Grammy Awards ifatwa nka Nimero ya mbere mu bihembo bikomeye bitangwa muri ubu ubuzima. Bihatanamo umugabo bigasiba undi, ndetse ibihumbi by'abantu biba byiteze amazina akomeye y'abantu babyegukana.
Ni ibihembo bitangirwa muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika, kuva ku wa 4 Gicurasi 1959, kuko imyaka 65 irashize
bitangwa.
Byashyize itafari rikomeye ku muziki
wa Amerika, amazina akomeye n'abandi batanga icyizere barigaragaza mu bihe
bitandukanye.
Ni ibihembo buri muhanzi aba afitiye
inzozi zo gutwara. Ibi byanatumye abategura ibi bihembo batangira gushaka uko
bagura amarembo yabyo, ndetse hari amakuru y'uko muri 2025 bishobora
kuzatangirwa i Kigali.
Ariko kandi u Rwanda nirwo ruzakira
bwa mbere icyicaro gikuru cya 'Africa Academy' kuko rwerekanye ubushake mbere.
Batangiye iyi nzira yo gutangira ibi
bihembo muri Afurika, mu gihe hari hashize igihe gito umuhanzi Bruce Melodie
atangaje ko afite inzozi zo gutwara 'Grammy Awards'.
Icyo gihe yanditse ku rubuga rwa
Threads agira ati "Muzirikane amagambo yanjye, umunsi umwe nzazana
Grammy mu rw’imisozi igihumbi.”
Ibyavuzwe na Bruce Melodie
byanashimangiwe na Alyn Sano mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda, aho
yavuze ko mu nzozi ze harimo gutwara 'Grammy Awards' akayigeze mu Rwanda.
Ati "Yego cyane! Njyewe nifuza
kuzagera kure cyane ariko iyo ndi kureba ku mugirire yanjye ya kure cyane
ntabwo mba ndi kwireba, mba ndi kureba umuziki nyarwanda."
Uyu mukobwa yavuze ko yiyumvamo kwegukana
Grammy Awards ashingiye ku bikorwa bye yakubiye mu bihangano, ariko kandi
hagize mugenzi we w'umuhanzi uyitwara byamunyura.
Akomeza ati "Njyewe ngize
nk'amahirwe nkayitwara cyangwa haba umuhanzi nyarwanda, ariko atari abahanzi
nyarwanda nka ba Stromae, abahanzi nyarwanda nyine twebwe tuvunikana,
akayitwara nanjye ubwanjye naba numva ari ishema ryanjye. Rero, mfite izo nzozi
z'uko bizakunda, yaba kuri njye, ku bo nzafasha, cyangwa se no
kubankuriye."
Imyaka irindwi irashize Alyn Sano ari
mu muziki. Yasobanuye ko rwari urugendo rutoroshye, ariko kandi byamusabye
kubanza kumenya icyo ashaka no guharanira kukigeraho. Ati "Bisaba kwihangana no kumenya icyo ushaka."
Yavuze ko yanyuze mu bihe byari
gutuma areka umuziki ariko kandi 'yamenye ko nta hantu hataba ibibazo' bituma
akomera mu rugendo rwe rw'umuziki. Ati "Uhitamo kureba ku gice cyiza, ugahitamo
gukomeza, ntawamenya."
Uyu mukobwa aherutse gushyira hanze
amashusho y'indirimbo ye yise 'Head', ni mu gihe mu 2023 yashyize hanze Album
ye ya mbere 'Rumuri' iriho indirimbo zitandukanye. Ati " Indirimbo zose
ziri kuri Album ni izifasha abantu kwimurikira."
Alyn Sano yatangaje ko afite inzozi
zo kuzegukana ‘Grammy Awards’ ashingiye ku muhate ashyira mu bikorwa bye
Alyn Sano yavuze ko imyaka irindwi
ishize yabaye iyo kurushaho gukora cyane no kwitanga uko ashoboye
Alyn Sano yavuze ko indirimbo ‘Head’ yayikoreye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ALYN SANO
TANGA IGITECYEREZO