Umuhanzikazi Bwiza Emerance wamamaye nka Bwiza, yatangaje ko mu gihe cy'umwaka umwe azamara ari 'Brand Ambassador' wa MTN, azifashisha ibikorwa bye by'umuziki n'ahandi afite ijambo mu kumenyekanisha ibikorwa bya sosiyete y'itumanaho ya MTN Rwanda.
Ni ubwa mbere uyu mukobwa akoranye na MTN Rwanda mu bijyanye
no kwamamaza no kumenyekanisha ibikorwa by'iyi sosiyete. Yiyongereye ku bandi
barimo Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava bagira uruhare mu kwerekana
serivisi MTN itanga mu gihe cy'imyaka 25 ishize ikorera mu Rwanda.
Mu cyumweru gishize, ni bwo byatangajwe ko Bwiza
yagizwe 'Brand Ambassador' wa MTN. Mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko ari
intambwe ikomeye yateye mu buzima bwe nk’umuhanzi kuba yabashije gukorana n'iyi sosiyete
ikomeye mu Rwanda.
Ati "Ndishimye! Igihari ni uko ngomba gukorana
nabo neza kandi tugakora ibintu byiza, kandi nkishima."
Yavuze ko yifashishije imbuga nkoranyambaga ze,
ibihagano bye n'ibindi azagaragaza ibikorwa bya MTN. Ati "Ndi umuhanzi,
mfite abantu mvuga bakumva, naririmba, nahanga ibihangano bishya, ni ibintu
byinshi nakoramo hariya kandi nzanakora."
Bwiza ni imfura mu muryango w’abana bane, mu bakobwa
babiri n’abahungu babiri. Abana na Nyina na Se mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka
Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Yavukiye i Gitarama, ni mu Karere ka Muhanga mu Ntara
y’Amajyepfo, umuryango we uza kwimukira i Kigali, nyuma bajya gutura i Nyamata.
Yigeze kubwira InyaRwanda ko mu muryango we nta wundi muntu wakoze umuziki mu buryo bw’umwuga, ahubwo acyeka ko impano ayikomora kuri Nyirakuru na Se baririmba muri korali zo mu rusengero. Ati “Bakunda umuziki hamwe na Mama.”
Imibare igaragaza ko ubu mu Rwanda abakoresha
umuyoboro wa MTN bageze kuri 64.6% by’Abanyarwanda bose. Kandi MTN ivuga ko
abakoresha serivisi ya Mobile Money bazamutse ku kigero cya 17.2%.
Muri Werurwe 2023, MTN yavuze ko yungutse Miliyari 227
Frw, binyuze mu gucuruza Serivisi n'imigabane. Inyungu yayo mu 2022 yarazamutse
igera kuri Miliyari 221.7 Frw, avuye kuri Miliyari 184.9 Frw yungutse mu 2021.
Mu 2022, abafatabuguzi ba MTN biyongereyeho 381.000
bagera kuri miliyoni 6.8 muri rusange. Muri aba bashya, abagera kuri 308.000
bakoresha umuyoboro wa Interineti.
MTN ikorera mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika,
kandi umuntu 1 muri 3 akoresha umuyoboro wa MTN.
MTN irayoboye ku isoko ry’itumanaho ngendanwa mu
Rwanda no muri Afrika. Guhera mu mwaka wa 1998, yakomeje gushora imari mu
kwagura no kunoza imikorere y’umuyoboro wayo ndetse kuri ubu yishimiye kuba ku
mwanya wa mbere nk’umuyoboro wa interineti mu Rwanda.
MTN igeza serivise zo ku rwego rwo hejuru
abafatabuguzi bayo, zirimo ndetse n’udushya nk’iya MTN Irekure itanga amainite
yo guhamagara na bundle za interineti ku muntu.
Iyi sosiyete kandi iri imbere mu gutanga serivise
z’imari kuri telefone ngendanwa mu Rwanda hamwe na Mobile Money, MoMoPay na
MoKash itanga inguzanyo ikanazigama.
Bwiza yatangaje ko mu gihe cy’umwaka umwe azamara
akorana na MTN azifashisha imbuga nkoranyambaga ze mu kugaragaza ibikorwa by’iri
sosiyete
Bwiza yavuze ko yishimiye kwinjira mu muryango mugari wa MTN
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUHANZIKAZI BWIZA
TANGA IGITECYEREZO