Kigali

Alpha Rwirangira uteganya kugaruka i Kigali yasubukuye ibitaramo muri Canada

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/08/2024 11:24
0


Umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo, Alpha Rwirangira yatangaje ko yasubukuye ibitaramo ngarukamwaka yise "Amashimwe Concert" bigamije gufasha abanyarwanda n’abandi batuye muri Canada, kongera ubusabane n’Imana.



Mu 2023, uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Birakaze’ yakoranye na Kidumu, ntiyabashije gukora ibi bitaramo nk’uko yari yabiteganyije, ahanini bitewe n’impamvu za gahunda nyinshi yari ahugiyemo zijyanye n’umuryango n’ibindi.

Amaze igihe kandi ashyize imbere kuganiriza abakunzi be ku ngingo zinyuranye z’ubuzima yifashishije umugore we. Mu kiganiro giheruka, baganiriye ku mpamvu zigeza abarushinze ku kwiyemeza gutandukana (Divorce), nyamara bari barahanye isezerano ryo kubana kugeza ku munsi wo gupfa.

Alpha Rwirangira yabwiye InyaRwanda, ko mu 2023 ntiyabashije gukora iki gitaramo nk’uko yari yabiteganyije ariko ko muri uyu mwaka yiyemeje kubisubukura.

Ati “Yego, umwaka ushize sinabashije gukora ibi bitaramo ariko mu 2022 narabikoze, gusa muri uyu mwaka bizaba, kandi ni ibitaramo bizajya biba buri mwaka.”

Rwirangira wahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya ‘Tusker Project’, yavuze ko ategura ibi bitaramo agamije gufasha abatuye Canada guhimbaza Imana.

Ati “Ibi bitaramo ni ngaruka mwaka, bibaka bigamije gushima Imana. Hari abandi bahanzi bazabana nanjye muri iki gitaramo cyo kuri iyi nshuro. Gusa tuzabimenyesha abantu mu minsi iri imbere.”

Yavuze ko mu byo ateganya muri uyu mwaka harimo no kugera i Kigali agasura umuryango we, ariko kandi bidakunze yagera i Kigali mu 2025. Ati “Ndabiteganya cyane (kuza mu Rwanda) ni vuba cyane.”

Ni ku nshuro ya kabiri ibi bitaramo bigiye kuba. Kuri iyi nshuro byateguwe na Healing Lab. Ushingiye kuri 'Affiche' yagiye hanze, bigaragara ko Alpha Rwirangira azakora ibitaramo bibiri.

Igitaramo cya mbere kizaba ku wa 13 Ukwakira 2024 mu Mujyi wa Edmonton muri Canada, azakomereza mu Mujyi wa Ottawa muri Canada, ku wa 23 Ukwakira 2024. Mbere y’umunsi w’igitaramo ni ukwishyura amadorali 50, ni mu gihe ku munsi w’igitaramo ari ukwishyura amadorali 70.

Alpha Rwirangira ni umuhanzi w’umunyarwanda wabonye izuba ku wa 25 Gicurasi 1986. Ni umwanditsi w’indirimbo witabiriye amarushanwa anyuranye.

Akunze kuririmba indirimbo zubakiye ku mudiho wa Reggae, Soul R&B n’izindi. Kandi yita cyane ku ndirimbo ziri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Icyongereza n’igiswahili.

Yitabiriye irushanwa rya Tusker Project ndetse abasha kuryegukana, aho yari ahatanye n’abahanzi bakomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Yanakoranye indirimbo n’abarimo umuraperi A.Y binyuze mu ndirimbo nka ‘Songa Mbele, anafitanye indirimbo ‘Come To Me’ yakoranye na Bebe Cool.

Afite izindi ndirimbo zirimo nka: One Africa, Mama, Love yakoranye na Junior (Rwanda), This Child, Mwami, Happy Day yakoranye na Spax (Rwanda), Only you, Ndagukunda “I Love You” yakoranye na Princes Priscilla (Rwanda) n’izindi.


Alpha Rwirangira yatangaje ibitaramo bibiri agiye gukorera mu gihugu cya Canada


Alpha yatangaje ko ari kwitegura kugaruka i Kigali gusura umuryango we


Alpha yavuze ko mu 2022 atabashije gukora ibi bitaramo bya ‘Gospel’ kubera ibikorwa byinshi


Rwirangira aherutse gushyira ku isoko Album yise ‘Wow’


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO 'VICTORIOUS' YA ALPHA RWIRANGIRA 

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WOW' YA  ALPHA RWIRANGIRA

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND