Bruce Melodie yamaze kwerekana ko yishimiye umushinga w’indirimbo yakoranye na Ndumiso Mdletshe na Sphelele Dunywa bagize itsinda rya Blaq Diamond ryo Afurika y'Epfo riri mu amaze gushinga imizi mu muziki.
Benshi basobanukiwe umuziki ukorewe mu
matsinda, iyo uvuze Blaq Diamond, bahita babyumva kuko ari abasore bamaze kugira
ibihangano bifatika uhereye kuri "Summer YoMuthi" imaze kurebwa inshuro Miliyoni
27 kuri YouTube mu myaka 3.
Haraza kandi "Ibhanoyi" yarebwe inshuro Miliyoni 21 mu
myaka 5, "Messiah" yarebwe na Miliyoni 15 mu myaka 3, "Love Better" yarebwe na Miliyoni 14, "Woza My Love" yarebwe na Miliyoni, umasaruro utari muto bafite kuri YouTube.
Gusa no ku zindi mbuga zicururizwaho umuziki ntabwo inyuma kuko yaba indirimbo bashyize hanze ku giti cyabo n’izikubiye kuri Album zose
zikomeje kumvwa no kurebwa n’abatari bacye.
Amakuru meza ku bakunzi b’umuziki nyarwanda ni uko iri tsinda rifitanye indirimbo na Bruce Melodie nk'uko uyu muhanzi nyarwanda yabitangaje.
InyaRwanda igiye kugufasha kumenya ibigwi n’amateka
by’iri tsinda ry’umuziki:
Blaq Diamond bahuye muri 2010 ubwo bari mu rugendo shuri
maze bakagenda barapa mu modoka yari ibatwaye. Kuva icyo gihe aba bombi
batangiye guhorana ari na ko biyerekana ku ishuri bigagamo.
Nyuma baje kwiyemeza kujya gutura muri Johannesburg
kugira ngo bakomeze kwagura ibikorwa byabo by’umuziki aho byatangiye bigoye
batazi umuntu n'umwe, kubona akazi bigoye, ariko bakomeza guhangana, ayo babonye
bayashora mu muziki.
Mu ntangiriro za 20217 aba bombi baje gusinya amasezerano
muri Ambitiouz Entertainment inzu ireberera inyunyu z’abahanzi yatangiye muri
2015 ariko ikazamukana imbaraga zo hejuru.
Muri Kamena 2017 baje gushyira hanze indirimbo bise ‘Sthandwa’, bidatinze bayikurikiza ‘Emzini KaBaba’ maze amezi ahera y’umwaka bashyira hanze
Album yabo ya mbere bise ‘Inqola’ yakiriwe neza.
Muri uwo mwaka bahise bahatana mu bihembo bya SMA [South
African Music Awards], muri 2018 batangira gutaramira abantu mu bikorwa byagutse
bitandukanye.
Ku wa 02 Gicurasi 2019 bakoze indirimbo bise "Memeza" bahuriyemo na Sjava. Iyi ndirimbo yarakunzwe cyane mu gihugu cyagutse mu by’umuziki igera ku mwanya wa cyenda mu zari ziri gukinwa cyane kuri
radiyo.
Muri Kanama 2019 bakoze indirimbo bise "Ibhanoyi" yazamutse cyane igera ku mwanya wa 1 mu zumviswe cyane kuri iTunes muri Africa y'Epfo.
Byatumye iyi ndirimbo ibasha kwegukana igihembo cy’indirimbo nziza y’umwaka mu bihembo bya SMA ku nshuro yabyo ya 26. Indirimbo zabo zakomeje kugera kure kugera muri Mutarama 2020 ubwo bashyiraga hanze Album yabo bise "Umuthi".
Muri Kamena 2021 bakoze indirimbo "Messiah" yatumye
barushaho kwaguka mu buryo bwo gucuruza ibihangano byabo ku mbuga zitandukanye.
Mu bihembo bya AAMA byabaye ku nshuro yabyo ya Gatandatu, indirimbo
yabo "Summer YoMuthi" yabahesheje guhatana mu byiciro by’ibi bihembo bigera
muri 6.
Mu Ukuboza 2021 iri tsinda ryahagaritse imikoranire yaryo na Ambitiouz Entertainment, muri Nzeri 2021 bakorana indirimbo na Qoma na Big Zulu na Siya Ntuli. Muri Gashyantare 2024 bashyize hanze Album bise "Zulu Romance".
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO BAKORANYE NA ALIKIBA
TANGA IGITECYEREZO