Umuramyi Richard Nick Ngendahayo ukorera umuziki uhimbaza Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agiye gutaramira bwa mbere mu gihugu cya Canada binyuze mu ruhererekane rw’ibitaramo byo kuramya byateguwe n’umuhanzi Alpha Rwirangira.
Richard Ngendahayo ari imbere mu bahanzi bakomeye ba ‘Gospel’
babashije gushyira hanze Album igakundwa mu buryo bukomeye, kugeza ubwo
indirimbo ziyigize zigaruriye imitima ya benshi.
Mu bihe bitandukanye, abategura ibitaramo i Kigali
bagiye bagerageza kumutumira ariko bikanga ku munota wa nyuma. Hari amakuru
avuga ko mu mpera z’uyu mwaka, uyu muramyi ubarizwa muri Amerika ashobora
kuzataramira i Kigali.
Umwibuke cyane mu ndirimbo zirimo nka: “Mbwira ibyo
ushaka”, “Ibuka”, “Gusimba Umwonga”, “Si Umuhemu”, “Yambaye Icyubahiro”,
“Wemere ngushime”, “Ijwi rinyongorera”, “Unyitayeho”, “Sinzakwitesha” n’izindi.
Ngendahayo amaze imyaka isaga 12 muri Amerika. Ariko
impano ye n’ibihangano bye byatangiye gucengera mu bantu kuva mu 2005, aho ibihangano
bye byifashishwa cyane n’insengero zinyuranye.
Ari mu myiteguro yo kujya gutaramira ku nshuro ye ya mbere muri Canada binyuze mu ruhererekane rw’ibitaramo “Amashimwe Concert” bya Alpha Rwirangira, bizaba ku wa 13 Ukwakira 2024, no ku wa 23 Ukwakira 2024. Ni ibitaramo bigiye kuba ku nshuro ya Kabiri.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, Alpha Rwirangira yavuze ko yifashishije umuramyi
Ngendahayo muri ibi bitaramo ‘kubera impamvu nyinshi’. Ati “Impamvu ya mbere ni
uko Richard Ngendahayo ni umuntu mfatiraho urugero, muri ‘Gospel’ ni umuntu
wakoze ibintu bikomeye.”
Arakomeza ati “Ni umuntu waje akora Album yose. Ni
umuntu urebye wakoze ibintu bikomeye muri ‘Gospel’ akora indirimbo nziza cyane,
kandi twese twakunze. Ni umuntu wakoze Album ikamara imyaka yose ikunzwe kugeza
n’ubu.”
Alpha Rwirangira yavuze ko Album ‘Niwe’ ya Ngendahayo yafashije abantu benshi kandi ‘yaradukujije bamwe na bamwe mu buryo bw’agakiza’. Akomeza ati “Twamwigiyeho byinshi’.”
Yavuze ko ‘Richard ndamukunda cyane akaba n’inshuti’.
Ati “Ni umuntu nifuje kuba natumira aranyemerera kwitabira ubutumire.”
Alpha Rwirangira yavuze ko yatumiye Ngendahayo mu gihe yari afite izindi gahunda mu Ukwakira, ariko bitewe n’ubushuti bafitanye n’indi mibanire ‘yaranyemereye’.
Ati “Ni ubwa mbere azaba aje muri Canada, kuririmba
hano. Ni iby’umugisha kubona Imana ishoboje kuba ndi mu ba mbere bamuzana hano
cyangwa ndi uwa mbere umuzanye hano. Imana ihabwe icyubahiro ku bw’icyo.”
Mbere ya 2019, byavugwaga ko Richard azataramira i
Kigali. Ndetse, icyo gihe mu rwego rwo kwitegura urugendo rwe yasohoye
indirimbo eshatu zirimo nka: “Nzaguheka”,“Intwari batinya” na “Urera”.
Ariko siko byagenze kuko abantu barategereje amaso
ahera mu kirere. Iriya ndirimbo ‘Nzaguheka’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na
Producer Patrick Buta uzwi cyane nka Sly BUTA ukorera muri Kilulu 9 Production
(K9P).
Rwirangira wahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya
‘Tusker Project’, yavuze ko ategura ibi bitaramo agamije gufasha abatuye Canada
guhimbaza Imana.
Ati “Ibi bitaramo ni ngaruka mwaka, bibaka bigamije
gushima Imana. Hari abandi bahanzi bazabana nanjye muri iki gitaramo cyo kuri
iyi nshuro. Gusa tuzabimenyesha abantu mu minsi iri imbere.”
Yavuze ko mu byo ateganya muri uyu mwaka harimo no
kugera i Kigali agasura umuryango we, ariko kandi bidakunze yagera i Kigali mu
2025. Ati “Ndabiteganya cyane (kuza mu Rwanda) ni vuba cyane.”
Ni ku nshuro ya kabiri ibi bitaramo bigiye kuba. Kuri
iyi nshuro byateguwe na Healing Lab. Ushingiye kuri 'Affiche' yagiye hanze,
bigaragara ko Alpha Rwirangira azakora ibitaramo bibiri.
Igitaramo cya mbere kizaba ku wa 13 Ukwakira 2024 mu
Mujyi wa Edmonton muri Canada, azakomereza mu Mujyi wa Ottawa muri Canada, ku
wa 23 Ukwakira 2024. Mbere y’umunsi w’igitaramo ni ukwishyura amadorali 50, ni
mu gihe ku munsi w’igitaramo ari ukwishyura amadorali 70.
Alpha Rwirangira ni umuhanzi w’umunyarwanda wabonye
izuba ku wa 25 Gicurasi 1986. Ni umwanditsi w’indirimbo witabiriye amarushanwa
anyuranye.
Akunze kuririmba indirimbo zubakiye ku mudiho wa
Reggae, Soul R&B n’izindi. Kandi yita cyane ku ndirimbo ziri mu rurimi
rw’Ikinyarwanda, Icyongereza n’igiswahili.
Yitabiriye irushanwa rya Tusker Project ndetse abasha
kuryegukana, aho yari ahatanye n’abahanzi bakomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.
Yanakoranye indirimbo n’abarimo umuraperi A.Y binyuze mu ndirimbo nka ‘Songa
Mbele, anafitanye indirimbo ‘Come To Me’ yakoranye na Bebe Cool.
Afite izindi ndirimbo zirimo nka: One Africa, Mama,
Love yakoranye na Junior (Rwanda), This Child, Mwami, Happy Day yakoranye na
Spax (Rwanda), Only you, Ndagukunda “I Love You” yakoranye na Princes Priscilla
(Rwanda) n’izindi.
Alpha Rwirangira yahaye Imana icyubahiro nyuma y’uko
abashije gutumira Richard muri Canada
Richard Nick yigomye ibindi bikorwa yari afite mu
Ukwakira yiyemeza gushyigikira Alpha
Alpha Rwirangira yavuze ko ibi bitaramo bigamije
gufasha Abanyarwanda n’abandi batuye muri Canada gusabana n’Imana
Ibi bitaramo bizaba mu gihe cy’Iminsi ibiri, mu Mujyi wa Ottawa no muri Edmonton
KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM ‘NIWE’ YA RICHARD NICK NGENDAHAYO
TANGA IGITECYEREZO