RFL
Kigali

Gukora indirimbo 7 ku kwezi no guhabwa 40% y’ibyinjiye! Ibikubiye mu masezerano ya Element na 1:55 AM

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/08/2024 15:03
0


Ku wa 13 Mutarama 2023, nibwo ubuyobozi bwa 1:55 Am bwatangaje ko bwagiranye amasezerano y'imyaka itatu y'imikoranire na Producer Element, ni nyuma y'imyaka ibiri yari ishize abarizwa muri Country Records, aho yakuye izina 'Element' no gukomera kwe mu rugendo rw'umuziki nk'umwe mu batunganya indirimbo muri iki gihe.



Ariko uyu musore w'i Karongi yigaragaje cyane kuva mu myaka itanu ishize, byatumye amagana y'abahanzi amwegera, ndetse abarimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Juno Kizigenza n'abandi yabakoreye indirimbo zabaciriye inzira mu muziki.

Kopi y'amasezerano yagiranye na Label 1:55 AM ifitwe na InyaRwanda, bigaragara ko yateguwe kandi igashyirwaho umukono ku wa 28 Ukuboza 2022. Bivuze ko byasabye hafi iminsi 16 kugirango bitangazwe mu itangazamakuru ko uyu musore yatangiye gukorana n'iyi Label iri mu zihagazeho muri iki gihe.

Element ari kuvugwa cyane muri iki gihe biturutse mu kuba indirimbo 'Sikosa' yakoreye The Ben na Kevin Kade asabwa kuyivamo, kuko yayigizemo uruhare uruhande rwa Label abarizwamo rutabizi.

Amakuru avuga ko Label ye yamuhaye amahitamo abiri; Kuva muri iriya Label cyangwa se kwishyura asaga  Miliyoni 500 Frw kubera ko atubahirije amasezerano.

Ibikubiye mu masezerano yashyizeho umukono ari kuri Paji esheshatu

1.Uburenganzira afitweho n'umushoramari ndetse na Serivisi agomba gutanga (Investor's rights and Services):

Kuri iyi ngingo Label ivuga ko izahagararira inyungu za Producer Element mu cyo bise 'Entertainment Industry' igizwe n'umuziki, Televiziyo, Ikinamico, ibibyara inyungu kuri Internet, ubugeni n'ibindi.

Label ivuga ko izafasha Producer mu bijyanye no gukora indirimbo no kuyinononsora (Mastering).

Ikindi ni uko iyi Label izakomeza gushaka ibintu byaha amahirwe Element kugirango izina rye rikure, banamufasha gukora 'Collabo' yaba imbere mu gihugu no hanze.

 

2. Fee (Uko bafata inyungu ku byo yakoze)

-Iyi Label ivuga ko mu gihe habayeho gukora indirimbo n'ibindi bikorwa biri muri 'Music Industry' bazajya bafata 60%. Bivuze ko ibyo binjije bivuye mu mirimo ya Element bazajya bafataho 60%.

Urugero niba Producer Elementa akoze indirimbo ku mafaranga Miliyoni 1 Frw bazafataho ibihumbi 600 Frw, Element afateho ibihumbi 400 Frw.

-Muri iyi ngingo banavuga ko ku bundi bucuruzi nko kwamamaza n'ibindi bikorwa byazanywe na Label ye, nabwo bazajya bafataho 60% y'inyungu (Net Revenue) atari iby'umusaruro mbumbe.

-Imishinga yose Producer yari afite mbere y'uko asinya aya masezerano ntacyo Label ibirebaho. Urugero niba yari afite indirimbo yakoragaho atarashyira umukono ku masezerano ntacyo iyi Label ikurikiranaho.


3.Kurangiza amasezerano mbere y'igihe mwavuganye (Early Termination)

Aha ni igihe ushobora gusesa amasezerano mbere y'igihe mwavuganye. Urugero, niba Element yarasinye amasezerano y'imyaka itatu, agasaba ko arangira mbere y'uko iriya myaka igera.

Kuri iyi ngingo, Label ye ivuga ko Producer Element ashobora gusesa amasezerano ako kanya ariko yabanje gutanga integuza. Ariko kandi usesenguye muri 'Contract' ntabwo bagaragaje igihe cyo gutangira integuza

Bagaragaza ko Element yemerewe gusesa amasezerano igihe habayeho icyaha, ubujura, uburiganya bikozwe n'iyi Label bijyanye no kubahiriza inshingano ze.

Ariko kandi ashobora no gusesa amasezerano igihe Label itari kubahiriza ibyo imugomba kugirango abashe gukora akazi. Anashobora guseswa kandi igihe Producer yananiwe kuzuza ibyo bumvikanye.

4.Sunset (Hari abanyamategeko bavuga ko ingingo nk'iyi itabamo mu masezerano)

Kuri iyi ngingo, Label ivuga ko izakomeza kubona amafaranga cyangwa se kugira uburenganzira ku bikorwa byose, kuri Album n'ibindi byakozwe mu masezerano cyangwa mbere y'uko amasezerano aseswa.  

Aha ni ukuvuga ko Label ye ifite uburenganzira bwo gukomeza kwakira 'Commission' ku bikorwa bya Element, haba mbere yo gusesa amasezerano cyangwa nyuma yo gusesa amasezerano.

Urugero bashobora gusesa amasezerano kuri uyu wa Gatatu ariko hari indirimbo Element yarimo akoraho itararangira. Bavuga ko bazakomeza gufata amafaranga kuri iyo ndirimbo ku kigero cya 50% y'umusaruro mbumbe (Gross Revenue).

5.Accounting Records

Muri iyi ngingo bavuga ko Element ategetswe gutanga raporo buri minsi 15 mbere y'uko ukwezi kurangira.

Ariko kandi bavuga ko Element ariwe wemerewe guhitamo igiciro akoreraho indirimbo, ariko kandi agatanga raporo ku buyobozi bwa Label.

6.Producer's responsibilities during the term (Inshingano za Producer mu gihe cy'amasezerano)

-Element yemeye gukora amasaha 40 mu Cyumweru muri 1:55 Studio ndetse no muri  1:55 AM Production-Bivuze ko agomba gukora amasaha umunani ku munsi.

-Element kandi agomba gukora no gutunganya byibuze indirimbo 7 ku kwezi.

-Asabwa kandi gushyira ikirango (Jingle) cya 1:55 AM muri buri ndirimbo yose akoze.


6.Confirm the method of Payment

Label ivuga ko ariyo igomba gukurikirana no kwita ku bikorwa byose bikorewe muri 1:55 AM, kandi buri gihembwe bereka Producer ibyakozwe, agahembwa. Bavuga ko bamwereka iriya raporo bakuyemo ibyo bashoye.

Igihe Producer kandi abisabye, ahabwa inyandiko zigaragaza ibyinjijwe mbere y'iminsi itatu.

7.Recruitment Fees

Kuri iyi ngingo bavuga ko hari amafaranga bamuhaye bamuha ikaze muri iyi Label ariko ntavugwa muri aya masezerano.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND