Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Kaitesi Usta, asanga mu kubaka insengero hakwiriye no kubaho kugabanya ubucucike ahubwo ubwo butaka bugakoreshwa ibindi.
Mu kiganiro 'Waramutse
Rwanda' cya RTV, ubwo hagarukwaga ku cyemezo cyo gufunga insengero
zitujuje ibisabwa mu bice bitandukanye by'Igihugu, Umuyobozi Mukuru
w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) Dr. Kaitesi Usta n'Umuhuzabikorwa
w'Umuryango w'Abanyamakuru baharanira Amahoro (Pax Press), Albert Bodouin
Twizeyimana bavuze uko babona iki kibazo mu mboni zabo.
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Kaitesi Usta, yagaragaje ko atekereza mu kubaka insengero hakwiye no kubaho kugabanya ubucucike ahubwo ubwo butaka bugakoreshwa ibindi.
Mu ijambo rye yagize ati: "Ngira ngo abantu bagomba no kugabanya ubwo bucucike bw'ahantu hatoya henshi hasengerwa, bakubaka neza, bakubaka ahajyanye n'igihe, bakagabanya utwo tuntu ahubwo bakagura ibikorwa bindi bifasha abaturage kutiheba ngo bajye gusenga nk'uburyo bwo kwihisha."Yatanze urugero kuri ADEPR, avuga ko muri Kigali ihafite insengero zingana n'utugari tuyibarizwamo, avuga ko igihugu gifite insengero ziruta amashuri. Iri torero rifite insengero zisaga 3,000 mu gihugu hose, naho Itorero ry'Abadventiste b'Umunsi wa 7 ryo rikaba rifite insengero 2,000 mu gihugu hose.
Yagize ati: "Muri uyu Mujyi wa Kigali, ADEPR ihafite insengero zingana n’utugari tuwurimo.''
Uyu muyobozi yavuze ko icyemezo cyo gufunga insengero gishingiye ku guharanira uburenganzira bw'Abanyarwanda muri rusange. Ati: "Nta dini rifatika, rikora ibyemewe n’amategeko ryahagaritswe. Hafunzwe ahantu hose hatujuje ibisabwa.''
Dr. Kaitesi Usta yagaragaje ko itorero ritashobora kuganisha abayoboke baryo mu cyerekezo u Rwanda rwihaye byanagorana ko ribageza mu Ijuru, aho yagize ati: "Iyo umuntu utashobora kumugeza mu Rwanda, ntabwo wamugeza mu ijuru."
Asubiza ku byo urusengero
rugomba kuba rwujuje bitewe n'aho rubarizwa, yagize ati: "Nta hantu muri
iki gihugu hatari inzego zirebana n’imyubakire. Itegeko rigena ko hubahirizwa
ibijyanye n’imyubakire y'aho urusengero ruri."
Yavuze ku buyobe n'ubutekamutwe bwa bamwe mu bavugabutumwa n'abakirisitu barwanyije Gahunda ya Girinka igitangira, badukana ubuhanuzi buyirwanya. Ati: "Hari uwampanuriye, ambwira ko inka ihagarariye Satani.''
Umuyobozi Mukuru wa RGB yibukije abaturage ko bakwiye gusenga bakigishwa ko kwemera
kwabo gufite agaciro kubahesha agaciro. Yagaragaje ko kandi hashyizwe imbaraga
mu gukebura abavugabutumwa bagoreka inyigisho batanga ku nyungu zabo.
Ati: "Mu minsi itatu
turaba twasoje [kugenzura insengero]. Twari twihaye ibyumweru bibiri. Turaganira
n’abayobozi b’amadini n’amatorero, tubabwire ibyavuye mu Gihugu hose.''
Umuhuzabikorwa w'Umuryango w'Abanyamakuru, Pax Press, Albert Bodouin Twizeyimana, yasabye ko inzego zibishinzwe zanareba ku gisa n’ubutekamutwe bukorerwa mu madini. Ati: “RGB ikwiriye kujya yinjira mu matorero ikareba ibikorerwamo. Harimo ubutekamutwe bugaragara.’’
Ibi bitangajwe nyuma y'uko hamaze kubarurwa insengero zirenga 5,600 hirya no hino mu gihugu zimaze gufungwa, kubera kutuzuza ibisabwa nk'uko biteganwa n'itegeko ndetse n'amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere.
Harasabwa ko mu kubaka insengero hatekerezwa no ku bijyanye no kugabanya ubucucike
TANGA IGITECYEREZO