Biteganyijwe ko muri iki cyumweru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba azasura ibihugu bitatu byo muri Afurika mu ruzinduko rugamije gukusanya inkunga yo gushyigikira Kyiv mu ntambara ikomeje kugirana n’u Burusiya.
Kuri iki Cyumweru tariki
4 Kanama 2024, ni bwo Minisitiri Dmytro Kuleba ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri
Ukraine yatangaje iby’uru rugendo rwe muri Afurika, akaba aje gukusanya
inkunga yo kurwanya u Burusiya.
Reuters yatangaje ko uru
ruzinduko ruzaba ari inshuro ya Kane Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa
Ukraine atembereye mu bihugu bya Afurika kuva intambara iri kuba hagati ya Ukraine n'u Burusiya yatangira. Kuleba azerekeza muri
Malawi, Zambiya, na Maurice, kuva ku ya 4-8 Kanama 2024.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n'ibiro bya Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga muri Ukraine riragira riti: "Ibiganiro byose bizibanda ku iterambere ry'umubano w'ibihugu byombi ushingiye ku kubahana no guharanira inyungu.
Mu ngingo z'igenzi zizigwaho harimo uruhare rw'ibihugu byo muri Afurika mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Ukraine no ku Isi yose."
Twibukiranye ko intambara yo muri Ukraine itigeze ihagarika ibikorwa by'u Burusiya muri Afurika.
Muri Kamena uyu mwaka, ibihugu byinshi bya Afurika byitabiriye inama yateguwe n'u Busuwisi yabereye muri Ukraine. Nubwo bimeze bityo ariko, ibi bihugu ntibyigeze bitinyuka kwifatanya n'ibyo mu Burengerazuba mu guha akato u Burusiya ku bw'umumaro iki kihugu kibafitiye.
Muri uru ruzinduko, biteganijwe kandi ko Minisitiri Kuleba azatanga ikiganiro ku bijyanye no kohereza ingano za Ukraine muri ibyo bihugu azageramo, akerekana n'amahirwe kompanyi zo muri Afurika zakura mu kugira uruhare mu iyubakwa rya Ukraine.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Ukraine arateganya uruzinduko muri Afurika
TANGA IGITECYEREZO