RFL
Kigali

Nari mfitiye inzara umuziki - Shaffy yarangije ikorwa rya Album y’indirimbo 8 yamuruhije

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/08/2024 10:14
0


Umuhanzi Shaffy ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko agiye gutangira gushyira hanze indirimbo zigize Album ye ya mbere, ariko kandi akomeza kuzirikana ko urugendo rwo kuyikora rwamubereye urw’ibibazo n’ibigeragezo.



Atangaje ibi mu gihe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kanama 2024, yatanze integuza y’indirimbo ‘Bailanda’ iri mu zizaba zigize iyi Album ye nshya.

Yavuze ko iriho indirimbo yakoranyeho n’abandi bahanzi bo mu Rwanda, ariko azabatangaza mu gihe kiri imbere. Ati “Cyane rwose, Album yamaze kurangira. Ngiye kuzaza nsohora indirimbo imwe imwe, kuko hariho indirimbo umunani. Abahanzi bo ni ibanga kugeza ubu ariko bariho.”

Uyu musore wamamaye mu ndirimo zirimo ‘Akabanga’, yabwiye InyaRwanda ko kuba yabashije kugera kuri Album ari ikintu cyo kwishimira, kandi isobanuye byose mu rugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.

Ati “Album isobanura byose ku rugendo rwanjye rw’umuziki. Urumva kuba naratangiriye urugendo muri ‘Diaspora’ hari ibintu byinshi ntabashije kubona nk’uko umuhanzi usanzwe yambona cyangwa yangeraho, ariko ibyo byose ntabwo nemeye ko bica intege, cyangwa bigabanya umuhate nari mfite.”

Yavuze ko ageze kuri iyi Album nyuma yo kwizirika ku cyo yemeye no guharanira ko ashyira itafari mu rugendo rwe rw’umuziki. Ariko kandi azirikana ko indirimbo ziri kuri iyi album zamubijije icyuya, kuko nk’indirimbo ‘Bana’ yakoranye na Chriss Eazy yamusabye kuza i Kigali kureba Producer Element.

Ati “Nari mfitiye inzara umuziki. Rero, ni ibintu byinshi naciyemo kugirango Album ishoboke, nyikore irangire, kuba nicaye rero nkumva indirimbo ziriho, nkumva ni indirimbo nziza abanyarwanda bazakunda, ni ishema kuri njye. Ndabyishimira cyane, kuko ni ibintu bitanyoroheye na gato ariko nkabigeraho.”

Shaffy yamenyekanye ubwo yabarizwaga muri Label ‘Rock Hill’ ya The Ben. Yaje gutandukana na The Ben atangira gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga.

Uyu muhanzi uheruka i Kigali amaze imyaka ine mu muziki. Yinjiriye mu ndirimbo zirimo 'Akabanga',  'Sukuma', 'Wine', 'Worth it', 'Naruguyemo' n'izindi zinyuranye.


Shaffy yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo zigize Album ye ya mbere


Shaffy yavuze ko yagowe cyane no gutunganya indirimbo umunani zigize album ye


Shaffy yavuze ko kurangiza Album ye byamusabye kugera i Kigali ahura na Producer Element


Shaffy yagaragaje ko ‘Bailanda’ ari imwe mu ndirimbo zigize album yabo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BANA’ YA SHAFFY NA CHRISS EAZY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND