Umukinnyi wa filime Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool, yatangaje ko yiyumvise neza nyuma y’uko ahawe igihembo nk’uwakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu kuvuganira no guteza imbere abari n’abategarugori mu bihe bitandukanye (Africa Emerging Woman in Advocacy for change and Entertainment Entrepreneur).
Ibi bihembo byatanzwe ku gicamunsi
cyo kuri iki Cyumweru tariki 4 Kanama 2024, mu muhango wabereye muri Marriott
Hotel. Ni nyuma y’iminsi ibiri yari ishize inama ‘100 Most Notable Peace Icons
Africa’ ishamikiye kuri ibi bihembo iri kubera i Kigali, ihuje abavuga
rikumvikana mu ngeri zinyuranye.
Ni ibihembo byari bihatanyemo abanyapolitiki, abavuga rikijyana muri Sinema, ubuhanzi, ubugeni n’abandi
bagaragaza ko bafite ibikorwa byinshi bakoreye Sosiyete.
Alliah Cool usanzwe ari umukinnyi wa
filime uri mu bakomeye mu Rwanda, yari ku rutonde rw’abahatanira ibihembo,
ndetse yaje gushyikirizwa igihembo cy’umunyarwandakazi wateje imbere abari n’abategarugori
mu bihe bitandukanye.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Alliah
Cool yavuze ko yiyumvise neza nyuma yo guhabwa iki gikombe ‘nk’umuntu usanzwe
ukorera ubuvugizi abari n’abategarugori byumwihariko kandi ndi muri ‘Entertainment’
(imyidagaduro’ ari nayo mpamvu nyine nahawe iki gikombe’. Yanahawe ‘Certificate’
ashimirwa ibikorwa bye byafashije benshi muri sosiyete.
Iyi nama yatangiwemo ibi bihembo yateguwe
n’ikigo ‘100 Most Notable Peace Icons Africa’ bafatanyije na Peace Ambassador
Agency Worldwide, Davdan Peace ndetse na Advocacy Foundation. Yitabiriwe
n’abantu barenga 1000 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi cyane cyaane muri
Afurika.
Muri rusange ibi bihembo byahawe indashyigikirwa mu bikorwa byahinduye ubuzima bw’umubare munini nko muri Politiki, ‘Business’, kwihangira imirimo, Siyansi, Ubuhanzi, Ibikorwa by’uburagiraneza, imyidagaduro n’ibindi binyuranye.
Uretse Alliah Cool, ibi bihembo
byanahawe abarimo: Dr Imane Kendili, Amb.Adeniran Michael Timothy, Dr. David
Didier Lissassi Assogba, Yar Telar Ring Deng, Ifeanyi Ariekpere Ajuzie;
Yusuy Shehu Tijani, Mohmmed Tijjani
Sabiu, Angel Josephat Natianota, Kojo Mensa Amissah, Peter Asiimwe, Kamaldeen
T. Kuku, Smelly Dube, Higgins Peter, Hero Chinedu Usiagwu, Dauga Lawal,
Abdelhak Najib n’abandi.
Umuyobozi Ushinzwe ishyirwa mu
bikorwa ry’iyi nama, Amb Dr. Kingsley Amafibe yagaragaje ko abahawe ibi bihembo
‘ni abantu bakoze ibikorwa byiza byasize umurage, kandi bizabera urumuri ibisekuru
bizaza mu gihe kiri imbere’.
Alliah Cool yahawe igikombe ku bwo
kuvuganira abari n’abategarugori byatangiwe i Kigali
Alliah Cool yahawe 'Certificate' ashimirwa uruhare rwe muri Sinema
Alliah Cool yahawe iki gikombe mu
byatanzwe n’abanya-Nigeria mu nama yabereye i Kigali
Alliah yavuze ko yakozwe ku mutima no
kuba yarashimiwe ibikorwa bye mu guteza imbere abagore
Ibi bihembo byahawe abantu banyuranye cyane cyane bo muri Nigeria no mu bindi bihugu
Alliah Cool ari kumwe na Jackson Mucyo [Uri iburyo] utegura ibihembo bya Rwanda International Movie Awards
TANGA IGITECYEREZO