Kigali

Ni ryari bavuga ko igihugu gikize cyangwa gikennye? - Dr. Bihira Canisius twaganiriye

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:7/08/2024 8:24
0


Abakurikiranira hafi iby'ubukungu, bakunze kubona raporo zisohoka buri munsi zigaragaza ibihugu bikize cyane cyangwa bikennye cyane hashingiwe ku ngingo zitandukanye ariko ugasanga benshi badasobanukirwa icyo bivuze n'ibigenderwaho hagenwa ubukire cyangwa ubukene bw'igihugu.



Mu gushaka kumenya igisobanuro cyo gukira cyangwa gukena kw'igihugu nk'uko bikunze kugaragara mu bushakashatsi buba bwakozwe n'ibigo bitandukanye bizobereye mu bukungu, InyaRwanda yaganiriye n'inzobere mu bukungu akaba n'umusesenguzi mu bya politiki, Dr. Bihira Canisius maze byose abishyiraho umucyo.

Yasobanuye ko kugira ngo ubashe gutandukanya igihugu gikize n'igikennye ubirebera ku musaruro mbumbe w'igihugu, aho kuwubona uteranya ibintu byose by'umusaruro w'ibyavuye mu nzego zose z'ubukungu zirimo ubuhinzi n'ubworozi, amabuye y'agaciro n'ibindi, noneho warangiza ukabigabanya n'umubare w'abaturage.

Mu ijambo rye, yavuze ko iyi ari nayo mpamvu bavuga ko igihugu gifite abaturage benshi gikena kubera ko wa musaruro usaranganywa ku baturage, ugasanga ubukungu bubaye buke. Mu Rwanda, buri munyarwanda wese abarirwa amadolari 1,200 hashingiwe mu musaruro mbumbe igihugu gifite.

Yavuze ko iyo ufashe aya madolari umunyarwanda agenewe ku mwaka ukagereranya n'ibindi bihugu byateye imbere birimo u Bushinwa, u Bwongereza na Amerika, usanga bikubye u Rwanda inshuro zirenga 70.

Ati: "Bavuga ko igihugu gikize, iyo wa musaruro mbumbe w'igihugu ari mwinshi ugereranyije n'abaturage baho. Noneho bakavuga ko igihugu gikennye, iyo umusaruro mumbe uwugabanya abaturage bakabona amafaranga macye."

Dr. Canisius yasubiye inyuma gato, avuga ko u Rwanda rukiva mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umunyarwanda wese yabarirwaga amadolari 200-300 ku mwaka, none ubu hakaba hishimirwa intambwe igihugu kimaze gutera aho bigeze ku 1,200$ ku muturage.

Mu bigaragarira amaso y'abantu bishimangira ko igihugu runaka giteye imbere, harimo ubuvuzi, amashuri, ubucuruzi, n'ibindi byinshi bifitiye abanyarwanda akamaro.

Ati: "Nk'ubu mu Rwanda, kugeza ubu ngubu ibintu dukoresha tubitumiza mu mahanga. Turamutse dushatse gukira twashyiraho inganda, ibintu byinshi tukabikorera mu Rwanda ahubwo twe tukohereza mu mahanga. Nk'ubuvuzi bukomeye tubusaba amahanga ugasanga umuntu urwaye indwara runaka agiye kwivuriza hanze kuko tutabasha kumuvura."

Yagaragaje ko kimwe mu bigaragaza ko igihugu gikennye, ari ukugira ibikorwa remezo ndetse n'imiturire biri hasi cyane ku buryo n'inzu ndende z'imiturirwa ziba zibarirwa ku ntoki mu gihe nko muri Amerika usanga ubwinshi bwazo 'bukubuza kureba n'imirasire y'izuba.'

Iyi nzobere kandi, yasobanuye ko kugira ngo hagenwe ubukungu bw'igihugu hashingirwa no ku ngengo y'imari, aho usanga ibihugu byateye imbere biba bikubye inshuro nyinshi ibihugu bibarwa nk'ibikennye.

Igihugu cya Seychelles kigizwe n'ibirwa 115 byo mu nyanja y'u Buhinde, ni cyo kiza ku mwanya wa mbere mu bihugu 10 bikize muri Afurika mu 2024, mu gihe Mauritius na Libya bikigwa mu ntege.

Ibihugu bikize bya Afurika bikora nka moteri y'ubukungu, biteza imbere iterambere no kwaguka k'umugabane. Binyuze mu bucuruzi, ishoramari n’ibikorwa remezo, intsinzi yabo mu bukungu ishobora gutumbagiza iterambere mu bihugu byegeranye.

Nubwo Afurika ishobora kwitwa umugabane uciriritse, ntawahakana ko ibihugu bimwe byo mu Karere bitanga ubutunzi bwinshi. Ibihugu byavuzwe ni ingenzi cyane mu bukungu bw’Isi, ukurikije umutungo kamere, hamwe n’umutungo w’abantu.

Ibihugu bikize nka Nigeria, Afurika y'Epfo, na Egypt ni ihuriro rikomeye ry'ubucuruzi, rishyigikira ubucuruzi bwa Afurika. Ubukungu bwabo bukomeye bukurura ishoramari ritaziguye (FDI), rishobora gukwirakwira mu bihugu byegeranye, bikavamo ingaruka nziza mu bukungu.

Impuzandengo ya buri muturage mu kwezi kumwe mu bihugu icumi bikize cyane ku Isi irenga 110.000 $, mu gihe mu bihugu icumi bikennye cyane, bitarenze 1.500 $.

Dore ibihugu 10 bikize cyane muri Afurika mu 2024, nk’uko imibare y’ubukungu iheruka gutangwa na Global Finance ibigaragaza. 

Rank

Country

GDP-PPP per capita

Global rank

1.

Seychelles

$43,151

54th

2.

Mauritius

$32,094

65th

3.

Libya

$26,456

73rd

4.

Botswana

$20,097

87th

5.

Gabon

$19,452

92nd

6.

Equatorial Guinea

$18,378

96th

7.

Egypt

$17,614

98th

8.

Algeria

$16,483

105th

9.

South Africa

$16,424

106th

10.

Tunisia

$13,645

113th






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND