Umuraperi waboneye benshi izuba, Ndayishimiye Mark Bertrand wamamaye nka Bull Dogg yatangaje ko ageze kure imirimo yo gutunganya Album ye nshya yise “Impeshyi 15” izaba iriho indirimbo zitandukanye zirimo izo yahuriyemo n’abahanzi banyuranye bo mu Rwanda barimo Riderman.
Ni Album agiye gushyira hanze mu gihe
amaze iminsi yumvikana mu mitwe ya benshi binyuze muri Album ‘Icyumba
cy’amategeko’ yakoranye na Riderman.
Yarakunzwe mu buryo bukomeye kugeza
ubwo abafana n’abakunzi b’umuziki banabasabye kubakorera igitaramo cyo
kuyimurika, bemeza kuzakora igitaramo cyo kuyimurika ku wa 24 Kanama 2024 muri
Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi
bazaba bahuriye mu gitaramo biteguriye. Ariko kandi bazahurira ku rubyiniro
n’abahanzi barimo Bushali, B-Threy, Kenny-K Shot, abagize Tuff Gangz, Bruce The
1St, Ish Kevin n’abandi banyuranye.
Bull Dogg avuga ko agiye guhurira
muri iki gitaramo na mugenzi we Riderman, mu gihe ari no kugana ku musoza
ikorwa rya Album ye nshya yise ‘Impeshyi 15’.
Yabwiye Radio Rwanda ko yahisemo
ririya zina mu kumvikanisha imyaka 15 ishize ari mu muziki. Ati “Iyo mbara
imyaka 15 ntabwo mbara iyo namaze muri ‘Underground’ mbara iyo maze nigaragaza,
kubera ko hari ibihe bya ‘underground’ udashobora gushyiramo.”
Bull Dogg yavuze ko kuri Album harimo
indirimbo yakoranye na Riderman n’abandi bahanzi bashya bakomeye muri iki gihe.
Yavuze ko yakoze ibi kubera ko kuri Album ye iheruka ‘Kemotheraphy I’
yifashishije abaraperi batanga icyizere muri iki gihe.
Ati “Kuri Album ‘Kemotheraphy’
nashyizeho P-Fla, nshyiraho na Fireman, nashyizeho n’undi mukobwa witwa Montez,
ariko urumva iriya twayikoze muri Covid-19, utibagiwe ko hariho na Green-P.
Kuko urumva muri Covid-19 nibo nabashije kubona, kuko nari nkeneye abaraperi
cyane bakomeye.”
Akomeza ati “Ariko kuri iyi ngiyi
(agiye gusohora) nagerageje gukorana n’abaraperi bashya iyo ngiyo ndi gukoraho
nise ‘Impeshyi 15’. Nagerageje gukorana n’abo mu kiragano gishya.”
Bull Dogg wamamaye mu ndirimbo zirimo
nka ‘Cinema’ avuga ko Album ye igeze ku kigero cya 80% ayikoraho ku buryo iri
hafi kurangira. Ati “Ibijyanye no gufata amajwi byararangiye, hasigaye ibintu byo
guhitamo amatiriki kugirango turebe ko izasohoka.”
Riderman yavuze ko yabashije
gusongora kuri iyi Album, kandi yumvise ko ari nziza, ashingiye ku kuba iriho
ubugeni n’ubuvanganzo bwumvikanisha Bull Dogg.
Ni album avuga ko iriho n’abahanzi
bakomeye. Ati “Ni indyo yuzuye mu by’ukuri. Harimo ‘Vibes’ zose zishoboka,
kandi n’imirongo, yabaye ari yayindi ya cyera, n’inshyashya igezweho, umuntu
wese uzayumva akunda ‘Hip Hop’ azanyurwa.”
Bull Dogg yari amaze igihe adasohora
indirimbo ze bwite, ariko ijwi rye ryagiye ryumvikana mu ndirimbo n’abandi
bahanzi. Ariko kandi avuga ko gukorana Album ‘Icyumba cy’amategeko’ na
Riderman, byatumye afata igihe cyo kubanza guha abantu umwanya bakumva ibyo
babageneye.
Ati “Ntabwo wasohora Album nka
‘icyumba cy’amategeko’ igakundwa ukumva ko ari ibintu utagomba kureheraho. Niba
koko ibintu bikunzwe ugomba kubiha andi mahirwe, ukabivugurura, ubutaha bikaza
birimo ibintu bishya.”
Muri Nzeri 2021, nibwo Bull Dogg
yasohoye Album yise ‘Kemotherapy’ yiganjeho indirimbo ziri mu njyana ya ‘Old
school’.
Hariho indirimbo nka 'Kabuhariwe'
yakoranye na Green P na P Fla, 'Ku Isonga' yakoranye na Fireman n'iyitwa 'King
Salomon' yakoranye n'uwitwa Linda Montez.
N'izindi yakoze ku giti cye zirimo:
Kemo Style, Byukuri, Kun Faya Kun, Old School, i Ndera, Super Kemo, Kaburini,
Street Nigga na Pay Attention.
Bull Dogg yatangaje ko ageze kuri 80%
ategura Album nshya yise ‘Impeshyi 15’
Bull Dogg yavuze ko kuri iyi album yifashishijeho abaraperi barimo Riderman
KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM 'KEMOTHERAPHY I' YA BULL DOGG
TANGA IGITECYEREZO