RFL
Kigali

Chley yageze i Kigali ahishura uko yakoranye 'Komasava' na Diamond- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/08/2024 0:31
0


Umuhanzikazi Chley ugwezeho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo 'Komasava' yahuriyemo na Diamond, Jason Derulo na Khalil Harisson, yageze i Kigali ari kumwe na Sthibo usanzwe ari Producer akaba n'umuhanzi.



Aba bombi bageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 8 Kanama 2024.

Bari bavuye mu gihugu cya Uganda, aho bakoreye igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Kampala mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 7 Kanama 2024, kitabiriwe n'ibihumbi by'abantu.

Chley na Sthebo bamaze iminsi mu bitaramo nk'ibi bigamije kwagura inganzo yabo mu muziki binyuze mu cyo bise “International Tour.”

Bategerejwe mu gitaramo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kanama 2024, kizabera muri Kigali Universe.

Ni ubwa mbere bombi bagiye gutaramira i Kigali'. Siphesihle Nkosi wamamaye nka Chley yabwiye itangazamakuru ko ageze i Kigali ananiwe ahanini biturutse ku bitaramo amazemo iminsi.

Yavuze ko ari ubwa mbere ageze i Kigali, kandi yiteguye gusabana n'abafana be n'abakunzi b'umukunzi muri rusange. 

Chley yavuze ko indirimbo 'Komasava' yakoranye na Diamond yageze ku rwego batari barigeze batekereza, kandi umunsi ku munsi imibare y'abantu bayireba n'abayumva irazamuka cyane.

Yavuze ko injyana ya Amapiano muri iki gihe iri kumva cyane, ahanini biturutse ku mwihariko wayo. 

Chley yanavuze ko 'nishimiye cyane kubona Chris Brown abyina 'Komasava'. Ati "Ntabwo nabeshya, Chris Brown ni ikitegererezo kuri njye, kumubona rero abyina indirimbo yacu, byari byiza cyane. Ndamushimira cyane..."

Yavuze ko gukorana na Diamond byaturutse ku kuba asanzwe ari 'inshuti yanjye birenze uko undi wese yabitekereza'. 

Avuga ko gukorana nawe byanaturutse ku mubano bubatse igihe kinini. Ati "Erega ni umuvandimwe wanjye kurusha undi wese, imibare yacu irenze iy'ibyamamare. Kenshi turavuga, Diamond ni umuhanzi mugari ariko mufata nk'umuvandimwe, ikindi kirenzeho turavugana cyane buri gihe, rero ndamushimira."

Chley azava i Kigali yerekeza mu Mujyi wa Cotonou muri Benin ku wa 11 Kanama 2024. Ku wa 17 Kanama 2024 azatamira ahitwa Bahran, ku wa 25 Kanama azataramira muri Congo i Lubumbashi, ni mu gihe ku wa 31 Kanama 2024 azatamira ahitwa Barberton muri Afurika y'Eofo. Yabwiye abafana be n’abakunzi b’umuziki kwitegura gutaramana nawe.

Mu rugendo rwe rw’umuziki amaze gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye barimo nka: Mellow & Sleazy, Musa Keys, Uncle Waffles n’abandi.

Yigeze kuvuga ko yatangiye umuziki mu 2021. Icyo gihe yajyaga muri studio zo muri karitsiye iwabo, ari naho Musa Keys wamamaye mu ndirimbo ‘Jerusalema’ yaje kubona impano ye binyuze ku mbuga nkoranyambaga yiyemeza kumufasha.

Chley yavuze ko kiriya gihe yakoraga ibihangano biri mu njyana ya ‘Amapiano’ ariko muri we yumvaga yanagerageza gukora indirimbo zubakiye kuri ‘Neo Soul’.

Ariko kandi ‘uko nakomezaga gukora indirimbo zubakiye kuri ‘Amapiano’ urukundo rw’iyi njyana rwagiye rwiganza muri njye buri uko ngenda nkura’.

Yavuze ko Musa Keys, Tems, Siyakha Khit bari ku rutonde rw’abahanzi bamubera ikitegererezo. Yumvikanishije ko umwihariko we mu muziki, ni ukwandika ibintu abantu bisangamo, kandi bakabyina bigatinda.


Chley na Sthibo bageze i Kigali, ahagana saa Tanu z'ijoro ryo kuri uyu wa Kane 


Umuhanzikazi w’Umunyafurika y’Epfo, Siphesihle Nkosi wamamaye nka Chley yageze i Kigali ku nshuro ye ya mbere 


Sthibo (Uri ibumoso) usanzwe ari Producer uri mu bakomeye muri Afurika y'Epfo yageze i Kigali 


Chley yavuze ko yabashije gukorana indirimbo na Diamond kubera ko bafitanye ubushuti, kandi amufata nk'umuvandimwe


Dj Marnaud niwe wakiriye Chley na Sthibo bageze i Kigali 


AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND