Ibi yabivuze ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu nyuma y’ibirori
by’Umunsi w’igikundiro byareye muri Kigali Pele Stadium, bigasojwe n’umukino wa
Giccuti Rayon Sports yatsinzwemo na Azam FC igitego 1-0.
Haruna Niyonzima yavuze ko kuri uyu mukino wa gicuti bakinnye neza ariko
gutsindwa bibasaba utuntu duto.
Ati "Turi ikipe nkuru ariko mu mupira w’amaguru hari
utuntu dutoya nyine dushobora kugutsinda. mwabibonye.Mwabonye ko yaba Azam FC,
yaba twebwe twakinnye neza ariko habayemo nyine amakosa matoya akaba ari nayo
navuga ko yabashije kudukura mu mukino kuko natwe amahiwe twayabonye ariko
ntitwabashije kuyabyaza umusaruro ".
Uyu mukinnyi umaze imyaka irenga 19 akina umupira w’amaguru ndetse akaba yarakinnye no muri Tanzania, yavuze umupira wo muri iki gihugu nta kinini urusha uw’u Rwanda ahubwo ko bo bawugize ubucuruzi.
Ati "Icyo navuga mu by'ukuri ntabwo ari uko tutazi umupira,
iyo ugereranyije hagati ya Tanzania n’u Rwanda ntabwo baturusha ibintu byinshi, impano barazifite natwe turazifite ahubwo icyo navuga nuko bo babigize ubucuruzi
kuturusha.
Muri ibi birori by’umunsi w’Igikundiro ,uyu mukinnyi ni umwe mu bakiriwe mu buryo budasanzwe ubwo habagaho kwerekana abakinnyi. Yaje ateruwe mu ntebe nk’Umwami.
Haruna Niyonzima yavuze ko bijyanye n’ubu buryo yakiriwemo
atabona uko abivuga gusa byamushimije cyane ndetse afitiye ideni Rayon
Sports.
Yagize ati "Ntabwo nabona uburyo mbivuga uburyo banyakiriye. Ku bwanjye ndashimira Abarayon muri rusange kuva kuri komite ,abafana ndetse nabo dukorana akazi.
Ariko nishimye ku buryo nta bona uko
mbivuga gusa navuga ko ari ideni banshyizemo ,ni ideni banshyizemo kandi nkeka
ko nanjye ndi mukuru nzabishyura, ndemera iryo deni ndabashimira cyane.
Uyu mukinnyi w’imyaka 34 yanavuze ko bakinnye neza ariko gutsindwa no gutsinda ari ibintu bisanzwe mu mupira w’amaguru.
Ati "Nkuko natangiye mbivuga, umukino dukinnye nubwo hari
benshi bari buze kutunenga ariko ni intangiriro nziza. Ntabwo navuga amakosa,
ntabwo ndi umutoza icyo nzicyo nuko twakinnye umupira mwiza kuko gutsinda no
gutsindwa ni ibintu bisanzwe mu mupira w’amaguru ".