RFL
Kigali

Amateka ya Dr Faustin Ntezilyayo uzayobora umuhango w’irahira ry’Umukuru w’Igihugu

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:5/08/2024 11:54
1


Nyuma y'uko Komisiyo y'Igihugu y’Amatora itangaje bidasubirwaho ibyavuye mu matora ya Perezida yabaye kuwa 14-15 Nyakanga 2024, biteganyijwe ko Irahira rya Perezida Kagame watsinze amatora, rizaba ku wa 11 Kanama 2024, rikazayoborwa na Perezida w’Urukukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo.



Harabura iminsi micye ngo habe umuhango w’Irahira rya Perezida Kagame uzaba urahirira kuyobora Repubulika y’u Rwanda muri manda y’imyaka 5 nyuma yo gutsinda amatora ku majwi 99.18%.

Ni umuhango utegerejwe na benshi ku isi by’umwihariko Abanyarwanda. Tugiye kugaruka ku mateka ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo uzayobora uyu muhango.

Dr Faustin Ntezilyayo yabonye izuba kuwa 20 Kanama 1962. Afite impamyabushobozi y’Ikirenga mu mategeko yakuye muri Kaminuza ya Antwerp mu Bubiligi hari mu 1994.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu mategeko agenga imisoro akaba yarayibonye mu 1996, akagira n'indi y'ibijyanye n’Ububanyi n’Amahanga yabonye mu 2009.

Mu 1986 ni bwo yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu mategeko muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ubu yabaye Kaminuza y’u Rwanda.

Mu bihe bitandukanye yitabiriye amahugurwa mu birebana n’Amategeko agenga Imiyoborere, Imari, Imanza, Itumanaho n’andi atandukanye.

Mu myaka isaga 35 y’ubunararibonye, Dr Ntezilyayo yahawe inshingano zitandukanye muri Guverinoma zirimo kuba yarabaye Minisitiri w’Ubutabera, Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda;

Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru wa RURA [Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y'inzego zimwe z'imirimo ifitiye igihugu akamaro], ndetse yanabaye Umujyanama Mukuru mu by’Amategeko muri Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi.

Dr Ntezilyayo, umugabo w'umuhanga cyane mu bijyanye n'Amategeko, yabaye umugenzuzi mu mavugurura y’amategeko arebana n’Ubucuruzi, Politike y’ishoramari n’ibindi.

Afite inararibonye mu gukora ubushakashatsi no kwigisha. Yigishije muri Kaminuza zitandukanye mu Rwanda, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no muri Canada.

Mu 2011 kugera muri Mata 2013, Dr Ntezilyayo yari Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Imari "Agaseke Bank Ltd" cyahindutse ‘Bank of Africa’ aho yakoze ku mishinga yari igamije kurushaho kuzahura Ubukungu n’Imikorere mu by’ubucuruzi.

Dr Ntezilyayo ni Umunyamuryango w’amashyirahamwe yaba ayo ku rwego mpuzamahanga n'ayo mu gihugu agenga abanyamategeko.

Hagati ya Kamena 2013 na Werurwe 2020, Dr Ntezilyayo yari mu bagize Urukiko rwa Africa y’Uburasirazuba. Ni umwalimu kandi muri Kaminuza y’u Rwanda. Yarahiriye inshingano nka Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga kuwa 06 Ukuboza 2019.

Dr Ntezilyayo afite inararibonye mu mategeko akaba yaragiye ahabwa inshingano zitandukanye muri Guverinoma y'u RwandaPerezida Kagame azarahirira kuyobora Repubulika y'u Rwanda muri manda y'imyaka 5 ku wa 11 Kanama 2024 nk'uko bikubiye mu itangazo rya Guverinoma 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NIRINGIYIMANA ERNESTE 1 month ago
    Twishimiye kd twiteguyeneza icyogikorwa cyo kuwa 11/08/2024





Inyarwanda BACKGROUND