MU MAFOTO: Hura n’abakobwa 10 bagiye gutoranwamo Nyampinga wa Uganda

Imyidagaduro - 03/08/2024 12:10 PM
Share:

Umwanditsi:

MU MAFOTO: Hura n’abakobwa 10 bagiye gutoranwamo Nyampinga wa Uganda

Byitezwe ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kanama 2024, abakobwa 10 bamaze iminsi mu mwiherero bagaragaza impano zabo ndetse bahabwa n’impanuro zitandukanye, baraza gutoranywamo Nyampinga w’igihugu cya Uganda uraza gusimbura Hannah Karema wari wambaye iri kamba.

Ibinyacumi bigiye kuba bitandatu irushanwa rya Nyampinga wa Uganda rivutse, kugeza ubu rikaba rimaze kuba ikiraro cyo gutinyuka kw’abari n’abategarugori. Kuri ubu rero, harabura amasaha macye ngo hamenyekane uraza gusimbura Hannah Karema wabaye ikimenyabose ku bw'ubwiza bwe n'ibikorwa bye byanamugejeje muri Miss World.

Mu dushya twaranze umwiharero aba bakobwa bamazemo iminsi, harimo n’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza bamwe muri bo bahatanye mu Irushanwa rya Miss Uganda bakozanyaho, aho aba bakobwa bahanganye kakahava, bagafatana mu mashati kugera ubwo bakizwaga n’abari hafi aho.

Nyuma ariko, abategura iri rushanwa, basobanuye ko ibyagaragaye mu mashusho atari imirwano ya nyayo ahubwo abo bakobwa barimo bagaragaza impano yabo yo gukina filime, nka kimwe mu bice bigize irushanwa kandi bitangirwa amanita.

Umukobwa uri buze gutorwa muri iri joro, araza gusimbura Miss Hannah Karema Tumukunde unafite inkomoko mu Rwanda wambaye iri kamba.

Guhera mu 1967 ubwo irushanwa ry’ubwiza rya Miss Uganda ryatangiraga kubaho, abagiye batsinda bose bagiye babona amahirwe yo kwitabira irushanwa rya Nyampinga w’isi [Miss World].

Miss Uganda wa mbere yitwaga Rosemary Salmon, icyo gihe yahagarariye Uganda mu marushanwa y’ubwiza ya Miss World yabereye muri London.

Iri rushanwa kuva ryatangira ryagiye rikora ibikorwa bitandukanye byo gufasha n’ibindi byafashishije umuryango rusange w’abanyafurika.

Muri 2014, Gen [Rtd] Salim Saleh yatangaje ko umuryango we udaharanira inyungu ugiye gutangira gukorana n’abategura iri rushanwa hagamijwe kuzamura uruhare rw’iri rushanwa mu guteza ubuhinzi imbere.

Mu mafoto, ihere ijisho uburanga bw'abakobwa 10 bicaranye amahirwe yo kuvamo Nyampinga wa Uganda uzaba ayoboye manda ya 2024-2025.

1.     Natasha Nyonyozi


2.     Letaru Prisca Queen Patience


3.     Nalumansi Esther Kironde


4.     Banura Sulaina Magezi


5.     Maria Mugagga Namuli


6.     Amusolo Pauline Leizel


7.     Mutoni Liz Marjorie


8.     Tusiime Noritah Martha


9.     Kusemererwa Ruth Abigail


10. Gift Byamugisha



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...