Ubwo yari ari i Abuja muri Nigeria, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard yagaragaje ko kugira ngo Umugabane wa Afurika ugere ku ntego z’iterambere rirambye kandi ryihutse, ukeneye gushyiraho ingamba zituma imishinga yawo ishyirwa mu bikorwa kandi bigakorwa mu gihe cyagenwe.
Ibi, yabitangaje kuri uyu
wa Gatanu tariki 2 Kanama 2024, aho yari yitabiriye Inama ya Banki y'Isi n'Ikigega Mpuzamahanga
cy'Imari, ihuza Abaminisitiri b'imari b'ibihugu bya Afurika muri Afurika, izwi
nka African Caucus Meeting 2024.
Muri iyi nama y’iminsi
itatu, biteganijwe ko mu ngingo zizaganirwaho harimo ijyanye n’ubufatanye
bw’ibigo bitanga ubufasha mu by’imari (Multilateral development banks-MDBs)
n’Ikigega cya Banki y’Isi gishyigikira imishinga y’Iterambere (IDA21).
Minisitiri w’Intebe Dr.
Edouard Ngirente yavuze ko Umugabane wa Afurika wugarijwe n’ibibazo birimo
amakimbirane mu turere tuwugize, imihindagurikire y’ibihe, izamuka ry’ibiciro
ku masoko, ubwiyongere bw’amadeni n’imyenda uyu mugabane ubereyemo amahanga
n’ibindi bibazo.
Ati “Kuba turi muri iyi
nama ya African Caucus, bigaragaza umuhate abanyafurika duhuriyeho wo gukemura
ibyo bibazo byugarije Isi.”
Yakomeje avuga ko yasabye
ko imishinga ya Afurika yajya ishyirwa mu bikorwa hitawe cyane ku gihe cyagenwe
kugira ngo bitange umusaruro wifuzwa.
Ati ‘Mbere y’uko nsoza,
nagira ngo nshimangira ko imishinga yacu itagomba kujya ishyirwa mu bikorwa
gusa ahubwo igomba gukorwa mu gihe cyagenwe kugira ngo ibashe gutanga umusaruro
wayo.”
Yagaragaje ko umuhate
w’ibihugu bya Afurika wo kugera ku iterambere rirambye, uzagera ku ntego
nihabaho ubufatanye mu rugendo rwo gukemura ibibazo no kugera ku cyerekezo cya
Afurika iteye imbere.
Iyi nama ya African
Caucus Meetings 2024, yitabiriwe n’abayobozi barimo Visi Perezida wa Nigeria,
Kashim Shettima, Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, Amina
J. Muhammed, ba Minisitiri b’Imari, abayobora za Banki Nkuru z’Igihugu,
abayobozi muri IMF na Banki y’Isi n’abandi.
Ni inama yitabiriwe n'Abaminisitiri b'Imari b'ibihugu binyuranye byo muri Afurika
TANGA IGITECYEREZO