Mu buzima bwa buri munsi, abantu bateye bitandukanye aho usanga buri wese afite uko ateye kudakundwa cyangwa gukundwa n’abandi. Hari abantu mu buzima bwabo bagaragara nk’abere cyangwa batunganye muri byose ndetse bakanaba abana beza ariko ubushakashatsi bukagaragaza ko atariko biri.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa Loveknot rutanga inama ku bijyanye n’urukundo, rwatangaje impamvu zigera kuri zirindwi bidakwiye ko umukobwa cyangwa umuhungu yashaka umuntu uhora wibona nk'umunyakuri dore ko bigorana cyane kubana n’abantu bameze gutya.
1. Bakoza isoni
Ntibatinya gukoza isoni abari mu makosa ku karubanda. Aho abantu nk’aba batungurira benshi ni uko batabasha kwihanganira na gato ikosa aho ushobora kubona ari muri resitora agasubizayo amafunguro bamuzaniye kubera ko nk’umuseriveri uba wamwakiriye aba yashyize inyama ku muceri aho kuzizana ukwazo. Ibyo bikamurakaza agakoza isoni uwo museriveri. Tekereza kubana n’umusore cyangwa umukobwa uteye gutya.
2. Bagira guceceka kudasanzwe
Biragoye cyane kubona umuntu ukunda gukora ibintu bye neza agira imikino ku kintu cyose kuko muri iyo mikino hashobora kuvukamo ikosa kandi birinda ikintu cyose cyabatera kugwa mu ikosa. Uzasanga abantu nk’aba baba bateguye gahunda y’uko ibintu byabo bigomba kugenda mbere y’igihe. Usanga kandi bagira gahunda cyane, yaba ari uguhura bakaguha itariki n’isaha ndetse wanatindaho n’umunota umwe gusa bikaba ibibazo n’iyo waba watindijwe n’akazi abizi neza usanga adashobora kumva impamvu n’imwe ibaho ndetse no kuvuga kwe bikaba gake ku buryo atanatinya kugusiga akigendera atanakubwiye. Muri kamere z’abakobwa bakunda kuganira ariko abameze gutya bo baba bihariye ndetse byagorana cyane kubana n’umuntu utavuga ndetse unakomeza ibintu cyane.
3.Bakunda kuba bonyine
Abantu benshi bakunda gutwara neza ibintu byabo, usanga n’inshuti bafite ziba ari nke mu byo bo bafata nk’uburyo bwo kwirinda amakosa ya hato na hato. Bityo biragoye ko basurwa kuko gutanga ikaze kuri bo biba kure cyane kuko banatekereza akenshi ko abo bashyitsi hari ibyo bashobora kwangiza mu ngo zabo cyangwa bamwe bakaba bahasiga akavuyo. Banga cyane kuba babona uburiri budashashe n’iyo baba ari bo babubyutsemo ako kanya bityo bagashimishwa no kuba bonyine. Kuba wakundana n’umuhungu cyangwa umukobwa umeze gutya utazamwereka inshuti zawe, muzabana ntimusurwe bigora benshi kubyakira.
4. Ntibazi gukunda
Ubundi umuntu ukunda kuba wenyine ni gake yagira n’urukundo no gukunda birabagora cyane kugaragaza urukundo. Aha ni hamwe usanga umukobwa yijujuta ko umuhungu bakundana atamuha umwanya, atamwitaho n’ibindi. Bikagera aho umukobwa atangira kujya yima uburenganzira bumwe na bumwe umuhungu atajyaga amwima mbere ku mpamvu zidashinga. Aha twavuga nko kwanga kugusoma ngo utamukuriraho lipstick ku munwa, cyangwa akanga ko muryamana atarajyaga abyanga ngo ni kugira ngo insokozo yakoresheje itangirika. Mu by’ukuri si icyo kizaba kibiteye, ubyitayeho neza wasanga impamvu ibyihishe inyuma ari ikibazo kiri ku muhungu adashaka guhita avuga ako kanya cyangwa ashaka gukomeza gusa neza gusa bimwe bya kamere ye.
5.Bakunze kugira ubugugu
Ibi ntibibaho mu buryo bw’amafaranga gusa, ahubwo usanga ubantu bakunda guhora mu ruhande rwiza nk’aba badashobora no kuba batiza ikintu runaka inshuti zabo bakumva ko icyo kintu cyafatwa nabi, ari bo ubwabo bazi uburyo bukwiye bwo kwita ku bintu byabo nta wundi wabishobora uko babikora.
6. Bakunda ibihoraho nta bishya
Uramutse urebye ubuzima bw’umuntu ubayeho nk’umunyakuri, uhora ari mu ruhande rwiza (Perfectionist) uyu munsi, ukazongera kumubona mu myaka itanu iri imbere nta kizaba cyarahindutse kuko imibereho ye y’iminsi yose iba isa. Ibi biterwa n’uko kubera guhora baharanira kugaragara neza, bakunda kuba ahantu hamwe ngo ejo batazahindura bagatsindwa kwa kugaragara neza kwabo kukangirika.
7.Gukira kwabo biba kure
Iki gisa n’ikitumvikana ku bantu bamwe na bamwe, ariko uku niko kuri guhari. Usanga abantu bashaka guhora mu ntsinzi, bashaka kubona ibintu bakora bisa neza mu maso y’abantu iteka bigoranye ko bafata umwanzuro wo gutangira business runaka ngo batazahomba cyangwa bagatsindwa mu buryo runaka. Bahitamo gukorera abandi n’iyo umushahara wabo waba utajya uzamuka aho gutangira kwikorera ngo bubake ibyabo.
Mu buzima ni byiza kuba umunyakuri, ni byiza cyane kugira gahunda no gukunda guhora ibyawe bimeze neza. Ariko twibuke ko urukundo atari intambara rusaba koroshya, kumvikana no kugira ibyo umuntu yigomwa ngo ibindi byitabweho, bityo buri wese mu bari mu rukundo akwiye kugira uruhare mu migendekere myiza yarwo.
TANGA IGITECYEREZO