RFL
Kigali

Bwiza, Alyn Sano, Yverry na Zeo Trap mu bakuganuje ku muziki mushya – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/08/2024 21:09
2


Iyi, ni weekend ya mbere y'ukwezi kwa Kanama. Nk’uko bisanzwe bigenda rero, mu mpera za buri cyumweru, InyaRwanda ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.



Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru.

Kuri iyi nshuro abahanzi bakoze mu nganzo bagatanga ibihangano bishya barimo Bwiza, Israel Mbonyi, Alyn Sano, Papa Cyangwe, Fela Music n’abandi benshi.

Mu ndirimbo amagana ziba zagiye hanze mu cyumweru cyose, InyaRwanda yaguhitiyemo indirimbo 10 gusa zagufasha kwinjira neza muri weekend ya mbere ya Kanama.

1.     Ahazaza – Bwiza

">

Umuhanzikazi Bwiza yatangarije InyaRwanda ko amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Ahazaza' yayakoze yiyibutsa ibihe yanyuranyemo n'umusore bacuditse ku buryo yabonaga ko bizavamo urukundo rw'igihe kirekire, ariko bikaza kurangira urukundo rudashoye imizi.

2.     Head – Alyn Sano

">

Muri iki cyumweru, umuhanzikazi Alyn Sano yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Head' yasamiwe hejuru n'abanyarwanda bitewe n'amashusho ataravuzweho rumwe yari yayibanjirije.

3.     Forever – Yverry

">

Umuhanzi Rugamba Yverry wamamaye nka Yverry mu ndirimbo zitsa ku rukundo, yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo nshya yise 'Forever' yavuze ko yashoyemo Miliyoni 60 Frw. 

4.     Ikitanyishe – Papa Cyangwe ft BullDogg, P-Fla, Fireman & Green P

">

Umuraperi Papa Cyangwe yahurije bagenzi be bafite ibigwi bikomeye mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda, mu ndirimbo yise 'Ikitanyishe' ikubiyemo ubutumwa bugaruka ku nzira y'umusaraba yanyuzemo.

5.     Tamba – Zeo Trap

">

Umuraperi Zeo Trap wari umaze iminsi yihejeho gato yagarukanye indirimbo yise 'Tamba' igaragaza bimwe mu bihe by'amateka y'umuco nyarwanda.

6.     Bake Beza – Bruce The 1st

">

Bruce The 1st yagarukanye indirimbo indirimbo yise 'Bake Beza' ifite ubutumwa buvuga ko buri wese akeneye abantu bake kandi bafite umumaro mu buzima bwe.

7.     Smile For Me – Fela Music

">

Itsinda ry'abasore babiri b'abavandimwe biyise 'Fela Music' riri mu matsinda akunzwe mu Rwanda, ryashyize hanze amashusho y'indirimbo bise 'Smile For Me,' indirimbo y'urukundo igaragaramo amashusho y'ubukwe.

8.     Heri Taifa – Israel Mbonyi

">

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukunzwe cyane mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo iri mu rurimi rw'Igisahili yise 'Heri Taifa.'

9.     Ntacyantandukanya – Bosco Nshuti

">

Umuramyi Bosco Nshuti yahamije ko nta cyamutandukanya na Yesu Kristo ndetse n'urukundo rwe mu ndirimbo nshya yise 'Ntacyantandukanya.'

10. Hold You – Eesam ft Riderman

">

Umuhanzi nyarwanda Eesam yahuje imbaraga n'umuraperi Riderman bashyira hanze indirimbo bise 'Hold You,' ikubiyemo ubutumwa bw'isezerano ry'urukundo.

Mu zindi ndirimbo zagiye hanze muri iki cyumweru, harimo ‘Baravuga’ ya Yee Fanta yafatanije na Vocal King, ‘Waranyumvise’ ya Zoe Family, 'Atatenda' ya Niyonkuru Eric yahuriyemo na Eric Reagan n’izindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bosco1 month ago
    Ariko mwanga hip-hop koko ubu papa cyangwe wayusihiye kumunsi wumuganura ntukeneye kumuvuga
  • 07841306261 month ago
    Brakwiye





Inyarwanda BACKGROUND