Kigali

Isaro Rosine yisubije umwanya wa mbere mu matora muri Rwanda Global Top Model

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/08/2024 10:26
0


Umukobwa witwa Isaro Rosine Utezeneza ufite Nimero 36 yongeye kuza ku mwanya wa mbere mu matora yo kuri Internet mu irushanwa 'Rwanda Global Top Model' riri kuba ku nshuro ya Gatatu.



Uyu mukobwa yari amaze igihe ari ku mwanya wa Kabiri, aho Hope Niyonjyanshima ariwe wari ku mwanya wa Mbere afite amajwi arenga ibihumbi ibiri.

Aya matora ari kubera ku rubuga rwa www.events.noneho.com  yatangiye ku wa 17 Nyakanga 2024 azasozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kanama 2024.

Imibare yerekana ko Isaro Rosine afite amajwi 2,400, ni mu gihe Hope uri ku mwanya wa Kabiri afite amajwi 2,320. Bivuze ko hagati yabo harimo ikinyuranyo cy'amajwi 80.

Isaro yakunze kuyobora abandi mu matora yo kuri Internet. Ni nawe wari uyoboye icyiciro cya mbere cy'amatora yabereye kuri Internet yasize hamenyekanye abanyamideli 30 bakomeje mu cyiciro kibanziriza icya nyuma.

Uyu mukobwa aherutse kubwira InyaRwanda ko kujya imbere y'abandi mu matora byaturutse ku gushyigikirwa n'inshuti ze, abavandimwe, umuryango n'abandi.

Ati "Abantu baranshyigikiye, inshuti n'abavandimwe. Barantora bigatuma mpora ku mwanya wa Mbere, n'iyo manutse ho gato barongera bakantora. Rero, ni ugushyigikirwa n'abantu."

Isaro Rosine yavuze ko yakuze akunda kumurika imideli n'ubukerarugendo. Ariko ko uko yagiye akura inzozi ze zagiye zihinduka cyane, ahitamo kwiga ubukerarugendo muri Kaminuza, ariko kandi mu 2021 atangira urugendo rwo kwiyungura ubumenyi mu kumurika imideli.

Ati "Nagize inshuti zambwiraga ko navamo umunyamideli mwiza, ni uko urugendo rero rwatangiye. Umuntu aba agomba gushakisha ubuzima, ndetse nabonye n'akazi mu kigo cy'inteko y'Umuco mu ngoro ndangamateka y'abami i Nyanza." 

Rosine yavuze ko ashingiye ku myiteguro yakoze yiteguye gutwara ikamba. Ati "Muri iki gihe ni ugukomeza kwibutsa abantu kuntora no kugaragaza ibyiza by'iri rushanwa, ko rifasha abanyamideli, kandi rikadufasha kugera ku iterambere rirambye. Rero, gutora birakomeje."

Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa iri gutegura iri rushanwa, aherutse kubwiraInyaRwanda ko aya matora azasiga hamenyekanye batatu ari nabo bazahabwa ibihembo.

Yavuze ko uzahiga abandi mu majwi yo kuri Internet, azahita akomeza mu cyiciro cya nyuma. Ati “Aya matora azadufasha guhitamo batatu bazagera mu cyiciro cya nyuma ariko kandi uzagira amajwi menshi kuri internet azahita yinjira muri iki cyiciro.”

Ni ibihe bihembo bizatangwa?

Umunyamideli uzegukana umwanya wa Mbere azafashwa kwitabira irushanwa ‘International Contest’ kandi azishyurirwa itike y’indege y’aho irushanwa rizabera.

Azanatangirwa amafaranga azamufasha kwitabira irushanwa. Bati “Azanahabwa amafaranga yo kumutunga aho azaba agiye mu irushanwa.”

Uyu munyamideli kandi azahembwa ibihumbi 500 Frw azifashisha mu kwitegura no gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje gukora.

Ndekwe Paulette ati “Amarushanwa azajyamo arahemba kandi neza cyane. Hari ayo dukorana cyane cyane utsinze bamwohereza mu y’andi marushanwa bakamufasha kumuteza imbere, akaba umuntu wabo.”

Akomeza ati “Niho dushaka gushyira imbara cyane kuko gutsinda ukicara ntayandi marushanwa ugiyemo byatuma utagera kure ngo uvemo umuntu ukomeye.”

Uzegukana umwanya wa Kabiri azahembwa ibihumbi 500 Frw, n’aho uzegukana umwanya wa Gatatu azahembwa ibihumbi 300 rw.

Ni mu gihe umunyamideli uzahiga abandi mu majwi yo kuri Internet azahembwa ibihumbi 300 Frw, kandi ashyirwe muri batatu bazavamo abazahabwa ibihembo. 

Kanda hano ubashe gutora umunyamideli ushyigikiye


Isaro Rosine Utezeneza [Nimero 36] ari ku mwanya wa mbere aho afite amajwi 2400


Hope Niyonjyanshima [Nimero 24] wari umaze igihe ari ku mwanya wa Mbere yageze ku mwanya wa Kabiri aho afite amajwi 2,320


Sincere Igihozo [Nimero 29] ari ku mwanya wa Gatatu aho afite amajwi 1,954. Uyu mukobwa yari amaze iminsi ari ku mwanya wa Kabiri 


Prechia Kamikazi ari ku mwanya wa Kane muri aya matora yo kuri Internet


Grolia Bobette Gahigana [Nimero 1] ari ku mwanya wa Gatanu aho afite amajwi 1,016


Abasore n’inkumi 30 bageze mu cyiciro cya nyuma cya Rwanda Global Top Model







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND