Adam Abubakar [DJ Adams] yagarutse ku munsi Tom Close yinjira mu kiganiro uyu mugabo yari ayoboye agashinja abakirimo gukoresha ibiyobyabwenge anavuga ko kugeza ubu uyu muhanzi atarakora indirimbo n'imwe yacuranga kuri Radio.
DJ Adams ari mu banyamakuru bahirimbaniye iterambere ry’umuziki
n’imyidagaduro imbere aho azwiho kuvuga ibintu uko biri atanyura ku ruhande
ndetse umunyafu w’ijambo ryo gushishura yazanye aho yamenyeshaga abanyarwanda
abahanzi biganye ibihangano by’abandi byarushijeho gutuma benshi bihatira
gukora ibintu byabo.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yagarutse ku ngingo zitandukanye
zirimo ibivugwa ko adacana uwaka na Tom Close ibintu bimaze imyaka myinshi.
DJ Adams avuga ko abantu babifashe uko bitari ko ari
akabazo gato bagiranye kandi ko atari we byaturutseho kugira ngo bigende gutyo.
Abara iyi nkuru DJ Adams ati”Nari nicaranye ubanza na
Kamichi, P Fla na Inspector Lewis, Guma Guma nibwo yari ikirangira umuvandimwe
P Fla aba aravuze ngo iyo aza kuba ari njyewe Tom Close nari gusiba indirimbo
zose nkatangira bundi bushya nkareka kwiyita umuhanzi kubera ko nta kintu
ndicyo.”
Agaruka ku kuba P Fla ari we wavuze ko Tom Close nta
muhanzi umurimo, ati”Ari we abivuga gutyo avuga ko Tom Close atari umuhanzi, ntabwo ari njye wabivuze ni P Fla wabivuze amahirwe nagize ni uko hari abantu
bari kumwe na Tom Close barabyumva.”
Nyuma Tom Close n'abo bari kumwe nabo bavuze ko bagiye
kuza mu kiganiro bakerekana impamvu ibyo P Fla avuze nta shingiro, DJ Adams ati”Ndababwira
nti ni byiza mugize neza cyane kuba umuntu ari kuvuga ko utari umuhanzi kandi
mukora ibintu bimwe ngwino ubisobanure hano.”
Icyo gihe DJ Adams wari uyoboye ikiganiro yahise amanuka
ajya kubwira abashinzwe umutekano ngo baze kureka Tom Close atambuke n'abo
bazana anahageze uyu mugabo ajya kumufungurira.
Bitewe n'ibyo Tom Close yavuze abantu bafashe ibintu uko
bitari, DJ Adams ati”Ariko abantu babivuze ko ngo yanyinjiranye mu kiganiro gusa
ubwo yahageraga yibagiwe gukora icyamuzanye kuko abantu bari kumwe bamubwiraga ngo urarenze, urakaze gusa kuri njyewe ntabwo yarakaze icyo gihe nibwo yari yatwaye
Guma Guma.”
Ashimangira ingingo yo kudakara kwa Tom Close, DJ Adams
ati”Narimbizi ko utuntu twinshi yari afite atari utwe ari utujurano gusa nyuma
yaje no kumbwira ko ikintu cyamubabaje ari uko yari afite kumurika Album.”
Ibyo Tom Close yatangaje byatunguye DJ Adams wari
wamwakiriye azi ko aje kuvuga impamvu zishimangira ko ari umuhanzi ukase.
DJ Adams ati”Noneho yumva kuri radiyo barimo kumuvuga
ibintu adashaka kumva kandi yari abizi neza ko utwo afite ari udushishwa, we araza
aravuga ngo banyarwanda banyarwandakazi ibiri kuvugirwa hano abantu bari kunywa
ibiyobyabwenge.”
Nubwo haciyeho imyaka DJ Adams avuga ko nta ndirimbo Tom
Close n’ubu arakora ngo abe yayikina kuri Radio, ati”Ntabwo tuvugana ibintu byinshi
kuko ntabwo arakora ibintu njyewe nshobora gukina kuri radiyo nanjye
sindakenera serivisi ye ijyanya n’amaraso.”
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DJ ADAMS N'UMUKOBWA WE
TANGA IGITECYEREZO