Umuhanzi wagize igikundiro kuva mu myaka icumi ishize, Niyibikora Safi Madiba, yatangaje ko agiye gukorera ibitaramo mu Mijyi itandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’i Burayi agamije kumenyekanisha Album ye ya mbere aherutse gushyira ku isoko yise ‘Back to Life’.
Ni ibitaramo yagombaga gukora mu myaka ibiri ishize,
ariko ntibyabaye kubera ko yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 kibasiye
Isi mu bihugu bitandukanye.
Yari yabiteguye agamije kumenyekanisha Album ye, no
kwegera abafana be n’abakunzi b’umuziki, nk’umwe mu mihigo yihaye kuva mu myaka
itatu ishize.
Uyu muhanzi ufite ubwenegihugu bwa Canada yabwiye
InyaRwanda ati “Ibi bitaramo ngiye gukora n’ibyo nagombaga gukora muri Covid-19
birahagarara, na nyuma yaho nagombaga kumurika Album, ariko urebye nyine,
kubera ko ntari narakora ibitaramo byo kumurika Album yanjye ‘Back to Life’,
ibi ni ibitaramo bigamije kumenyekanisha rero Album yanjye.”
Safi Madiba yavuze ko umwaka ushize yagerageje gukora
ibi bitaramo ariko ntiyabasha kubigeza kure nk’uko yabyifuzaga. Avuga ko icyo
gihe nabwo yakomwe mu nkokora n’ikwirakwira rya Covid-19, bituma atagera mu
Mijyi yashakaga.
Yavuze ko muri ibi bitaramo azifashisha abahanzi
batandukanye ‘bitewe n’umujyi nzaririmbamo’. Ati “Hari abasanzwe bategura
ibitaramo turi kuvugana, buri uko bazajya bajya gutangaza igitaramo, nzajya
mbabwira bashyireho umuhanzi bitewe n’umujyi ngiye kuririmbamo kuko ni n’umwanya
mwiza wo gutanga amahirwe kugirango n’abahanzi bashya bigaragaze.”
Safi Madiba yavuze ko hari abahanzi yamaze kwanzura
kuzakorana nabo, ariko kandi bitewe n’umujyi azajya akoreramo igitaramo, azajya
ahitamo abahanzi bo muri uwo mujyi bakorana, yaba ari abo mu Rwanda cyangwa se
abandi bahakorera umuziki.
Yavuze ko ataranzura neza ku kuba ibi bitaramo bye
yanabikorera i Kigali mu Rwanda, ariko kandi ni ibintu afite ku mutima. Akomeza
ati “Kigali ho ntabwo ndamenya, ariko nibirangira numva gahunda izakurikiraho
ari i Kigali. Nzakorera mu Majyaruguru y’Amerika ndetse n’i Burayi, ninsoza
nibwo nzamenya itariki y’i Kigali.”
Igitaramo cya mbere mu byo Safi Madiba ateganya
gukora, azigikora ku wa 31 Kanama 2024 aho azahurira ku rubyinoro na Frank Joe
wamamaye mu ndirimbo zinyuranye.
Ni igitaramo kandi azahuriramo na Dj Bob, aho kwinjira
ari ukwishyura amadorali 30 mu myanya isanzwe n'amadorali 400 ku meza y'abantu
batanu.
Album ya Safi Madiba iriho indirimbo na "Got
it" yakoranye na Meddy, 'Kinwe kimwe', 'Good Morning', 'Nisamehe'
yakoranye na Riderman, 'Sound', 'Remember me', 'I wont lie to you', 'I love
you', 'Kontwari', 'Hold me' na Niyo D, 'Igifungo', 'In a Million' na Harmonize,
'My Hero', 'Original', 'Muhe', 'Fine' na Rayvanny, 'Ntimunywa' na Dj Marnaud
ndetse na 'Vutu' na Dj Miller.
Asobanura iyi album nk’idasanzwe mu buzima bwe, kuko
yayihaye umwanya kandi ikaba ari iya mbere iranga urugendo rwe rw’umuziki
nk’umuhanzi wigenga.
Safi Madiba yatangaje ko azataramana na Frank Joe mu
gitaramo azakorera i Washington
Safi Madiba yatangaje ko
agiye gukorera ibitaramo muri Amerika ya Ruguru no mu Burayi
Safi yavuze ko ateganya
kuzakorera igitaramo i Kigali agamije kumurika Album ye ya mbere yise ‘Back to
Life’
Safi yavuze ko muri ibi
bitaramo azaha umwanya abahanzi bashya bigaragaze
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘VALENTINA’ YA SAFI MADIBA
TANGA IGITECYEREZO