RFL
Kigali

Rayon Sports yatsinzwe na Azam FC ku munsi w'Igikundiro, abafana baricecekera -AMAFOTO + VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:3/08/2024 15:12
0


Ikipe ya Azam FC yatokoje Umunsi w'igikundiro "Rayon Day" nyuma yo gutsinda Rayon Sports igitego kimwe ku busa (1-0).



Ni mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kanama 2024, ubera kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Wahuje ibihumbi by'abantu bo mu bice bitandukanye by'u Rwanda n'ahandi.

Igitego cya Lusajo Mwaikenda yatsinze n'umutwe, ni cyo cyatandukanyije aya makipe yombi mu mukino witabiriwe n'abafana benshi ba Rayon Sports. Ni umunsi wari watangiye neza ku bakunzi ba Rayon Sports gusa warangiye batabashije gutsinda uyu mukino, nyuma y'imikino 3 bari bamaze iminsi batsinda.

UKO UMUKINO WAGENZE


90+4" Umukino wahuzaga Rayon Sports na Azam FC warangiye Azam itsinze Rayon Sports igitego 1-0.

90" Umusifuzi yongeyeho iminota 4 y'inyongera kugira ngo umukino urangire.

Abafana ba Rayon Sports batangiye gucana amatara ndetse bibutsa abakinnyi bayo ko bakeneye igitego

70" Rayon Sports ikoze izindi mpinduka Fall Ngagne yinjiye mu kibuga asimbuye Iraguha Hadji

62" Rayon Sports ikoze izindi mpinduka Adama agiye mu kibuga asimbuye Charles Bbaale

55" Goallllllll. Azam FC ibonye igitego cya mbere gitsinzwe Lusajo Mwaikenda akaba na Kapiteni wa Azam FC

 

Ubwo igice cya mbere cyari kirangiye, abana babarizwa muri "Sherrie Silver Foundation" nibo bataramiye abitabiriye Rayon Day.

52" Ikipe ya Rayon Sports ikoze impinduka Haruna Niyonzima ava mu kibuga asimburwa na Elanga, naho Niyonzima Olivier asimburwa na Rukundo

45" Igice cya kabiri kiratangiye

45+3" Igice cya mbere kirarangiye

45" Umusifuzi yongeyeho iminota 3 gusa kugira ngo igice cya mbere kirangira

35” Fei Toto agerageje uburyo bugana mu izamu ku mupira muremure watewe na Adolf ariko Omar aramubangamira umupira ujya hanze.

33” Rayon Sports ihushije ikindi gitego ku mupira wa kufura itewe na Bugingo Ackim, Nsabimana Aimable ashyiraho umutwe, umunyezamu Mohamed Mustafa ajabura umupira mu izamu bigoranye awushyira muri koroneri.

27” Gning Omar ahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa akoreye Franck Tiesse.

17" Rayon Sports ihushije igitego cyari cyabazwe ku mupira uzamukanwe na Iraguha Hadji mu kuboko kw'iburyo, awukata neza ashaka Bbaale washyizeho umutwe arebana n'izamu umupira ujya hanze.

15" Azam FC ihushije igitego ku mupira Fei Toto afatiye mu rubuga rw'amahina ashota ishoti rikomeye umunyezamu wa Rayon Sports awushyira muri koroneri


09" Rayon Sports ibonye koroneri ya mbere ku mupira uzamukanwe na Harina Niyonzima myugariro wa Azam FC ashyiraho umutwe umupira ujya hanze, gusa koroneri itewe nabi ntiyagira icyo ifata.

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Khadime Ndiaye

Muhire Kevin

Ombolenga Fitina

Bugingo Hakim

Nsabimana Aimable

Gning Omar

Iraguha Hadji

Niyonzima Olivier

Charles Bbaale

Niyonzima Haruna

Aruna Madjaliwa

Abakinnyi 11 Azam FC yabanje mu kibuga

Mohammed Mustafa

Lusajo Mwaikenda

Yannick Bangala

Fuentes Mendoza

Adolf Ntasingwa

Gibril Sillah

James Akaninko

Blanco Jhonier

Feisal Abdallah

Frack Tiesse

18:26" Umukino uratangiye. Reka twongere tubahe ikaze nshuti bakunzi ba InyaRwanda mu mukino uri guhuza Rayon Sports na Azam FC

18:21" Umukino utinze gutangira kubera amatara ya sitade ataraka yose nderse urumuri ruhagije kugirango umukino ukinwe rukaba rutaragera.

18:15" Amakipe yombi avuye mu rwambariro mu kanya gato cyane umukino ukaza kuba utangiye.

18:11" Aho tugeze aha, Kigali Pele Stadium ku kigero cya 95% yamaze kuzura aho umufana wa Rayon Sports ari hose yishimwe

17:55" Amakipe yombi asubiye mu rwambariro, akaba ari bugaruke umukino utangira


17:30" Amakipe yombi yinjiye mu kibuga aho aje kwishyushya

Mu ijambo rya Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, yatangiye ashimira Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, ku ruhare agira mu iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Yashimiye Azam FC ku bwo kwemera kwitabira Rayon Day, asoza yifuriza abitabiriye Rayon Day kureba umukino mwiza.


17:17" Hakurikiyeho ijambo rya Perezida wa Rayon Sports ndetse nyuma y'iri jambo harakurikiraho igikorwa nyamukuru cy'umukino uhuza Rayon Sports na Azam FC

Haruna Niyonzima ni we watangiye yerekanwa


Wasiri yinjiye mu kibuga yambaye umupira wa Azam FC izahura na APR FC

16:38" Rayon Sports igiye kwerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka w'imikino 2024-25. Ni igikorwa kigiye kuyoborwa n'abanyamakuru babiri (2) Mugenzi Faustin na Wasili.

Aba banyamakuru binjiye mu kibuga mu buryo budasanzwe aho Wasili yinjiye yambaye umwenda wa Azam FC naho Faustin yaje yambaye igishura cy'ubururu mu gihe ipantaro n'ishati ari umweru.

16:34" Platini asoje gutaramira abakunzi ba Rayon Sports ndetse n'abakunzi b'umupira w'amaguru muri rusange bitabiriye Rayon Day.

Platini yamanutse ku rubyiniro ari kumwe n'abaririmbyi bishimiwe n'abafana cyane

16:20" Platini agiye ku rubyiniro aho yari ategerejwe na benshi. Uyu muhanzi akunze kwiyemerera ko ari umufana wa Rayon Sports

Fei Toto umukinnyi wa Azam udasanzwe ndetse akaba umukinnyi witezwe kuri Rayon Day


16:14" Ikipe ya Azam FC isoje kwerekena abakinnyi. Azam FC yatangiye iki gikorwa iha impano umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, aho bamugeneye umupira wa Azam FC wanditseho Kagame.

Impano ya Perezida Kagame yakiriwe na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele

Muri iki gikorwa kandi abafana ba Rayon Sports na Azam FC bahanye igihango ko ubwo Azam izaza gukina na APR FC bazayifana ntacyo bitayeho, ibintu byashimishije cyane ubuyobozi bwa Azam FC.

Ubuyobozi bwa Azam FC nabwo bwemeye ko buzazanira abakunzi b'iyi kipe imyenda bazambara kuri uwo munsi.

15:30" Azam FC ubu niyo ifashe umwanya aho batangiye kwerekana abakinnyi bayo izakoresha mu mwaka w'imikino 2024/25.

Tubibutse ko Azam FC izacakirana na APR FC mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League

Umuraperi Bushali yizihiye abafana ba Rayon Sports mu ndirimbo "Kugasima", "Kurura" yakoranye na Juno Kizigenza, "Nituebue", "Bermuda" yakoranye na Davis D & Bulldogg

DJ Brianne nawe yasusurukije abitabiriye Rayon Day. Ni umwe mu ba Dj bagezweho mu Rwanda

15:10" Umuraperi Bushali agiye ku rubyiniro ndetse akaba ari we ubimburiye abandi bahanzi kugaragara ku rubyiniro

Abafana ba Rayon Sports beretse urukundo rudasanzwe Perezida w'umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele



Gahunda ya Rayon Day uko iteye

Kuva 10:00 am-11:45 am hari hateganyijwe akarasisi kagana kuri sitade. 12:00 pm gufungura imiryango. Kuva 12:00 - 14:00 pm hari imyidagaduro irimo n’abakora siporo n’ababyina gakondo. Kuva 14:00- 14:45 kwerekana ikipe ya Rayon Sports y’abagore.

Kuva 14:45 - 15:00 pm hateganyijwe umuziki ndetse umuraperi Bushali akaba ari bwo ari butaramire abafana ba Rayon Sports. Kuva 15:00 - 15:45 haraba kwerekana abakinnyi ba Azama FC. Kuva 15:45 - 16:00 umuhanzi Platini araba ataramira abafana.

Kuva 16:00 - 16:45 harerekanwa abakinnyi ba Rayon Sports. Kuva 16:45 - 17:00 haratambuka ijambo rya Perezida wa Rayon Sports. Kuva 17:00 - 18:00 ni bwo amakipe ari bube ari kwishyushya. 18:00 pm haratangira umukino nyamukuru uhuza Rayon Sports na Azam FC. 

Saa 18:50 - 19:00 haratarama abana b’Umuryango wa Sherrie Silver. Umukino urarangira 20:00. Kuva 20:00 - 20:30 haratangwa ibihembo, ubundi hacurangwe umuziki kuva saa 20:30 kugera saa tatu z'ijoro (21:00 pm).

InyaRwanda iguhaye ikaze ku munsi w’igikundiro ugizwe n’ibikorwa byinshi bihagarariwe n’umukino ugomba guhuza Rayon Sports na Azam FC. Rayon Day ni umunsi ngarukamwaka utegurwa na Rayon Sports mu gutegura umwaka w’imikino ku buryo bwemewe.

Uyu munsi uba ugizwe n’ibikorwa bitandukanye birimo abahanzi basusurutsa, abafana ba Rayon Sports, kwerekana abakinnyi ikipe izakoresha ku makipe abiri Rayon Sports y'abagabo na Rayon Sports y’abagore.

Uyu munsi kandi ukunze kugaragaraho umukino uhuza Rayon Sports n’indi kipe byu'mwihariko ikunze kuba ari iyo hanze y’u Rwanda. Kuri iyi nshuro rero ikipe ya Rayon Sports yatumiye ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania, ikaba ikipe izahagararira iki gihugu.

Ni ibirori bikomeye kuri Rayon Day y'uyu mwaka wa 2024


AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com

VIDEO: Eric Munyantore- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND