RFL
Kigali

Israel Mbonyi yataramye mu bitaramo by’urwenya bitambuka kuri Televiziyo yo muri Kenya-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/08/2024 9:15
0


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yakiriwe kandi atanga umusogongero w’igitaramo cye agiye gukorera muri Kenya, mu ruhererekane rw’ibitaramo by’urwenya bizwi nka ‘Churchill Show’ bisanzwe bitambuka kuri Televisiyo ya NTV iri mu zikomeye mu gihugu cya Kenya.



NTV ni televiziyo ikomeye muri Kenya ifitwe n’ikigo Nation Media Group. Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Nina Siri’ yakiriwe n’ibihumbi by’abantu bari bitabiriye iki gitaramo cy’urwenya cyabereye ahitwa Carnivore Grounds mu Mujyi wa Nairobi mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Kanama 2024.

Iki gitaramo cyabaye gifatwa amashusho imbona nkubone (Live Recording), kuko ibikorwamo byose bitambuka kuri iriya Televiziyo buri wa Gatandatu saa mbili z’ijoro.

Umunyarwenya Daniel Churchill Ndambuki utegura ibi bitaramo bya buri kwezi, yagaragaje ko yishimiye kwakira Israel Mbonyi muri Kenya, kandi asaba abitabiriye iki gitaramo kuzamushyigikira mu gitaramo akorera muri iki gihugu, kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024.

Uretse Israel Mbonyi wagaragaye muri ibi bitaramo, abandi bahanzi bakomeye muri kiriya gihugu barimo nka Simple Boy, Captain Otoyo, Prof Hamo, batanze ibyishimo.

Ibi birori byo gufata amashusho y’iki gitaramo azatambuka kuri Televiziyo, byanaranzwe n’urwenya rwatembagaje benshi, gusangira ibyo kurya no kunywa n’ibindi.

Ibi bitaramo by’urwenya bya ‘Churchill Show’ byagiye bitumirwamo abanyarwenya bakomeye muri kiriya gihugu barimo nka: Eric Omondi, MC Jessy, Eddie Butita, Professor Hamo n’abandi.

Israel Mbonyi ari muri Kenya kuva ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, ategerejwe mu gitaramo cye cya mbere kibera ahazwi nka Ulinzi Sports Complex.

Azahurira ku rubyiniro n’abarimo Pitson, Karura Voices, Timeless Noel, Destiny Voices, k-Krew Worship, Adonage Band, DJ Gee Gee n’abandi.

Nyuma yo gutaramira muri Kenya, uyu muhanzi ategerejwe mu gitaramo kizabera muri Uganda, ku wa 24 Kanama 2024, ahitwa Millennial Grounds mu gace ka Lugogo, ndetse na Mbarara, ku wa 25 Kanama 2024.

Uyu muhanzi yakiriwe mu buryo bwihariye muri Kenya, ndetse yajyanye n’ikipe ngari y’abantu bazamufasha barimo abacuranzi, abaririmbyi n’abandi bagera kuri 15.

Kuririmba mu rurimi rw’igiswahili byatumye izina rye rizamuka cyane, ndetse imibare ya Youtube ye igaragaza ko indirimbo eshanu ze za mbere zumviswe cyane muri Kenya kurusha ibindi bihugu.


Israel Mbonyi yatanze umusogongero w'igitaramo cye mu bitaramo by'urwenya bya 'Churchill'

 

Israel Mbonyi yisunze indirimbo ze zirimo 'Nina Siri' yataramiye abitabiriye ibi bitaramo bisanzwe byitabirwe n'ibihumbi by'abantu 

Amashusho yafashwe muri iki gitaramo azatambutswa kuri Televiziyo NTV iri mu zikomeye muri Kenya

Daniel usanzwe utegura ibi bitaramo yashimye Israel Mbonyi ugiye gutaramira muri Kenya ku nshuro ye ya mbere












KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HERI TAIFA' YA ISRAEL MBONYI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND