Kigali

Gatanya, abagabiwe na Perezida Kagame… Ibintu 10 bitazibagirana mu myidagaduro ya Nyakanga 2024- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/08/2024 10:18
0


Mbega ukwezi weeeee! Bamwe barishimye abandi barababaye- Ni byo koko iminsi irasa ariko ntihwana. Uzi kubaho ufite icyizere cy’ubuzima cy’ejo hazaza, ariko bwacya ibyo waruhiye byose bigashyirwaho akadomo, cyangwa se uwawe akitahira kwa Jambo.



Ni ibihe umutima udashobora gusobanura, ndetse biragoye ko n’ubwonko bubishyikira neza. Biba ari umunsi w’umwijima, noneho bikaba igikomere kidasaza iyo uwo mwemeranyije kubana akaramata muhanye gatanya, nta n’imyaka itatu ishize murushinze, kandi mwari mwariyemeje kuzabana kugeza ku mwuka wa nyuma buri umwe azahumeka.

Buri kwezi kugira ibyako- ni na ko bigenda buri munsi. Usubije amaso inyuma wasanga uko ukwezi kwa Nyakanga 2023 kwakugendekeye gutandukanya kure n’uko kwakugendekeye muri ya Nyakanga 2024.

Unatekereje neza, wasanga uko uwa Kane w’iki cyumweru wagenze, utandukanye cyane n’uko uwa Kane w’icyumweru gishize wagenze.

Nyakanga ya 2024 iragiye! Ni ukwezi kwaranzwe n’inkuru z’urudaca, abasanzwe bariyemeje gukoresha imbuga nkoranyambaga bahererekanye amaforo n’amashusho ya bamwe, bibaza niba ibyo bari kubona ari ukuri cyangwa se bari mu nzozi.

Ariko kandi ni ukwezi kwaranzwe n’ibyishimo aho bamwe mu bahanzi bagabiwe inka n’Umukuru w’Igihugu, byiyongeraho ibyishimo byatanzwe n’indirimbo z’abahanzi zagiye zisohoka mu bihe bitandukanye, ndetse abakunzi b’ibirori baranogewe, kuko habaye n’ibitaramo by’abahanzi, abantu barabyina karahava we!

InyaRwanda igiye kugaruka ku bikorwa 10 byaranze ukwezi kwa Nyakanga 2024 mu myidagaduro mu rwego rwo kugufasha kumenya uko byari byifashe.

1.Gatanya

-Urukiko rwemeje bidasubirwaho gatanya hagati ya Platini na Ingabire wari umugore we 

Ku wa 27 Kamena 2024, Urukiko rw'ibanze rwa Nyamata, rwemeje gatanya ya burundu hagati ya Nemeye Platini na Ingabire Olivia wari umugore we. Bari bamaranye imyaka itatu n'amezi ane.

Platini yari yatanze ikirego asaba ubutane bwa burundu (Divorce) ku bwumvikane bw'abashakanye. Nk'uko biri mu mwanzuro w'uru rubanza InyaRwanda ifitiye kope. 

Platini na Ingabire Olivia bari bitabye urukiko tariki 26 Kamena 2024, beremerwa gatanya tariki 27 Kamena 2024. Kandi bombi bari bunganiwe n'umunyamatageko Habakurama François Xavier.

Imbere y'Urukiko, basabye kwemeza amasezerano y’ubwumvikane bagiranye tariki ya 30/8/2023 binyuze mu nzira y’ubuhuza.

Platini na Ingabire Olivia bumvikanye ko batandukanye burundu ku bushake bwabo, bityo amasezerano y'ishyingirwa bari baragiranye tariki ya 06/03/2021 imbere y'umwanditsi w'irangamimerere w'Umurenge wa Remera asheshwe.


Bumvikanye ko nta mwana babyaranye;

Bumvikanye ko umutungo wimukanwa ugizwe n’ibikoresho byo mu nzu babigabanye hagendewe ku byo buri wese akeneye.

Bumvikanye ko umutungo utimukanwa bari bafatanyije ugizwe n’inzu ihererejwe kuri Nemeye Platini, bityo uwo mutungo ukaba ugomba kumwandikwaho wenyine.


-Madederi wamamaye muri ‘Papa Sava’ n’umugabo we basabye gatanya

Ku wa 15 Ugushyingo 2023, Dusenge Clenia wamamaye nka ‘Madederi’ yagiranye amasezerano y’ubutane na Ngiruwonsanga Innocent, bari bamaze imyaka ibiri barushinze nk’umugabo n’umugore.

Aba bombi bashyingiranwe imbere y’amategeko ku wa 17 Kamena 2017 ku Murenge wa Kimironko ariko umubano wabo baje gusanga utagishoboka bitewe n’impamvu zabo bwite, bityo bahitamo gutandukana mu buryo bukurikije amategeko cyane ko bari bamaze imyaka irenga ibiri babana.

Mu mibanire yabo bafite umwana umwe wavutse ku wa 8 Mutarama 2019. Bemeranyije ko umwana azakomeza kurerwa na Nyina. Se w’umwana azagumana inshingano za kibyeyi ku mwana ku buryo yemerewe kumubona, kumusura nawe agasurwa n’umwana ndetse agatanga ibimurera uko ashoboye.

Nta mutungo bagabanye. Ku bijyanye n’ibikoresho byimukanwa buri wese azagumana ibyo akoresha kuko batari kumwe. Iyi nyandiko bagiranye, bavuze ko ariyo igomba gushingirwaho mu ‘gutanga ubutane n’izindi ngaruka zibushamikiyeho’.


2.Dany Nanone yasabwe indezo ku mwana wa Kabiri

Umuraperi Ntakirutimana Dany wamamaye nka Dany Nanone yongeye kumvikana mu itangazamakuru asabwa indezo no kwita ku mwana yabyaranye na Busandi Moreen.

Busandi yatanze ikirego avuga ko yabyaranye umwana na Dany Nanone. Yavuze ko kuva uyu mwana yavuka ni we wamureze nta nkunga ya Se kandi ikenewe.

Yavuze ko iyo asabye Dany kumufasha kurera umwana, amusubiza ko uyu mwana atari uwe. Uyu mugore yasabye urukiko kwemeza ko uriya mwana ari uwa Dany Nanone ndetse umwana akamwandikwaho.

Yasabye ko buri kwezi Dany yajya atanga indezo y’ibihumbi 200 Frw. Kandi umwana yaba atangiye kwiga, Dany akajya atanga amafaranga y’ishuri.

Mu kwiregura, Dany yavuze ko mu buryo bwo kwirinda imanza ndetse no kubahiriza uburenganzira bw’umwana, yemeye ko umwana yakwandikwa mu buryo bukurikije amategeko hatiriwe hapimishwa DNA igihe umwana azagira imyaka y’ubukure niyumva agifite gushidikanya ku mwana azatanga ikirego cyo kwihakana umwana utabyaye n'iyo DNA igafatwa.

Yifuje ko ikibazo cyarangirira mu bwumvikane bugizwemo n’umwanditsi w’Urukiko.

Danny hari aho avuga ko indezo asabwa ari umurengera kandi hatirengagijwe ko nta kazi gahoraho agira, kandi hari n’undi mwana Mukuru yabyaranye na Busandi aha indezo n’ubwo ayibona nayo mu buryo bugoranye, bisaba kuzabiganiraho mu buhuza bifuza ko bwakorwa.

 

3.Ibyago mu myidagaduro

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo inkuru y’incamugongo yatashye mu mitima y’imiryango, inshuti, abavandimwe n’abandi, ibika ko Nyirasengiyumva Valentine wamamaye nka ‘Dore Imbogo’ [Vava] yitabye Imana aguye mu bitaro bya Kibuye.

Yasezeweho bwa nyuma mu muhango wabaye ku wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024. ‘Dore Imbogo’ ni umwe mu bantu bihariye cyane imyidagaduro kuva mu myaka ibiri ishize. Ariko kandi byatangiye mu buryo nawe bwamutunguye.

Yagaragaye bwa mbere kuri Camera ku wa 31 Gicurasi 2022- Mu kiganiro yagiranye n'umuyoboro wa Youtube witwa Rose Tv. Ni ikiganiro cyabanjirije ibindi byose yakoze byatumye yamamara, abantu benshi baramumenya kandi baramukunda.

Icyo gihe yari yambaye Lunette, ahora yishimye, ateze agatambaro mu mutwe, afite umusatsi usanzwe. Kiriya kiganiro cyamufunguriye amarembo ndetse ku wa 10 Kamena 2022, yagiranye ikiganiro n'umuyoboro wa Youtube wa Gerard Mbabazi.

Ni ikiganiro cyari cyuzuyemo urwenya, ndetse yagarutse kuri benshi yavugaga ko bafitanye isano baba mu Mujyi wa Kigali.

Byari ikibazo cy'igihe gusa! Kuko uyu mukobwa witwaga Vava yatangiye kwitwa 'Dore Imbogo' ndetse yanakoze indirimbo yise 'Dore Imbogo' yabaye idarapo ry'umuziki we. Ariko yanakoze indirimbo yahimbiye umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben.

'Dore Imbogo' yavukiye mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Kirimbi mu Akagari ka Muhororo. Avuka mu muryango w'abana batatu, ni umuhererezi.

'Dore imbogo' yavugaga ko yavuye i Nyamasheke afite intego yo kumenyekanisha impano ye, kandi binyuze mu biganiro yagiye akora byatumye koko ibihumbi by'abantu bamuha ijisho.


4.Impuha zaciye ibintu muri Nyakanga

Mu mpera za Kamena 2024, byavuzwe ko umunyamuziki Ahmed Ololade wamenyekanye nka Asake wabiciye bigacika mu gihugu cya Nigeria n’ahandi, ashobora gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere, mu gitaramo kizaba mu mpera z’uyu mwaka.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abandi basamiye hejuru aya makuru, bavuga ko biteguye gutaramana n’uyu muhanzi w’igihangage muri Afurika.

Asake ni umwe mu bahanzi bo muri kiriya gihugu (Nigeria), abantu bagiye bagerageza gutumira ariko bikanga, ahanini bitewe n’amafaranga asaba n’ibindi asaba ko biherekeza urugendo rwe aba agomba kugirira muri icyo gihugu, nk’ibikoresho by’umuziki we, abo bagendana, aho kurara n’ibindi.

Agezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo zirimo nka ‘Lonely on Top’. Ukoze isesengura ku mafaranga agezeho yishyuza kugira ngo akorere igitaramo mu gihugu runaka, ubona ko muri Gicurasi 2023 kumutumira byasabaga kwimwishyura, ibihumbi 65 by'amadorali (65,000$), ni mu gihe yasoje umwaka wa 2023 bisaba kumwishyura ibihumbi 500 by'amadorali (500,000$).

Mu ntangiriro za Nyakanga 2024, hasohotse ‘Affiche’ igaragaza ko Asake azataramira i Kigali, ku wa 30 Kanama 2024. Ariko uko ubucukumbuzi bugaragaza ko kuri iriya tariki azaba ari gutaramira i Madison Square Garden mu Mujyi wa New York.

InyaRwanda yabonye amakuru yizewe avuga ko abateguye kiriya gitaramo bari bagamije kwemeza umukire bashakaga gukuraho amafaranga, bamubwira ko bafite ubushobozi bwo kuba bazana Asake agataramira i Kigali- ariko si ko byari bimeze.


5.Ibitaramo imbere no hanze y’Igihugu

Ku wa 7 Nyakanga 2024, Bruce Melodie yataramiye mu gihugu cy’u Bubiligi ari kumwe na Dj Marnaud. Ni igitaramo cyateguwe na sosiyete Team Production isanzwe itegura ibitaramo muri kiriya gihugu.

Ni ku nshuro ya kabiri, uyu muhanzi wo muri 1:55 AM yari ataramiye muri kiriya gihugu. Byasabye ko afata iminsi itatu atagaragara mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame, yerekeza mu Bubiligi kurangiza akazi yari yahawe.

Yari ategerejwe kandi mu Iserukiramuco ‘One Love Africa Music’ ryabereye muri Suede, ariko habura amasaha macye ngo yerekezeyo byatangajwe ko yakuwe ku rutonde.

InyaRwanda yabonye amakuru yizewe avuga ko uyu muhanzi yabuze ‘Visa’ bituma atabasha kujya muri Suede.

Umuhanzi Davis D yari yatangaje ibitaramo bibiri, ku wa 20 Nyakanga 2024- mu Bubiligi ndetse no muri Poland aho yagombaga guhurira ku rubyiniro n’abarimo Ruger ukomeye muri Nigeria.

Aherutse kubwira InyaRwanda ko yataramiye muri Poland, ariko ko yabisikanye na Ruger, kandi nta mafoto n’amashusho byigeze bisohoka.

Ku wa 26 Nyakanga 2024, Cyusa na Mariya Yohana bataramanye n’abatuye ku musozi wa Ndera mu rwego rwo kwishimira intsinzi ya Paul Kagame, uherutse gutorerwa kuyobora u Rwanda, aho yagize amajwi 99.18%. Ni igitaramo cyari cyiswe ‘Intsinzi iganje’ cyabereye ahitwa Barafous Garden.

Iki gitaramo cyabaye mu gihe Cyusa Ibrahim yaherukaga gusohora indirimbo ‘Twatsinze’ naho Mariya Yohana aheruka gusubiramo indirimo ‘Intsinzi’ afatanyije na The Ben, Yvan Muziki na Marina.

Ku rundi ruhande, abanyarwenya bakomeye muri Uganda, Teacher Mpamire na Dr Hillary Okello bataramiye i Kigali binyuze mu gitaramo cya ‘Gen-z Comedy’ mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame.

Ni igitaramo cyabaye ku wa 25 Nyakanga 2024, kibera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

-Iserukiramuco ‘Ubumuntu’ ryabaye mu gihe cy’iminsi 10 mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 ishize y’ibikorwa byafashije mu guteza imbere ‘Ubumuntu’ mu bantu.

Byabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho amagana y’urubyiruko n’abandi bari bahahuriye mu rwego rwo kwiga byinshi.

Ni iserukiramuco ryahaye akazi abahanzi barenga 25. Umuyobozi wa Ubumuntu Arts Festival, Hope Azeda aherutse kubwira InyaRwanda ko bishimira uko iri serukiramuco ryagenze, ndetse n’uburyo abahanzi bitwaye.

Abitabiriye bataramiwe n’abahanzi barimo Itorero Inyamibwa, Ishami Talents, Kivumbi King, Kenny Mirasano, Boukuru, The SeaStars, Peace Jolis, Sophia Nzayisenga, Moise Mutangana, Prof Moshe, ALU Choir [Korali yo muri African Leadership University];

Choeur International de Kigali, The Urban Song (Niyonkuru Djihad), Isra Pappy, Kamanzi Yann (The Black Intore), Gasasira Rugamba Serge, Itorero Mashirika n’abandi batandukanye.


6.Indirimbo zasohotse zaciye ibintu

Ibihangano byo muri Nyakanga 2024, byibanze cyane ku ndirimbo zigaruka ku matora ndetse n’intsinzi ya Perezida Paul Kagame- Ariko abasesenguzi mu bijyanye n’imyidagaduro bavuga ko indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ ya Beatha wo ku Kamonyi ihagarariye indirimbo zose zahotse zijyanye n’ibikorwa byo kwiyamamaza Perezida Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Mbere na nyuma y’ibikorwa byo kwiyamamaza hasohotse ibihangano. Ndetse, hari abahanzi bakoze indirimbo zo kubyina intsinzi.

Hasohotse indirimbo nka "Intsinzi ya Kagame" ya Noopja. Hari aho aririmba agira ati “Intsinzi ya Kagame twayiyumvagamo, intsinzi ya FPR yari ntakuka, muze tubyine twidagadure twishimire iyi ntsinzi y’Abanyarwanda twese, muze tubyine twidagadure twishimire iyi ntsinzi y’Abanyarwanda twese.”

Hasohotse kandi "Twatsinze" ya Danny Vumbi na Butera Knowless, "Twatsinze" ya Cyusa Ibrahim, Itsinzi ya Uncle Austin n’izindi.

