RFL
Kigali

Byari ugushondana n'amashagaga! Riderman na Bull Dogg bahishuye uko ibihe byo gukozanyaho byarangiye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/08/2024 0:02
0


Abaraperi Riderman na Bull Dogg buri umwe yatangaje ko gushondana kwa hato na hato kwagiye kubaho byaturutse ku kuba bari bakiri bato, ariko aho bakuriye bagashinga ingo basanze bakwiye guhuza imbaraga.



Babigarutseho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 9 Kanama 2024, ubwo baganirizaga abitabiriye igitaramo cy'urwenya cya Gen-Z Comedy.

Cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni igitaramo cyahuje amagana y'abantu cyane cyane urubyiruko.

Bull Dogg yavuze ko we na Rideman bari mu myiteguro yo gukora igitaramo cyabo, kizaba ku wa 24 Kanama 2024 muri Camp Kigali.

Ariko kandi yumvikanishije ko ubushuti bwabo babwubatse kuva mu 2005 ubwo bigaga muri Saint- Andre.

Yavuze ko 'muri 2005 nibwo noherejwe kujya kwiga muri Saint- Andre njya kuhiga ibintu bijyanye n'indimi ubwo ngubwo uno mugabo (Riderman) yari asanzwe ahiga'. Ati "Ndumva ari bwo twamenyanye icyo gihe."

Riderman yavuze ko icyo gihe yigaga ibijyanye n'ubumenyamuntu, ndetse niho 'nize amashuri yisumbuye yanjye yose'. 

Ntibacanaga uwaka!

Aba baraperi hari igihe babayeho batumvikana, ariko byafashe igihe gito kugira ngo biyunge, ndetse banakorana Album 'Icyumba cy'amategeko'.

Riderman yavuze ko gushwana na mugenzi we Bull Dogg byari 'amashagaga' kandi byari 'ibya-gisore'. 

Yavuze ko Bull Dogg yari mu njyana y'umujinya mwinshi cyane. Ariko kandi nyuma yo gukura bagashinga urugo 'ntabwo twari tugifite umwanya wo gushondana nk'amasake'. 

Bull Dogg yavuze ko iyo Riderman aza kuba umuntu Mukuru yari kumwibasira mu ndirimbo ntamusubize, ariko 'turashima Imana ko twakuze'.  

Riderman yavuze ko mu ndirimbo ziri kuri Album bakoranye akunda cyane indirimbo 'Bakunda Abapfu', ni mu gihe Bull Dogg yavuze ko akunda cyane 'Amategeko 10'. 

Biteguye gushyigikira abana babo

Riderman yavuze ko mu 2020, umwana we w'umuhungu yamwinjije muri Studio abona ko afite impano ariko ahitamo kuba abiretse kugira ngo bitamurangaza.

Yavuze ko yiteguye gushyigikira umwana we igihe yaba agaragaje impano, kuko ubwo bakoranaga mu 2020, yabonaga ko ariho bishya bishyira.

Bull Dogg we yavuze ko atiteguye kubangamira abana be, igihe cyose baba bagaragaje ko bashaka gukora umuziki 'kuko nanjye nta muntu wambangamiye'.

Yavuze ko 'umuntu arivukira' kandi 'akikurira akamenya umurongo we uko ukwiye kugenda'.

Uyu muraperi yavuze ko yiteguye gushyigikira umwana we 'kuko nanjye mbona ko hari icyo byamarira'. 

Aba baraperi bombi barizihiza imyaka 15 bari mu muziki. Mu bihe bitandukanye batanze ibyishimo ku bihumbi by'abantu.


Riderman na Bull Dogg batangaje ko aho bakuriye basanze bagomba guhuza imbaraga kurusha gukozanyaho mu ndirimbo

Igitaramo cya Gen-Z Comedy cyitabiriwe n'abiganjemo urubyiruko n'abandi 


Umunyarwenya Fally Merci utegura ibitaramo bya 'Gen- z Comedy' 










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND