Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki 10 Kanama ni
umunsi wa 223 mu minsi igize umwaka ugendeye ku ngengabihe ya Gregoire.
Hasigaye iminsi 142 kugira ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ku bafite imyemerere ya gikirisitu Gatolika ni umunsi mukuru wizihizwaho
mutagatifu Lawrence wa Roma.
Bimwe mu byaranze uyu munsi:
1793: Inzu
ndangamurage ya Louvre yafunguwe ku mugaragaro.
1821: Missouri
yagizwe ku mugaragaro Leta ya makumyabiri na kane, mu zigize Leta Zunze Ubumwe
za Amerika.
1971: Hashinzwe
ishyirahamwe ry’abakina umukino w’amaboko wa Baseball muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika, iri shyirahamwe ryafunguriwe ku mugaragaro mu Mujyi wa New York.
1990: Abayisilamu
barenga 127 bishwe n’inyeshyamba mu Majyaruguru ashyira Iburasirazuba ya Sri
Lanka.
2003: Ku
nshuro ya mbere mu Bwongereza hagaragaye igipimo cy’ubushyuhe gihanitse kirenze
degere Celsius 38, kigera kuri 38, 5.
2006: Ishami
rya Polisi yo mu Bwongereza ryitwa Scoltland Yard ryaburijemo igitero
cy’ubwiyahuzi cyari guhitana abagenzi bari mu ndege yavaga mu Bwongereza
yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
2009: Abantu
makumyabiri baguye mu mpanuka y’ikirombe, giherereye mu gace ka Handlová, iyi
ni yo mpanuka ikaze kurusha izindi mu mateka ya Slovakia yatewe n’inkangu.
Abavutse kuri uyu munsi:
1874: Hebert
Hoover wabaye Perezida wa mirongo itatu n’umwe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1979: Umukozi
n’umwanditsi wa Film ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ted Geoghegan.
Abitabye Imana kuri uyu
munsi:
2007: Henry
Cabot Lodge Bohler, Umupilote wa gisirikare waharaniraga uburenganzira bwa
muntu.
2010: Adam
Stansfield, umukinnyi w’umupira w’amaguru wakiniraga ikipe ya Exeter City FC.
TANGA IGITECYEREZO