Kigali

Knowless na Clement bizihije isabukuru y’imyaka 8 babana bakira inka bagabiwe na Perezida Kagame- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/08/2024 18:27
0


Abahanzi Butera Knowless, Platini, Nel Ngabo, Producer Ishimwe Karake Clement n'abandi bari mu byishimo bikomeye nyuma y'uko kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kanama 2024, bakiriye inka bagabiwe na Perezida Paul Kagame.



Ishimwe Clement yasohoye amafoto amugaragaza ari kumwe n'umugore we Butera Knowless, umuvandimwe we Kefa, Nel Ngabo, Platini P, Meddy Saleh uzwi mu gutunganya indirimbo z'abahanzi ndetse na Jules Hirwa uzwi cyane mu gucuranga gitari, aho yagiye yifashishwa mu ndirimbo nyinshi z'aba bahanzi.

Mu butumwa bwe bwo ku rubuga rwa Instagram, Clement yavuze ko bakiriye inka bagabiwe n'Umukuru w'Igihugu mu gihe yizihiza imyaka umunani ishize akoze ubukwe na Butera Knowless.

Yavuze ati "Uyu munsi twakiriye Rugirabuntu na Rudahinyuka twagabiwe na Rudasumbwa. Tuzahora tugushima Nyakubahwa Paul Kagame.”

Umuhanzikazi Butera Knowless yavuze ko imyaka 13 ishize aziranye na Ishimwe Karake Clement, irimo imyaka umunani ishize y’urugo.

Yavuze ko umutima we wuzuye amarira y’ibyishimo. Ati “Uwatureze turi utwana duto tudafite icyerekezo, akaducira Inzira, akadukuza, tukavamo abantu bazima ndetse natwe tukagira abadukomokaho, ntiyigeze arekera. N'ubu aracyadusindagiza, ngo tudatsikira.”

Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yavuze ko buri gihe agendana ishimwe ku mutima kuri Perezida Kagame.

Umuririmbyi Platini P yanditse agaragaza ko yakozwe ku mutima no kuba yagabiwe na Perezida Paul Kagame. Ati "Komeza ugabe biganza bigwije Paul Kagame. Imberabagabo na Rutanganzwa zitashye ku ibere rya Karumuna (agace asanzwe atuyemo)."

Nel Ngabo yakiriye inka yagabiwe na Perezida Paul Kagame mu gihe kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kanama 2024, yizihiza isabukuru y'amavuko.

Ati "Iyi ni yo mpano ikomeye wakwifuza ku isabukuru yawe. Rudasumbwa wangabiye inzirakurutwa twataramye. Ndagushimiye Paul Kagame."

Ku Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, ni bwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye kandi bagirana ibiganiro n’abahanzi batandukanye basanzwe batuye mu Karumuna mu Karere ka Bugesera, ndetse abagabira inka nk’uko yari yabibasezeranyije ubwo yiyamamarizaga muri ako karere ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Mu bakiriwe harimo Butera Knowless ari na we wari wabisabye, umugabo we Ishimwe Karake Clement, Platini P, Nel Ngabo, Meddy Saled usanzwe utunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, Tom Close, umugore we Ange Ingabire Tricia n’abandi.

Ni umugoroba waranzwe no kuganira ndetse no gutarama nk’uko Umukuru w’Igihugu yari yabisezeranyije.

Yahiguye isezerano! 

Ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Bugesera, ku wa 6 Nyakanga 2024, Paul Kagame yavuze ko yahisemo kuhatura mu rwego rwo guhinyuza abahafata nk’aho kugwa abantu.

Ati “Aha mu Bugesera, uko hari hateye bahaciraga abantu ngo bajye kugwayo, ntabwo hari ahantu ho kuba. Habaye za ‘tse tse’ zikarya abantu bakarwara bagapfa […] 

Impamvu yatumye mpatura cyangwa mubona haza ibikorwa mwahoze muvuga cyangwa n’ibindi biza, byari ukuvuga ngo mu Rwanda hose nta hantu ho gucira abantu ngo bajye gushirirayo, nta n’abantu abo ari bo bose, ntawe ugenewe kurimburwa ngo abuzwe ubuzima bwe.”

Mu batanze ubuhamya ku rugendo rw’ubuzima bwe harimo na Butera Knowless, wamushimiye aho yakuye igihugu, ndetse amubwira ko yatuye mu Bugesera kubera impamvu nyinshi zirimo n’uko nawe ahafite urugo, kandi benshi bakomeje kuhatura. 

Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Nyigisha’, yasabye Umukuru w’Igihugu kuzabasura. Mu gusubiza, Paul Kagame yavuze ko yiteguye kuzasohoza isezerano.

“Reka mbanze nsubize ibyasabwe na Knowless, ni uko yavuze mbere yanjye, naho nanjye nari mbifite ko nzashaka umwanya nkabatumira tugatarama.”

Mu buhamya bwe, Knowless yijeje Paul Kagame ko bazakomeza gukorera igihugu. Ati “Nk’urubyiruko, icyo twabizeza ni uko turi bato batari gito, ikindi ni uko ahantu aho ari ho hose muzashingura ibirenge muzizere ko ari ho intambwe zacu zishingiye, muradufite kuri ubu n’ejo hazaza.”

Arakomeza ati “Twa twana twari udupfubyi mwaratureze twarakuze, ubu turabashimira. Twavuyemo abantu bakuru bazima ari bo ba twebwe. Ikirenze kuri ibyo twarashibutse, utwana twacu ubu ntabwo turirimbishwa n’agahinda turirimba kubera ibyishimo, abana bacu babona icyizere mu babyeyi babo”



 

Ibyishimo ni byose ku muryango wa Knowless na Clement bizihiza imyaka 8 ishize barushinze



Amafoto ya Nel Ngabo ubwo yakiraga inka na Perezida Kagame yahuriranye






 

Amafoto ya Platini P ubwo yakiraga inka yagabiwe n’Umukuru w’Igihugu

 

Kefa, Nel Ngabo, Platini P, Jules Hirwa, Clement Ishimwe na Meddy Saleh bakiriye inka bagabiwe na Perezida Paul Kagame 





Amafoto ya Jules Hirwa usanzwe uzwi mu bacuranga gitari



Ku wa 14 Nyakanga 2024 ni bwo Perezida Kagame yakiriye abahanzi batuye i Bugesera abagabira inka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND