Kigali

Kidum ashyigikiwe na SKOL agiye gutaramira i Kigali yizihiza ibitaramo birenga 100 yahakoreye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/08/2024 13:02
0


Umunyamuziki Jean-Pierre Nimbona wamamaye nka Kidum agiye kongera gutaramira i Kigali mu gitaramo cyihariye yahuje n’ibirori byo kwizihiza ibitaramo birenga 100 amaze kuhakorera, ataramira abafana be n’abakunzi b’umuziki mu bihe bitandukanye.



Ni ubwa mbere muri uyu mwaka azaba ataramiye i Kigali. Ariko amaze iminsi mu bitaramo yagejeje mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka 'Amosozi y'urukundo', 'Birakaze' yakoranye na Alpha Rwirangira, 'Kumushaha', 'Haturudi nyuma' yahuriyemo na Juliana, 'Mbwira' yakoranye na Marina, 'Nitafanya' na Lady Jaydee n'izindi.

Iki gitaramo agiye gukorera i Kigali yacyise ‘Soirée dansante’, agiye kugikora atewe inkunga n’Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye, SKOL Brewery Ltd,

Azataramira abakunze be, ku wa 23 Kanama 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa tanu z’ijoro.

Amatike yashyizwe ku rubuga www.maafrica.rw . Ariko ushobora no kwifashisha uburyo bwa Mobile Money ukanze *182*8*1*932808#. Mur VVIP Table ni ukwishyura ibihumbi 200Frw iguhabwa n’icyo kunywa, VIP ni ukwishyura ibuhumbi 20 Frw, ariko uguze itike mbere y’umunsi w’igitaramo ni ukwishyura ibihumbi 15 Frw.

Uyu mugabo afite ku isoko album ziriho indirimbo ziryoshye. Mu 2001 yasohoye Album yise ‘Yaramenje’, mu 2003 asohora Album ‘Shamba’, mu 2006 yasohoye Album ‘Ishano’, mu 2010 asohora Album ‘Haturudi Nyuma’ n’aho mu 2012 yasohoye Album ‘Hali Na Mali’.

Kidum ni umwe mu bahanzi bamaze ibinyacumi bakora umuziki ndetse badatakaza igikundiro mu Karere k'ibiyaga bigari, azwiho ubuhanga no kunoza indirimbo cyane cyane izivuga ku rukundo akora mu ndimi zitandukanye.

Kidum w’imyaka 49 y’amavuko amaze igihe kinini abarizwa ku butaka bwa Kenya kurusha igihugu cy’amavuko. Ni umuhanzi w’umurundi washyize ku gasongero umuziki w’iki gihugu.

Kidum asanzwe ari umwe mu bafite ibihangano binyura benshi bakoresha ururimi rw’Ikirundi n’Ikinyarwanda bitewe n’uburyohe bw’imitoma iba yuzuyemo ikora ku nguni y’imitima ya benshi.

Ni umwe mu bisanga mu Rwanda ndetse ubaze inshuro amaze kuharirimbira ntiwazirangiza kandi uko aje yishimirwa mu buryo bukomeye n’abakunda umuziki.

Aheruka mu Rwnada  ku wa 24 Gashyantare 2023, ubwo yaririmbaga mu gitaramo 'Lovers Edition' cya Kigali Jazz Junction' cyabereye muri Camp Kigali.  Icyo gihe yari amaze imyaka ine adataramira i Kigali.

Mu 2019, nabwo yataramiye abanya- Kigali binyuze muri ‘Kigali Jazz Junction’ yasozaga ukwezi kwa Nzeri 2019. Ni igitaramo cyari cyatumiwemo umunya-Nigeria, John Drille, na Sintex.


Kidum agiye gususurutsa abakunzi be mu gitaramo kizabera muri Camp Kigali, ku wa 23 Kanama 2024


Kidumu yaherukaga i Kigali muri Gashyantare 2023, icyo giye yahuriyemo ku rubyiniro n’abarimo Confy, B2C bo muri Uganda n’abandi


Kuva mu 2018, nibwo Kidum yatangiye kumvikana mu itangazamakuru avuga ko amaze gukorera i Kigali ibitaramo birenga 100


Kidum agiye gukora iki gitaramo atewe inkunga n’uruganda rwa SKOL

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'AMASOZI Y'URUKUNDO' YA KIDUM

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO KIDUM YAKORANYE NA LADY JAYDEE

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO‘MBWIRA’ YA MARINA NA KIDUM

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND