Umunyamakuru ukora ubuhanzi, Nyarwaya Innocent (Yago), yigeze kuvuga ko kuva yakwinjira mu muziki abantu bamuhimbiye ibinyoma ubutitsa hagamijwe kumusiga icyasha, ariko bitandukanye n’ibyo abantu bamenyereye by’uko iyo bamwe mu bahanzi bagiye gusohora indirimbo bategura impuha zituma buri wese ashidukira kureba indirimbo zabo.
Ibi bizwi nka ‘Prank’! Ibihumbi by’abantu ku Isi bifashishije
iyi ngingo mu guteguza ibihangano byabo, ariko kandi hari abantu babikora
bikababyarira inyungu bitandukanye n’ibyo bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda bakora
bagamije gusa kwamamaza indirimbo.
Mu bihe bitandukanye ushobora kuba warabonye amashusho
y’umuhanzi n’inkumi bakururana ugakeka ko bari mu rukundo, ariko bwacya
abantu bakabona ari indirimbo bateguraga.
Ushobora no kuba warumvise amajwi y’inkumi iganira
n’umuhanzi imucyurira ko yamuteye inda, ariko akaba yaramutereranye, mbese
yirengagije inshingano za kibyeyi.
Ni byinshi wagiye ubona ariko ugatungurwa no gusanga uwo
muhanzi yakoze icyo gikorwa agamije gusa kwamamaza no guteguza indirimbo ye
nshya.
InyaRwanda
igiye kugaruka ku bintu 10 byakozwe n’abahanzi bagamije guteguza indirimbo zabo.
1.Davis D yaciye ibintu mu majwi n’inkumi
Mu ijoro ryo ku wa 15 Ukuboza 2020, hasohotse amajwi ya Davis D aganira kuri telefone n’umukobwa witwa Aisha wamushinjaga kumwirengagiza nyuma yo kumwicarika mu modoka ihenze akamwishyurira inzu buri kwezi yarangiza akishimisha muri iyi mitungo n’izindi nkumi.
Muri ayo majwi yagiye hanze afite iminota 34
n’amasegonda 53’, Aisha yatangiraga abwira Davis D ko bitumvikana ukuntu kuva
yajya Dubai atigeze amuvugisha, akongera kumuvugisha ari uko agarutse mu
Rwanda.
Ikiganiro cyabo gitangira kiryoshye! Davis D abwira
Aisha ko batigeze bavugana bitewe n’uko gukoresha WhatsApp uri Dubai bitoroha,
undi akamubwira ko afiteyo inshuti nyinshi bajya bavugana mu bihe bitandukanye
bifashishije uru rubuga.
Davis D yabwiraga Aisha ko adakwiye gufuhira umukobwa
yakoresheje mu ndirimbo kuko atazi neza urwego uyu mukobwa ariho. Ndetse ko uyu
mukobwa atamwishyuye kugira ngo amwifashije mu ndirimbo, bityo ko badakwiye
kumupfa kandi ko nta gahunda yari afite yo kumutereta.
Aisha yabwiye Davis D ko ibyo baganiriye byose
yabifashe (Recording). Davis D amubwira ko muri gahunda afite hatarimo no
kubyara muri iki gihe. Ati “Nta mwana uri muri gahunda…Ibyo bintu kuki
wabyihereranye ntubimbwire?
Ibi byose byagiye hanze mu gihe Davis D yiteguraga
gushyira indirimbo hanze. Kuko ibyavugiwe muri kiriya kiganiro nta kuri kwari kurimo.
2.Urukundo
rwa Juno Kizigenza n’umuhanzikazi Ariel Wayz
Inkuru y’urukundo rwa Juno Kizigenza na Ariel Wayz
ruvuzwe igihe kinini kugeza ubwo bombi banakoranye indirimbo y’amateka yitwa
‘Away’-. Banaherutse guhurira mu ndirimbo bise ‘Injyana’ yamamaza Perezida Paul
Kagame.
Uru rukundo rwahimbwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga,
nyuma y’umugambi wacujwe n’umuntu ababwira ko ari byo byabafasha kwamamaza
‘Away’ bakoranye.
Inkuru y’urukundo rwabo imaze igihe yumvikana mu
itangazamakuru, abantu bayihererekanya ku mbuga mpuzabantu. Gusa, hari abantu
batayemera, bavuga ko ari uburyo bwo gushaka kuvugwa.
Mbere y’uko uyu mukobwa asohora amashusho y’indirimbo
‘Away’, hari amashusho yabanje gusohoka asomana na Juno Kizigenza.
‘Away’ yabaye ‘Away’! Yatumye bahabwa ikiraka cyo
kuririmba mu mikino ya Basketball, abakunze iyi ‘couple’ babasamira hejuru.
Banayiririmbye mu gitaramo umunya-Nigeria Rema
yakoreye muri Kigali mu minsi ishize. Kuri shene ya Youtube, imaze kurebwa
n’abantu basatira miliyoni 3.
Ndetse ubwo yasohokaga mu gihe gito yaciye agahigo ko
kuzuza miliyoni 1, Ariel na Juno babimburira abandi bashya kwigaragaza mu
muziki mu gihe gito.
Mu mpera z’Ukuboza 2021, Ariel Wayz yanditse ku mbuga
nkoranyambaga ze agaragaza ko yatengushywe mu rukundo n’uwo yitaga umukunzi we.
Ati “Gutenguhwa ntabwo bijya bishira, nibwiraga ko uyu
atandukanye n’abandi ariko ndakeka naribeshye.”
Amakuru yizewe agera kuri InyaRwanda, avuga ko Ariel
Wayz yatangiye kwiyumvamo Juno Kizigenza biturutse ku bantu bagiye
babashyingira ku mbuga nkoranyambaga na mpuzabantu.
Ibi ngo byagaragariraga abashinzwe kureberera inyungu
z’aba bahanzi, ariko bakabifata nk’ubushuti busanzwe kandi bukwiye gukomeza
gukura cyane ko bahuriye mu kibuga cy’umuziki.
Ikindi ngo byagoraga buri wese kwiyumvisha ko Ariel
Awayz na Juno Kizigenza badakundana, ashingiye ku mafoto n’ibindi bikorwa
yakoraga bituma ibyo abantu bibazaga babishyira mu bikorwa.
Urukundo rwa Juno Kizigenza na Ariel Wayz ngo
rwanakomejwe n’uko inshuti zabo ziziranye cyane, ku buryo bisanzuranagaho mu
bihe bitandukanye.
Ku wa 17 Kanama 2021, amafoto ya Rocky Kirabiranya
n’umukobwa witwa Carmene usanzwe ari umukinnyi wa filime yibajijweho n’abantu
benshi batandukanye bamwe bati ‘Nta Gikwe’ abandi bati 'barabeshya'.
Yatumye benshi batekereza ko Rocky yakoze ubukwe na
Carmene, ariko mu by’ukuri aya mafoto yafashwe mu gihe bari mu ifatwa ry’amashusho
‘Bambe’ ya Papa Cyangwe n’umuhanzi Social Mula.
Amashusho yabo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga
z’abantu batandukanye barimo n’ibyamamare, maze iyi nkuru y’ubukwe bayitiza umurindi
‘igikwe’ kiba ‘igikwe’.
Impamvu iyi nkuru yafashe intera ni uko Rocky
Kirabiranya ari mu bimakaje ijambo “nta gikwe nta myaka ijana” mu gutebya byo mu kazi ke ko gusobanura filime mu rwego rwo kubakundisha ibyo akora.
Iyi ndirimbo yashyizwe kuri shene ya Rocky Entertainment ariko ntikigaragara kuko ibihangano bya Papa Cyangwe byakuweho. Ariko kandi uyibona ku izindi shene, ndetse Papa Cyangwe aherutse kuyishyira kuri shene yari aherutse gufungura.
4.Yverry
yagarutsweho avugwaho gutandukana n’umukunzi we
Mu mpera za Nzeri 2021 n’intangiriro z’Ukwakira 2021,
hasakaye inkuru zavugaga ko Rugamba Yves wamamaye nka Yverry yatandukanye n’umukunzi
we-Muri iki gihe ni umugore we, kuko bakoze ubukwe mu birori byabaye ku wa 13
Kamena 2022.
Abavugaga ibi bashingiraga ku kuba bombi barasibye
amafoto bari bahuriye ku mbuga nkoranyambaga. Ariko kandi si amafoto y’umukunzi
we yari yasibye, kuko yanasibye amafoto y’umubyeyi we n’abavandimwe be.
Ariko bidateye kabiri, uyu muhanzi ku wa 5 Ukwakira
2021, yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Mu ijuru’ yahimbiye Vanessa nk’impano
ikomeye yamutuye.
Ni indirimbo yasohotse mu gihe yari amaze iminsi
ahaganye n’inkuru z’abantu bavugaga ko yatandukanye n’umukunzi we.
5.Bruce
Melodie yavuze ko Meddy na The Ben ari abenebwe
Ku wa 12 Werurwe 2021, hasohotse amajwi ya Bruce
Melodie yishongora ku bahanzi bagenzi be, barimo Meddy na The Ben. Yavugaga ko
ari abenebwe, kuko bagiye bacika intege mu muziki, kandi byagaragariye buri
wese mu bihe bitandukanye.
Ati “Buriya rero igihe kirageze ko ibintu bisobanuka
njye ibyo bintu byawe nta kintu na kimwe cyatuma mbyumva kimwe nawe. Abo basore
banyu b’abahanzi nta kintu cyatuma ungereranya nabo, erega iki ni igihe
cyanjye! Ntabwo ari ibintu byo kwikina kuko kwikina ni ukwivuga ibintu bitari
byo.”
Akomeza ati“Aba basore icya mbere cyo ni abanebwe
babi. Abantu basohora akaririmbo kamwe mu mwaka, icyamamare ndakora, ngaho
shaka ikintu na kimwe mpuriyeho na bariya basore.”
Aya magambo yatumye ahundagazwaho ibitutsi n’abantu
benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga. Ariko kandi yayavuze acira
inzira indirimbo ye yise ‘Bado’ imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 3 ku
muyoboro we wa Youtube.
6.Indirimbo
‘Sikosa’ ya Kevin Kade, The Ben na
Kevin Kade amaze iminsi agaruka mu mitwe ya benshi,
nyuma y’uko ateguje isohoka ry’indirimbo ye ‘Sikosa’ ariko abantu bagategereza
bagaheba
Ni indirimbo yahuriyemo na Element ndetse na The Ben.
Kandi yakorewe muri 1:55 AM itanzweho arenga Miliyoni 2 Frw.
Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa 1:55 AM bwanze ko iyi
ndirimbo isohoka Element yumvikanamo kuko bamushinja kurenga ku masezerano
bagiranye.
Ariko kandi yahawe amahirwe abiri; guhitamo gutanga
arenga Miliyoni 500 Frw kugirango iriya ndirimbo isohoke yaririmbyemo, cyangwa
se guhitamo ko iriya ndirimbo isohoka ijwi rye ritumvikanamo.
Nubwo bimeze gutya ariko hari abatekereza ko ibi byakozwe
mu rwego rwo kwamamaza no guteguza iriya ndirimbo ‘Sikosa’.
7.
Urukundo rwa Chriss Eazy na Pascaline witabiriye Miss Rwanda
Umuhanzi Chriss Eazy wo muri Giti Business Group
yavuzwe cyane mu rukundo n’umukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022.
Ni umwe mu bakobwa bagarutsweho cyane mu
itangazamakuru, ariko kandi amarangamutima ye kuri Chriss Eazy yagiye amuganza
ku buryo hari abagiye batekereza ko bakundana.
Kugeza ubu, Chriss Eazy ndetse na Umuhoza Pascaline
nta n’umwe urabasha kuvugira mu itangazamakuru, ibijyanye n’urukundo rwabo.
Ariko kandi inkuru zabo zakajije cyane umurego mu gihe Chriss Eazy yiteguraga gusohora amashusho y’indirimbo ye ‘Basi Sorry’ yakoranye na Paccy wo muri TNP.
8.Mico
The Best yaserukanye mu ikanzu
Ku wa 10 Ugushyingo 2023, Mico The Best yaratunguranye
ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto abiri amugaragaza yambaye ijipo yitwaje
n’agakapu k’abagore hafi aho.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye
kwandika ibitekerezo byinshi bibaza icyabaye kuri we, abandi bakavuga ko ari
kwisanisha n’abagore.
Ariko kandi yashyize hanze aya mafoto mu rwego rwo
gukomeza urugendo rwo kwamamaza indirimbo ye yise ‘Inanasi’ yasohotse ku wa 20
Ugushyingo 2023.
9.Element
mu mutaka w’urukundo na Ruzindana witabiriye Miss Rwanda
Buri gihe, uko Element agiye gushyira hanze indirimbo
abazwa iby’urukundo rwe na Kelia Ruzindana wegukanye ikamba rya Nyampinga w’umuco
muri Miss Rwanda 2022.
Urukundo rwabo rwavuzwe cyane uyu mukobwa akigaragaza
inyota yo guhatana muri ariya marushanwa. Ariko kandi, Element yagiye yumvikana
avuga ko adakundana n’uriya mukobwa.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru,
Element yavuze ko Kelia ari inshuti ye. Ati“Kelia ni inshuti yanjye ntabwo
twigeze dukundana, abantu iyo bamuvuga bamubara nk’uwagiye kandi rwose turacyari
inshuti gusa ntabwo twakundanye.”
10.Amashusho
ya Alyn Sano akata ‘Cake’
Muri Gicurasi 2022, amashusho agaragaza Alyn Sano arimo
asa n’umusoma ’Cake’ ikoze mu ishusho y’igitsina cy’umugabo, yaciye igikuba ku
mbuga nkoranyambaga.
Benshi bacitse ururondogoro nyuma yo kubona amashusho
atamenyerewe ya Alyn Sano asa n’uwishimishiriza kuri ‘gateau’ ikoze nk’igitsina
cy’umugabo.
Iyi ‘video’ yerekanaga Alyn Sano yicaye ku ntebe
imbere ye ku meza hateretse ‘gateau’ ikoze mu ishusho y’igitsina cy’umugabo
ubundi afata icyuma n’ikanya asa n’ushaka gukata ngo ayiye. Ahandi agaragara
asa n’ushaka kurigata ku dusabo tw’intanga.
Icyo gihe, Alyn Sano yavuze ko ariya mashusho ari mu
ndirimbo ye ‘Fake Gee’ yiteguraga gushyira hanze, ariko kandi yiseguye ku bantu
bose bababajwe nayo.
Ati “Biriya twabikoresheje nk’imfashanyigisho,
ndisegura ku wo byaba byabangamiye.”
Kelia Ruzindana wavuzwe mu rukundo kuva mu 2022 na Producer Element wo muri 1:55 AM
Umuhoza Pascaline yagarutsweho cyane mu itangazamakuru avugwa mu rukundo na Chriss Eazy
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BAMBE' YA PAPA CYANGWE NA SOCIAL MULA
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INANASI' YA MICO THE BEST
TANGA IGITECYEREZO