Kigali

Bangladesh: Akantu ku kandi ku iyegura rya Minisitiri w'Intebe Sheihk Hasina wahungiye mu Buhinde

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/08/2024 11:39
0


Nyuma y’uko mu gihugu cya Bangladesh mu murwa mukuru Dhaka hatangiye imyiragambyo yatangijwe n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Dhakar basaba Minisitiri w’intebe ko yakwegura, bidatinze ku wa Mbere Minisitiri w’intebe wa B, Sheihk Hasina, yahise yegura ahungira mu Buhinde.



Imyigaragambyo yatangiye muri Nyakanga uyu mwaka, itangizwa n’abanyeshuri biga muri za Kaminuza zitandukanye basaba ko iringaniza mu mirimo ya Leta rikurwaho.

Iryo ringaniza ryahaga amahirwe yisumbuye abana bavuka mu miryango y’abasirikare bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Bangladesh, abo mu bwoko bwasigajwe inyuma n’amateka n’abandi.

Sheihk Hasina yeguye kubera ko abigaragambya bari bamaze gutera urugo rwe kandi bari benshi cyane ku buryo Polisi yabuze uko ibahagarika. Uko kwegura kwa Minisitiri w’intebe kwatangajwe na Jenerali Waker-uz-Zaman, Umuyobozi Mukuru w’ingabo za Bangladesh.

Kuba byatangajwe na Jenerali Waker-uz-Zaman byateye urujijo kuko bamwe bibaza niba ari ukwegura koko cyangwa se niba ari 'Coup d’état'.

Mu ijambo yagejeje ku baturage ba Bangladesh, Umugaba Mukuru w’ingabo, Jenerali Waker-Uz-Zaman, yatangaje ko igihugu kigiye kuyoborwa na Guverinoma y’inzibacyuho, asaba abantu gutuza.

Hasina, wayoboye igihugu hafi imyaka 20, bivugwa ko kuri ubu yamaze guhungira mu gihugu cy'u Buhinde. Ni umukobwa wa Sheikh Mujibur Rahman washinze akaba na Perezida wa mbere wa Bangladesh.

Kugeza ubu Sheikh Hasina yamaze kugera mu Buhinde aho indege yari imutwaye yaruhukiye ku Kibuga cy’Indege cya Gisirikare cya Hindon giherereye mu ntera nke uvuye i New Delhi nk’uko bamwe mu bayobozi bo mu Buhinde babibwiye Reuters.

Abo bayobozi bashimangiye ko Sheikh Hasina yahuye na Ajit Doval usanzwe ari Umujyanama mu by’umutekano mu Buhinde ariko ntibagaragaza ni ba uyu wari Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh aza kuhaguma. U Buhinde ntacyo bwatangaje kuri uwo muhuro.

Kugeza ubu, abantu 300 bamaze kugwa mu midugararo yadutse muri iki gihugu mu gihe abandi ibihumbi bafunzwe. Ni imyigaragambyo yatewe n’uburakari bw’abaturage ku miyoborere ya Sheikh Hasina, hashingiwe ku bibazo birimo ubukungu bumeze nabi, iterabwoba, n’ubutegetsi bwitwara nabi mu miyoborere y’igihugu.

Nyuma yo kwegura kwa Sheikh Hasina Wazed w’imyaka 76, agahungira mu Buhinde, abaturage biraye mu rugo rwe, bazambya ibintu byose ndetse hari n’ababonywe bari ku buriri bwe.

Abigaragambya biraye mu ngoro ye ihereye mu Murwa Mukuru, Dhaka, bavugaga ko ari iy’abaturage yagarujwe. Binjiyemo birara mu byumba byose birimo n’icyo araramo, bakaryama ku buriri bwe ntacyo bikanga.

AMAFOTO Y'IMYIGARAGAMBYO YATUMYE SHEIKH HASINA YEGURAA AKANAHUNGA

Abaturage ba Bangladesh bakoze ibirori bikomeye nyuma yo kwegura kwa Minisitiri w'Intebe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND