RFL
Kigali

Ibyo wamenya kuri Album yitwa ‘Impeshyi 15’ ya Bull Dogg

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/08/2024 9:59
0


Umuraperi waboneye benshi izuba, Ndayishimiye Mark Bertrand wamamaye nka Bull Dogg yatangaje ko ageze kure imirimo yo gutunganya Album ye nshya yise “Impeshyi 15” izaba iriho indirimbo zitandukanye zirimo izo yahuriyemo n’abahanzi banyuranye bo mu Rwanda barimo Riderman.



Ni Album agiye gushyira hanze mu gihe amaze iminsi yumvikana mu mitwe ya benshi binyuze muri Album ‘Icyumba cy’amategeko’ yakoranye na Riderman.

Yarakunzwe mu buryo bukomeye kugeza ubwo abafana n’abakunzi b’umuziki banabasabye kubakorera igitaramo cyo kuyimurika, bemeza kuzakora igitaramo cyo kuyimurika ku wa 24 Kanama 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bazaba bahuriye mu gitaramo biteguriye. Ariko kandi bazahurira ku rubyiniro n’abahanzi barimo Bushali, B-Threy, Kenny-K Shot, abagize Tuff Gangz, Bruce The 1St, Ish Kevin n’abandi banyuranye.

Bull Dogg avuga ko agiye guhurira muri iki gitaramo na mugenzi we Riderman, mu gihe ari no kugana ku musoza ikorwa rya Album ye nshya yise ‘Impeshyi 15’.

Yabwiye Radio Rwanda ko yahisemo ririya zina mu kumvikanisha imyaka 15 ishize ari mu muziki. Ati “Iyo mbara imyaka 15 ntabwo mbara iyo namaze muri ‘Underground’ mbara iyo maze nigaragaza, kubera ko hari ibihe bya ‘underground’ udashobora gushyiramo.”

Bull Dogg yavuze ko kuri Album harimo indirimbo yakoranye na Riderman n’abandi bahanzi bashya bakomeye muri iki gihe. Yavuze ko yakoze ibi kubera ko kuri Album ye iheruka ‘Kemotheraphy I’ yifashishije abaraperi batanga icyizere muri iki gihe.

Ati “Kuri Album ‘Kemotheraphy’ nashyizeho P-Fla, nshyiraho na Fireman, nashyizeho n’undi mukobwa witwa Montez, ariko urumva iriya twayikoze muri Covid-19, utibagiwe ko hariho na Green-P. Kuko urumva muri Covid-19 nibo nabashije kubona, kuko nari nkeneye abaraperi cyane bakomeye.”

Akomeza ati “Ariko kuri iyi ngiyi (agiye gusohora) nagerageje gukorana n’abaraperi bashya iyo ngiyo ndi gukoraho nise ‘Impeshyi 15’. Nagerageje gukorana n’abo mu kiragano gishya.”

Bull Dogg wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Cinema’ avuga ko Album ye igeze ku kigero cya 80% ayikoraho ku buryo iri hafi kurangira. Ati “Ibijyanye no gufata amajwi byararangiye, hasigaye ibintu byo guhitamo amatiriki kugirango turebe ko izasohoka.”

Riderman yavuze ko yabashije gusongora kuri iyi Album, kandi yumvise ko ari nziza, ashingiye ku kuba iriho ubugeni n’ubuvanganzo bwumvikanisha Bull Dogg.

Ni album avuga ko iriho n’abahanzi bakomeye. Ati “Ni indyo yuzuye mu by’ukuri. Harimo ‘Vibes’ zose zishoboka, kandi n’imirongo, yabaye ari yayindi ya cyera, n’inshyashya igezweho, umuntu wese uzayumva akunda ‘Hip Hop’ azanyurwa.”

Bull Dogg yari amaze igihe adasohora indirimbo ze bwite, ariko ijwi rye ryagiye ryumvikana mu ndirimbo n’abandi bahanzi. Ariko kandi avuga ko gukorana Album ‘Icyumba cy’amategeko’ na Riderman, byatumye afata igihe cyo kubanza guha abantu umwanya bakumva ibyo babageneye.

Ati “Ntabwo wasohora Album nka ‘icyumba cy’amategeko’ igakundwa ukumva ko ari ibintu utagomba kureheraho. Niba koko ibintu bikunzwe ugomba kubiha andi mahirwe, ukabivugurura, ubutaha bikaza birimo ibintu bishya.”

Muri Nzeri 2021, nibwo Bull Dogg yasohoye Album yise ‘Kemotherapy’ yiganjeho indirimbo ziri mu njyana ya ‘Old school’.

Hariho indirimbo nka 'Kabuhariwe' yakoranye na Green P na P Fla, 'Ku Isonga' yakoranye na Fireman n'iyitwa 'King Salomon' yakoranye n'uwitwa Linda Montez.

N'izindi yakoze ku giti cye zirimo: Kemo Style, Byukuri, Kun Faya Kun, Old School, i Ndera, Super Kemo, Kaburini, Street Nigga na Pay Attention.


Bull Dogg yatangaje ko ageze kuri 80% ategura Album nshya yise ‘Impeshyi 15’


Bull Dogg yavuze ko kuri iyi album yifashishijeho abaraperi barimo Riderman 

KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM 'KEMOTHERAPHY I' YA BULL DOGG

">

KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM ‘ICYUMBA CY’AMATEGEKO’

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND