Rev Past. Dr Antoine Rutayisire yavuze ko nubwo hari insengero zirimo gufungwa kubera kutuzuza amabwiriza, bari baraburiwe mu myaka itanu ishize, akaba ashinja abanyamadini uburangare. Icyakora yanasabye Leta kudohora hagatangwa igihe gihagije cyo kuzuza ibisabwa.
Imwe mu nkuru zimaze iminsi zigarukwaho mu Rwanda ni ifungwa ry'insengero zitandukanye bitewe no kutuzuza ibisabwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) aho kugeza ubu izirenga ibihumbi 5 zimaze gufungwa, zikaba ziganjemo izo mu Ntara.
Muri iri genzura hararebwa ko urusengero rufite ibyangombwa by'iyandikwa bitangwa na RGB, icyemezo cy'imikoranire n'Akarere mu gihe hafunguwe ishami, kureba niba inyubako y'urusengero yujuje ibisabwa biteganywa n'amategeko agenga imiturire y'aho ruherereye;
Kureba niba abayobozi bafite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi mu by'iyobokamana (Theology) ku rwego ruhagarariye umuryango no ku rwego rw'umuryango rufite izindi rukuriye.
Mu biri gusabwa kugira ngo urusengero ntirufungwe, hanakajijwe n'umutekano aho insengero zisabwa gusaka abazinjiramo zikanashyirwamo camera. Urusengero kandi rurasabwa kuba rufite parikingi ndetse ruri ku buso bungana na kimwe cya kabiri cya Hegitari - ingingo ishobora kuzagonga benshi.
Rev Dr Antoine Rutayisire wamenyekanye cyane ari Umuyobozi wa Paruwasi ya Remera mu Itorero Angilikani ariko kuri ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, ubwo yaganiraga na shene ya YouTube ya Nyigisha Tv yagarutse kuri uyu mwanzuro wo gufunga insengero.
Yavuze ko bari baraburiwe mu myaka 5 ishize. Yagize ati "Umuntu umwe twabijyagaho impaka ejo ambwira ati 'kugeragezwa, gutotezwa', ndamubwira nti 'ariko njyewe baratuburiye, baduhaye imyaka 5 ngo tube twabonye abayobozi bafite ibipapuro.'
Kuba wafata umuntu ukamwohereza kwiga byari bitunanije iki ahubwo ko twagiye mu mpaka. Urupfu ni rwo rwigeze kubwira umuntu ati 'sinzagutungura ninza kugutwara nzakuburira', nawe ati 'uzambwire ntuzantungure'.
Yaricaye agiye kubona abona ruraje ruti tugende ati ko untunguye, ruti ngutunguye igihe natwaraga umwana munsi y'iwawe sinakuburiye, igihe natwaraga wa mukecuru muturanye sinakuburiye n’igihe natwara ya pusi, ya nka n’ibindi byose sinarimo kukwibutsa ko mpari!.
None se baduhaye imyaka 5 ngo tube twashatse abayobozi ntishize?. Kuba tugomba kugira insengero zifite imirindankuba, iryo tegeko nti turizi?. Ntibigeze no kudufungira insengero ku bw’imirindankuba n’ibigega. Ubu turatunguwe?"
Rev Dr Rutayisire uri mu bapasiteri bo mu Rwanda bazwiho kutanigwa n'ijambo, yavuze ko "na Yesu ni uku azaza, yaratubwiye turarangara ngo twumva bitazaba ejo, azaza tukiri ahongaho akinge umuryango, nidutangira gukomanga atubwire ngo munyihanganire nari naraburiye".
Uyu mushumba ufite impamyabumenyi y'Ikirenga mu Miyoborere, yavuze ko abakristo bareka gufata nabi ifungwa ry'insengero, gusa anavuga ko icyo akundira Perezida Kagame ari uko ashobora kubyumva akadohora. Ati: "Rero biriya reka tureke kubifata nabi ubwo na Leta buriya iba irimo kuducira amarenga".
Yagaragaje ko mu kwizera kwe hari igihe mu irahira rya Perezida Kagame, insengero zafunzwe zishobora kudohorerwa. Ati: "Icyo nkundira Perezida wacu wenda nabyumva, wenda umunsi wo kurahira azavuga ati 'mube mudohoreye Abanyarwanda basenge Imana' ".
Yaboneyeho gusaba abanyamadini n'abakristo bose muri rusange kubahiriza amategeko ya Leta, anumvikanisha ko habayeho uburangare, ati "Sinzi uko bizagenda, ariko nzi neza ko natwe tuvuye mu burangare, ariko uburyo bwiza bwo kudatinya abayobozi ni ukubahiriza amategeko".
Rev Pastor Rutayisire yavuze kuba avuze gutya atari uko ashyigikiye abafunga insengero ahubwo ko ashyigikiye kubahiriza amategeko. Ati: "Kandi njyewe iyo mvuze gutya ubu abantu ejo bazaba banyiyamye bati 'Antoine nawe ashyigikiye ko bafunga insengero'.
Oya ntabwo nshyigikiye ko bafunga insengero ariko nshyigikiye ko twubahiriza amategeko, nshyigikiye ko tuba maso ndetse tukajya imbere. Ese kuki umuntu agomba kunyibutsa ko ngomba gushyira umurindankuba ku nsengero, si abakirisitu nshinzwe?
Kuki se umuntu agomba kunyibutsa ko ngomba gucukura ubwiherero buzima abagabo bakagira aho bihagarika n’abagore bakagira ahabo.
Kuki bagomba kunyibutsa y'uko ntagomba kumena abantu amatwi si ibisanzwe n’abaganga ntibabitubwira,..Biriya ntabwo mbibara nk’itotezwa ry'itorero, baduhoye uburangare bwacu. Umunsi bazaduhora Yesu twese tuzakubitirwa hamwe".
Uyu mugabo yabaye nk'uwisubiraho avuga ko ariko na Leta yafunze insengero yagombaga kuba yaratanze umwanya abantu bagakosora ibintu ndetse ikanabibutsa. Ati "[....] Iyo ufunze urusengero hari umuntu uba uhemukiye. Ushobora kuba utizera Imana ariko uriya muntu wizera Imana akeneye ko umutwara neza kuko ntabwo bose bafata ibyemezo.
Umuntu umwe warangaye ntabwo agomba guhemukira abandi igihumbi, ibyo rero ntabwo mbishyigikiye rwose nabyo bibuzemo akantu. Yego insengero ushobora kuzigaya ariko ntabwo wavuga ko ari imburamumaro.
Reka nkubwire wazifunze uyu munsi ariko ejo uzasanga umuyobozi w’Umurenge arimo kuvuga ngo mukusanye ubwisungane mu kwivuza yibagirwe ko ejo yarimo aravuga ngo mufunge insengero ubundi twagombye gufatanya. Turi igihugu kirimo guhinduka ubundi twagombye guhuza umutima tukanumvikana tukanoroherana".
Yavuze ko kandi hari ibintu byinshi bakoramo amakosa y'imiyoborere, ati: "Njyewe mbona hari ibintu byinshi dukora mu makosa y’imiyoborere niryo ni ikosa. Ntabwo ubundi ufata ikintu kiri bugire ingaruka ku bantu benshi ngo ugikore usange mu karere wafunze insengero 180, ubwo ndabara abantu wenda bagera ku bihumbi 90 bababaye.
Kubabaza abantu ibihumbi 90 urimo urarinda iki? Inyungu ufite muri iki kintu ushobora kubabaza abaturage bangana batyo zitwa ngwiki?. Ngo gusa ni amategeko ariko itageko rishyirirwaho abantu na Yesu niko yavuze ko ugomba kureba itegeko ariko ukanereba abantu.
Pasiteri Rutayisire yavuze ko iyaba ari we ushinzwe ariya mabwiriza yari gushaka ba rwiyemezamirimo ubundii akabaha akazi bagashyira ku nsengero ibidahari ubundi akazishyuza insengero nyuma kuko iyo ufunze urusengero utaba uhemukiye Pasiteri ahubwo ari abakirisitu be.
Yanagiriye inama abo bafungiye insengero abawira ko bashyiramo ibyo basabwe bakareka ibyo kwifunga ndetse anavuga ko Perezida Kagame azakibonera umuti 'bizahinduka vuba'.
Insengero zirenga 5,600 zimaze gufungwa mu gihugu hose
Amakuru avuga ko mu Mujyi wa Kigali hamaze gufungwa insengero zirenga 783, mu gihe Intara y'Iburasirazuba ari yo ifite insengero nyinshi zafunzwe zigera ku 2040 mu nsengero 3736 zagenzuwe. Iyi mibare ishobora kwiyongera kuko iyi Ntara ibarizwamo insengero 4154 bivuze ko insengero 418 zitari zakagenzuwe ubwo iyi mibare yatangazwaga.
Mu Ntara y'Amajyepfo hafunzwe insengero 582, mu Ntara y'Amajyaruguru hafunzwe insengero 1253 inyinshi zikaba ziri mu Karere ka Gicumbi gafitemo 318. Intara y'Iburengerazuba hamaze gufungwa insengero 1393 mu gihe iyi Ntara ifite insengero zirenga ibihumbi bitatu. Si insengero gusa zafunzwe ahubwo n'ubuvumo bwose bwarafunzwe.
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) Dr. Usta Kayitesi yatangarije The New Times ko "Leta yafashe ingamba ku ikwirakwira ry'inzu zo gusengeramo" nyuma yo kubona ko hakiri insengero zangiritse "ndetse zidafite isuku."
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Jean Claude Musabyimana ubwo yaganiraga n'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA, yavuze ko zimwe mu nsengero zafunzwe zirimo n'aho ugera ugasanga abantu barahasengera bihoraho "ariko nta rusengero ruhari".
Uyu muyobozi yatanze ingero z'abasengera ku misozi, mu buvumo, mu bitare, mu mashyamba n'ahandi avuga ko rimwe na rimwe hateza impanuka, harenze 108 mu gihugu "ndetse hakunda gushyira n'ubuzima bw'abantu mu kaga".
Yahumurije abakristo ababwira ko iri genzura riri gukorwa ku bw'umutekano wabo atari ukubabuza gusenga. Ati: "Ntabwo biri gukorwa kugira ngo bagire uwo babuza gusenga, ahubwo ni ukugira ngo umutekano wabo ndetse n'ituze ry'abahasengera rikorwe neza".
Kuwa 11 Kanama 2024 ni bwo Perezida Paul Kagame azarahirira kuyobora u Rwanda muri Manda y'imyaka 5 nyuma yo gutsinda amatora y'Umukuru w'Igihugu yo kuwa 14-15 Nyakanga 2024 ku majwi 99.18%. Ni umuhango uzayoborwa na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo, ubere muri Stade Amahoro i Remera.
Rev Dr Antoine Rutayisire yagaragaje uko yakiriye ifungwa ry'insengero anavuga ko Perezida Kagame nabyumva azadohora
TANGA IGITECYEREZO