Umukinnyi wa filime wigaragaje cyane kuva mu myaka itatu ishize, Zaba amaze iminsi ari kubarizwa mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yagiye gufatira amashusho ya filime ye nshya yise “Prime Jesus” ateganya gushyira hanze muri uyu mwaka.
Uyu musore wanabaye umunyamakuru wa
Isibo, yamenyekanye cyane muri filime ishushanya ubuzima bwa Yesu yakinnye
hagati ya 2019 na 2020 yahuriyemo n’abarimo Regis wamamaye muri iki gihe
binyuze mu bihangano anyuza kuri shene yise ‘Regis Skits’.
Iriya filime yitwaga ‘Ubugome bwa
Yuda’ yanakinnyemo umukinnyi wamamaye nka Nyaxo. Bakinaga bagerageza kwigana
filime ya Yesu abantu benshi bamenye.
Zaba yabwiye InyaRwanda ko ashingiye
ku kuntu iriya filime yakiriwe, yatekereje gukora indi filime itandukanye
ishushanya uko byagenda Yesu aramutse agarutse.
Ati “Naje kugira igitekerezo cyo
gukora filime ya Yesu ariko noneho y’iki gihe nkibaza nti byagenda gute Yesu
aramutse agarutse? Kuko urabizi inkuru zihariye ni ukuntu Yesu yaje, ibyamubayeho,
uko byamugendekeye n’ibindi. Rero, natekereje uko nakora filime ya Yesu yo muri
ibi bihe turimo, nkibaza nti aramutse agarutse muri ibi bihe byagenda gute?”
Arakomeza ati “Ni izihe mbogamizi
yahura nazo zitandukanye n’izo yahuye kiriya gihe. Kuko Isi ya kiriya gihe siyo
si ya none. Ni aho ngaho rero igitekerezo cyavuye. Ndavuga nti reka nkore
filime ya Yesu y’ukuntu byaba bimeze, byagenda bite aramutse agaragara.”
Zaba avuga ko muri iyi filime
yifashishijemo abandi bakinnyi. Kandi avuga ko yatinze kuyishyira hanze kubera
ko hari ibice yashakaga kuyikoreramo.
Yavuze ko gukorera iyi filime i
Dubai, umujyi uzwiho kuba utuwe n’abantu benshi bafite imyemerere y’idini ya
Islamu atari ibintu byoroshye, kuko hari aho yagiye yangirwa.
Ati “Nari nkwiriye kuhamara icyumweru
ariko kubera nari nziko byemewe kuba wafatira amashusho ya filime mu gihugu cy’aba-Islam,
byansabye kubanza kubaza amakuru meza, kugira ngo ndebe ko bikunda. Uretse ko
hari n’aho naje gusanga bitanashoboka. Ariko naragereje nkora ibishoboka byose
kugirango bizabe bisa neza mu maso y’abanyarwanda.”
Zaba asanzwe afite ku isoko filime
zirimo ‘Aho yaciye’ yahuriyemo n’umukunzi we Lynda, hari kandi ‘Love and Drama’
ivuganira idini ya Islam.
Igaragaramo Nkusi Lynda witabiriye
Miss Rwanda 2020&2022, Umukundwa Clemence [Cadette] witabiriye Miss
Supranational n’abandi. Ni filime y’uruhererekane irimo urukundo n’ubuzima
busanzwe.
Zaba ari kubarizwa mu Mujyi wa Dubai
aho yagiye gufatira amashusho ya filime ‘Prime Jesus’
Zaba yavuze ko yagowe no gukora iyi
filime i Dubai kuko ari umujyi ugendera ku mahame ya Islamu
Zaba yavuze ko iyi filime ‘Prime
Jesus’ yatinze gusohoka bitewe n’uko yagowe no kubona ibice (Location)
ayikoreramo
Zaba ari kumwe na Director ari kumwe
na David Cash ari nawe uri gufata amashusho y’iyi filime biteganyijwe ko izajya
hanze muri uyu mwaka
ZABA AHERUTSE GUTANGA INTEGUZA Y'IYI FILIME 'PRIME JESUS'
TANGA IGITECYEREZO