RFL
Kigali

Ibyo Trump yavuze kuri Martin Luther King byamukozeho

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/08/2024 9:51
0


Donald Trump uri mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora USA, yavuze ijambo yigereranya na Martin Luther King rimukoraho rituma yibasirwa n’Abanyamerika bavuga ko ibyo yavuze ari ugusuzugura Luther King.



Bimaze kumenyerwa ko Donald Trump wabaye Perezida wa 45 wa USA, akunze kuvuga ibintu bitavugwaho rumwe na benshi. Kuva yatangira kongera kwiyamamaza nabwo yakunze gukoresha amagambo adasanzwe. Kuri ubu yibasiwe azira kuba yigereranije na nyakwigendera Martin Luther King.

Ku wa Kane w’iki cyumweru nibwo Donald Trump yagiye kwiyamamariza i Palm Beach muri Florida aho yavugiye ijambo ritakiriwe neza. Ubwo yivugaga ibyo yakoze abandi b’anyapolitiki batarakora, yagize ati: “Nta wundi muntu urashyigikirwa n’umubare munini cyane nkanjye”.

Avuga kuri nyakwigendera Martin Luther King waharaniye uburenganzira bw’Abirabura, yagize ati: “Uretse Martin Luther King niwe wigeze kuvuga ijambo imbere y’imbaga nyamwinshi, kandi nanjye naramurushije mu 2021 nuko itangazamakuru ryanze kubivuga”.

Trump yakomeje ati: "Rero njye na Martin Luther King icyo duhuriyeho ni uko turi abagabo b’ibikorwa kandi bakunzwe n’abantu benshi. Ntabwo twari kuvuga ijambo imbere y’abantu benshi cyane iyaba batadukunda. Baje kudushyigikira kuko batwizeye”

Aya magambo ya Trump wigereranije na Martin Luther King ntiyakiriwe neza na benshi by'umwihariko abirabura bakoresheje imbuga nkoranyambaga bamaganira kure ibyo Trump yavuze. CNN yo yanditse iti:”Kuba byonyine Trump yavuze izina rya Luther King mu kanwa ke biragira ingaruka ku mubare w’abamushyigikira”.

Ijambo rya Martin Luther King ryakomojweho na Trump ni iryamamaye ku izina rya ‘I Have A Dream’ yavuze mu 1963 imbere y’imbaga y’abantu 250,00 ubwo yavugaga ko afite inzozi z’uko umunsi umwe abirabura bazabana neza mu mahoro n’abazungu ndetse ko Amerika izagira Perezida w’umwirabura. 

Iri jambo kugeza nubu rifatwa nk’ijambo ry’ubuhanuzi ryabaye impamo ubwo Barack Obama yabaga Perezida wa USA. Kuba rero Trump yavuze ko ibyo Luther yakoze ahuriza abantu benshi hamwe ko nawe yabikoze ndetse akanamurusha, nibyo byatumye bitakirwa neza.

Mu bamaganiye kure ibyo Trump yavuze harimo Bernice  King umukobwa wa Martin Luther King wanditse kuri X avuga ko Trump adakwiye kwigereranya na Se kandi amusaba kutazongera kuvuga Se kuko ngo ntaho bahuriye anahamya ko ibyo yavuze yari agamije kwigarurira imitima y’abirabura ngo bazongere bamutore.

Trump yavuze ko we na Luther King ari bo gusa bavugiye imbere y’abantu benshi 

Gusa Trump yavuze ko agahigo Luther yarafite yahise akamurusha mu 2021

Umukobwa wa Martin Luther King yamaganiye kure ibyavuzwe na Trump






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND