Kigali

Perezida Kagame yahawe impano, Haruna yakirwa nk'Umwami, Faustinho aratungurana! Udushya twaranze 'Rayon Sports Day'-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:4/08/2024 10:58
0


Umunsi w'ejo ku wa Gatandatu wari umunsi Abafana b'ikipe ya Rayon Sports ndetse n'abakunzi b'umupira w'amaguru bari bamaze igihe bategereje gusa hari bimwe mu byawuranze bitazava no mu mitwe ya benshi.



Uyu munsi wahariwe ikipe ya Rayon Sports uzwi nk'Umunsi w'Igikundiro wabaga ku nshuro ya 5 kuva utangiye kubaho. Wabaye bwa mbere mu 2019 gusa mu 2020 ntiwaba bitewe n'icyorezo cya COVID-19 cyari mu Rwanda.

Uyu munsi ukorerwaho ibintu bitandukanye birimo kwerekana abakinnyi bashya iyi kipe izakoresha no kubaha nimero bazambara, abafatanyabikorwa bashya, guhemba abafana bitwaye neza ndetse no gukina umukino wa gicuti ariko abantu  baba banategereje kureba udushya turi bukorwe.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku dushya 5 twabaye ku Munsi w'Igikundiro wa 2024 ndetse tutazava no mu mitwe ya benshi;

5. Abatoza b'ikipe ya Rayon Sports berekanywe bambaye bya Kinyarwanda 

Nk'uko bimeze no mu y'indi mico no mu biranga umuco w'u Rwanda harimo n'imyambarire. 

Ku munsi w'ejo ubwo Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fideli yerekanaga abatoza babo b'ikipe y'abagore, bari bambaye imyambaro ya Kinyarwanda bakenyeye ndetse banafite inkoni mu ntoki ,ibintu bisanzwe bimenyerewe cyane mu bukwe.

Benshi bagize ngo niko bigenze ku ikipe y'abagore gusa ariko no mu bagabo niko byanze kuko aba batoza barangajwe imbere na Robertinho nabo binjiye mu kibuga bakenyeye bya Kinyarwanda ndetse bafite inkoni mu ntoki,ibintu wabonaga biryoheye amaso.






4.Imyambarire ya Faustinho 

Umunyamakuru usanzwe ukorera Isibo TV & Radio, Mugenzi Faustin uzwi nka Fustinho, yari umushushyarugamba ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu ku munsi w'Igikundiro. 

Icyo ntabwo aricyo cyabaye inkuru kubera ko asanzwe abikora ndetse akanabikora neza dore ko no mu mwaka ushize yari afite inshingano nk'izi ahubwo icyabaye inkuru ni uburyo yari yambaye.

Faustinho usanzwe umenyereweho guhanga udusha yari yambaye umwitero w'ubururu ,ipantalo ,ishati n'inkweto z'umweru ndetse n'ingofero y'ubururu ubona ari ibintu byamusabye kubitegura igihe kinini,bijyanye kandi biryoheje ijisho.





3. Muhire Kevin yinjiye mu kibuga aherekejwe n'irobo

Bimwe mu bintu byatanguranye muri Kigali Pelé Stadium ni uburyo Muhire Kevin yinjiye mu kibuga aherekejwe n'irobo nyuma y'uko yari ahamagawe ngo yerekanwe,ahabwe nimero azambara mu mwaka utaha w'imikino ndetse anahabwe igitambaro cya Kapiteni.

Iyi robo wabonaga ari ndende yari imuri inyuma ninayo yazanye igitambaro yambitswe nka kapiteni. Ibi ntabwo bisanzwe mu mupira w'amaguru w'u Rwanda kuko ubundi bimenyerewe i Burayi akaba ariyo mpamvu byatunguye benshi ndetse bikagaragaza ko Rayon Sports yari yateguye uyu munsi mu buryo budasanzwe kandi budashidikanywaho.

Muhire Kevin ufatwa nk'umwana w'ikipe yongereye amasezerano y'umwaka 1 muri Rayon Sports. Uyu mukinnyi yabanye na yo mu bihe bitandukanye birimo n'ibyiza dore ko yageranye nayo muri 1/4 cya CAF Confederation Cup ndetse akanatwarana na yo igikombe cya shampiyona cya 2018/19.






2. Haruna Niyonzima yinjiye mu kibuga  nk'Umwami

Haruna Niyonzima yasubiye muri Rayon Sports nyuma y'imyaka 19 ayivuyemo, akaba yarasinye amasezerano y'umwaka 1 muri iyi mpeshyi. 

Uyu mukinnyi ku munsi w'ejo ni umwe mu bari bategerejwe n'abafana cyane ndetse ni nawe wakiriwe bwa mbere muri Kigali Pelé Stadium gusa yinjiye mu kibuga mu buryo budasanzwe ubwo yahari ahamagawe ngo yerekanwe ndetse anahabwe nimero azajya yambara.

Yinjiye mu kibuga ahetswe  nk'Umwami ubona ko ari ibintu bishimishije ndetse bikagaragaza ko ari umukinnyi mukuru kandi wubashywe muri Rayon Sports.

Ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru,Haruna Niyonzima yavuze ko ubu buryo yakiriwemo bwamushimishije cyane bityo ko afitiye ideni Rayon Sports.









1. Azam FC yageneye Perezida Kagame impano 

Ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania yakinnye umukino wa gicuti na Rayon Sports, yageneye impano Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.

Ubwo iyi kipe FC yari ihawe umwanya ngo yerekane abakinnyi bayo izakoresha mu mwaka utaha w'imikino, Umuvugizi wayo Hasheem Ibwe yavuze ko bakunda Perezida Kagame bitewe n'imiyoborere myiza ndetse n'umubano mwiza u Rwanda rufitanye na Tanzania. 

Yahise avuga ko hari impano bamugeneye bitewe n'ukuntu ateza imbere ibikorwa bya siporo, maze umuyobozi wa Azam FC, Abdulkarim Amin Popati ahita ashyikiriza umwambaro w'iyi kipe umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fideli wanditseho Kagame mu mugongo.

Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda akunze gushimirwa na benshi bitewe n'ukuntu ateza imbere ibikorwa bya siporo dore ko no mu minsi yashize na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron yamushimiye avuga ko n'abandi bakwiye kumufataho icyitegererezo.





">

">

AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda

Video: Munyantore Eric-InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND