUND