Ibinyacumi
bigiye kuba bitandatu irushanwa rya Nyampinga wa Uganda rivutse, kugeza ubu
rikaba rimaze kuba ikiraro cyo gutinyuka kw’abari n’abategarugori. Kuri ubu rero, harabura amasaha macye ngo hamenyekane uraza gusimbura Hannah Karema wabaye ikimenyabose ku bw'ubwiza bwe n'ibikorwa bye byanamugejeje muri Miss World.
Mu dushya twaranze
umwiharero aba bakobwa bamazemo iminsi, harimo n’amashusho yakwirakwiye ku
mbuga nkoranyambaga agaragaza bamwe muri bo bahatanye mu Irushanwa rya Miss
Uganda bakozanyaho, aho aba bakobwa bahanganye kakahava, bagafatana mu
mashati kugera ubwo bakizwaga n’abari hafi aho.
Nyuma ariko, abategura
iri rushanwa, basobanuye ko ibyagaragaye mu mashusho atari imirwano ya nyayo
ahubwo abo bakobwa barimo bagaragaza impano yabo yo gukina filime, nka kimwe mu
bice bigize irushanwa kandi bitangirwa amanita.
Umukobwa uri buze gutorwa
muri iri joro, araza gusimbura Miss Hannah Karema Tumukunde unafite inkomoko mu
Rwanda wambaye iri kamba.
Guhera mu 1967 ubwo
irushanwa ry’ubwiza rya Miss Uganda ryatangiraga kubaho, abagiye batsinda bose
bagiye babona amahirwe yo kwitabira irushanwa rya Nyampinga w’isi [Miss World].
Miss Uganda wa mbere
yitwaga Rosemary Salmon, icyo gihe yahagarariye Uganda mu marushanwa y’ubwiza
ya Miss World yabereye muri London.
Iri rushanwa kuva
ryatangira ryagiye rikora ibikorwa bitandukanye byo gufasha n’ibindi
byafashishije umuryango rusange w’abanyafurika.
Muri 2014, Gen [Rtd]
Salim Saleh yatangaje ko umuryango we udaharanira inyungu ugiye gutangira
gukorana n’abategura iri rushanwa hagamijwe kuzamura uruhare rw’iri rushanwa mu
guteza ubuhinzi imbere.
1.
Natasha Nyonyozi

2.
Letaru Prisca Queen Patience

3.
Nalumansi Esther Kironde

4.
Banura Sulaina Magezi

5.
Maria Mugagga Namuli

6.
Amusolo Pauline Leizel

7.
Mutoni Liz Marjorie

8.
Tusiime Noritah Martha

9.
Kusemererwa Ruth Abigail

10. Gift Byamugisha