RFL
Kigali

Abatoza ba Sitting Volleyball bongerewe ubumenyi ndetse berekwa n’amategeko mashya y’umukino - AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:8/08/2024 14:49
0


Abatoza b’umukino w’abafite ubumuga wa Sitting Volleyball, bashoje amahugurwa yo kongera ubumenyi muri uyu mukino, amahurwa yabereye mu mujyi wa Kigali.



Ku wa Gatatu tariki 7 Kanama, nibwo hashojwe amahugurwa y’abatoza yari agamije kongerera abatoza ubumenye bw’uyu mukino ndetse no guhabwa amategeko mashya y’uburyo shampiyona igiye kujya ikinwa.

Ni amahugurwa y’umunsi umwe yabereye mu cyumba cy’Inama Minisiteri ya siporo ikoreramo i Remera. Ni amahugurwa yitabiriwe n’abatoza 27 batoza mu cyiciro cya mbere cya Sitting Volleyball mu bagabo n’abagore.

Ubwo aya mahugurwa yari ahumuje, InyaRwanda yaganiriye na Vakumana utoza Nyagatare Star Sitting Club, yemeje bagize amahugirwa meza abafasha kugendana n’umukino. 

Yagize Ati” Yari amahugurwa agamije kudufasha kwiyungura ubumenyi mu kazi kacu, ndetse twigiye hamwe amategeko agoreshwa mu mwaka w’imikino ugiye kuza.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko babwiwe ko uyu mwaka Shampiyona  izakinwa mu byiciro bibiri. Ati” Uyu mwaka tuzakona mu byiciro bibiri aho hazaba hari icyiciro cya mbere kigizwe n’amakipe 8 ya mbere, ndetse andi makipe 11 agakina icyociro cya kabiri. Ikipe 2 za nyuma mu cyiciro cya mbere zizajya zihura n’izindi 2 za mbere mu cyiciro cya kabiri, harebwe iziguma mu cyiciro cya mbere.”

Uyu mutoza yavuzeko ibi bizakorwa muri shampiyona y’abagabo gusa kuko ariyo igira amakipe menshi, naho mu cyiciro cy’abagore bakazakina bisanzwe kuko bagira amakipe 9 gusa.”

Ubusanzwe wasangaga mu bagabo amakipe akina uko ari 29 agahura hagati yayo ariko bikagabanya uburyohe bwa shampiyona kuko hari amakipe yabaga ari ku rwego rwo hejuru ndetse n’andi ari hasi cyane bigatuma habamo ubusumbane bukabije mu manota.

Shampiyona ya Sitting Volleyball umwaka w’imikino 2024-25 izatangira muri Nzeri uyu mwaka.

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball akaba n’umutekenisiye muri NPC Dr Mossad Rashad niwe wari uyoboye aya mahugurwa.



Perezida wa NPC Murema Jean Baptiste






Vakumana utoza Nyagatare Star Sitting Club, yemeje ko bagize amahugirwa meza abafasha kugendana n’umukino









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND