Tariki ya 9 Kanama ni umunsi wa magana abiri na makumyabiri n’umwe mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na cumi n’ine uyu mwaka ukagera ku musozo.
Ibintu biba byarabaye
kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda
yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:
1936:
Mu mikino ngororangingo yo mu mpeshyi (Summer Olympic Games), Jesse Owens
yatwaye umudali wa zahabu yikurikiranyije, bityo aba umuntu wa mbere ukomoka
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika washoboye gutwara imidali igera kuri ine ku
nshuro imwe y’imikino ngororangingo.
1942:
Mahatma Ghandi wari umuyobozi w’u Buhinde yatawe muri yombi n’ingabo
z’Abongereza ubwo yari agiye gutangiza Quit India Movement yasabaga ubwigenge
bw’igihugu cye, izi ngabo zamufatiye mu Mujyi wa Bombay.
1945:
Mu ntambara ya kabiri y’isi yose Umujyi wa Nagasaki wo mu Buyapani wasenywe
bikomeye n’igisasu cya kirimbuzi cyatewe n’indege y’intambara ya Leta Zunze
Ubumwe za Amerika yitwa United States B-29 Bockscar. Iki gisasu cyahitanye
abagera ku bihumbi magana atatu na mirongo icyenda.
1974:
Biturutse ku gisebo gikomeye mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizwi
nka Watergate Scandal, Perezida Richard Nixon yeguye ku mirimo ye asimburwa na
Visi Perezida we Gerald Ford.
Richard Nixon yabaye
Perezida wa mbere mu mateka y’iki gihugu weguye ku mirimo ye.
1999:
Perezida w’u Burusiya Boris Yeltsin yakuye ku butegetsi Minisitiri w’Intebe
Sergei Stepashin, iyi ikaba yari inshuro ya kane amukuru muri guverinoma.
1999:
Diet of Japan, wagereranya n’inteko ishinga amategeko yemeje Hinomaru
nk’ibendera ry’igihugu ndetse na Kimi Ga Yo nk’indirimbo yubahiriza igihugu.
2001:
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika George W.Bush yatangaje ko yiyemeje
gufasha abakoraga ubushakashatsi ku bijyanye n’iyororoka ry’ingirangingo.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1961:
John Key, yabaye Minisitiri w’Intebe muri New Zealand
1973:
Filippo Inzaghi wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomeye ukomoka mu
Butaliyani.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
2004:
Robert Lecourt, umunyepolitiki ukomoka mu Bufaransa, yabaye Perezida w’urukiko
rw’Umuryango w’ibihugu by’Ubumwe bw’i Burayi.
2007:
Joe O’Donnell, umunyamakuru wari gafotozi ukomeye ukomoka muri Amerika.
TANGA IGITECYEREZO