Nk’uko bisanzwe bigenda ku mpera za buri cyumweru, InyaRwanda ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.
Ikigamijwe nyamukuru mu
kubagezaho izi ndirimbo, ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no
gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru.
By’umwihariko iyi niyo
weekend ya mbere ikurikiye ibihe by’amatora abanyarwanda bamazemo igihe kiri
hafi y’ukwezi.
Abahanzi nyarwanda baba
abakora umuziki usanzwe nka ba Yvan Muziki, Mr Kagame n’abandi bagarukanye
imbaraga zidasanzwe, mu gihe no ku ruhande rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza
Imana abarimo itsinda riri gutanga icyizere rya Alicia & Germaine na Danny
Mutabazi bashyize igorora abakunzi b’ibihangano byabo.
Mu ndirimbo nyinshi
zagiye hanze muri iki cyumweru no mu mpera z’icyatambutse, InyaRwanda yahisemo
kukugezaho 10 muri zo zakwinjiza neza muri weekend ikurikira ibihe by’amatora
igihugu kimazemo iminsi.
1.
Intare – Yvan Muziki
2.
Amakashi [Anytime] – Mr. Kagame
3.
Ururabo – Da Rest
4.
Jolie Nana – Davy Scott
5.
Mutima – Obah Muziki
6.
Siniyemera – Yee Fanta ft Yega Boy
7.
Nzakomeza Nkwizere – Elie Bahati
8.
Inzira – Danny Mutabazi
9.
Rugaba – Alicia & Germaine
10.
Umurinzi – Vessels of Praise
TANGA IGITECYEREZO