Mu ntangiriro ya Nyakanga 2024 kandi hasohotse indirimbo: "Rwanda Shima" ya Tonzi, Gabby Kamanzi & Theo Bosebabireba; "Indamutso" – Nirere Shanel, "Nzira" – Amalon, "FPR ku Isonga" – Theo Bosebabireba, "Enyanya" – Musinga Joe;

"Amahitamo" – Kibasumba Confiance ft Racine & Mr Kagame, "Ushobora Byose" - The Blessed Sisters, "Ndashima" – Freddy Don, "Tuyobowe n’Intare" – Ngabo Wa Mugabo, "Nta cyamunanira" – Ambassadors of Christ Choir, "Mana yo mu Ijuru" – Shalom Choir.


7.Ibikorwa by’ibyamamare byaherekeje Perezida Kagame mu kwiyamamaza

Kuva ku muhanzi kugera kuri wa wundi usanzwe ukoresha imbuga nkoranyambaga, bari inyuma ya Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Wabonye nk’igihe Clapton Kibonge yakoropaga umuhanda- Uribuka se igihe umunyamideli Kate Bashabe agaragara mu mihanda ya Kigali anyonga igare yamamaza Paul Kagame.

Byari ibihe bidasanzwe! Kuko buri wese wiyemeje gushyigikira Umukandida wa FPR-Inkotanyi yakoze uko ashoboye ashishikariza abamukurikira kuzatora Paul Kagame.

Binyuze mu ndirimbo, kujya kuri ‘Site’ zitandukanye, kwambara ibirango by’umuryango, n’ibindi byabaye ubutumwa bukomeye bw’abahanzi mu kwamamaza Paul Kagame.

Ntiwakibagirwa n’igihe ‘Papa Sava’ yafataga amashusho ashishikariza abantu kuzakoranira i Gasabo na Kicukiro mu gusoza ibikorwa byo kwiyamamaza.

Ni na ko byagenze ku barimo ‘Bamenya’, ‘Madederi’ n’abandi bifashishije imbuga nkoranyambaga. Ntiwarenza ingohe kandi abarimo itsinda rya Mackenziis, Miss Mutesi Jolly, Miss Mutesi Aurore Kayibanda n’abandi banyuranye.

Ibi bikorwa byanahaye ijambo abahanzi, kuko umuhanzikazi Butera Knowless yahawe ijambo imbere ya Perezida Kagame, agaruka ku rugendo rwe rw’ubuzima n’igihango afitanye n’umuryango FPR-Inkotanyi.

Ibi byose byatumaga abakunzi b’aba bahanzi bumva neza impamvu yo gushyigikira Paul Kagame. Ariko kandi ubufatanye bwa Bruce Melodie na Bwiza mu ndirimbo ‘Ogera’ bwabaye ikimenyabose, kuko ari indirimbo yaciye ibintu muri ibi bikorwa.



8.Perezida Kagame yagabiye inka abahanzi batuye mu Karumuna

Ku Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye kandi bagirana ibiganiro n’abahanzi batandukanye basanzwe batuye mu Karumuna mu Karere ka Bugesera, ndetse abagabira inka nk’uko yari yabibasezeranyije ubwo yiyamamarizaga muri ako karere ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Mu bakiriwe, harimo Butera Knowless ari na we wari wabisabye, umugabo we Ishimwe Karake Clement, Platini P, Nel Ngabo, Meddy Saleh usanzwe utunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, Tom Close, umugore we Ange Ingabire Tricia n’abandi.

Ni umugoroba waranzwe no kuganira ndetse no gutarama nk’uko Umukuru w’Igihugu yari yabisezeranyije.

Yahiguye isezerano!

Ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Bugesera, ku wa 6 Nyakanga 2024, Paul Kagame yavuze ko yahisemo kuhatura mu rwego rwo guhinyuza abahafata nk’aho kugwa abantu.

Ati “Aha mu Bugesera, uko hari hateye bahaciraga abantu ngo bajye kugwayo, ntabwo hari ahantu ho kuba. Habaye za ‘tse tse’ zikarya abantu bakarwara bagapfa […]”

“Impamvu yatumye mpatura cyangwa mubona haza ibikorwa mwahoze muvuga cyangwa n’ibindi biza, byari ukuvuga ngo mu Rwanda hose nta hantu ho gucira abantu ngo bajye gushirirayo, nta n’abantu abo ari bo bose, ntawe ugenewe kurimburwa ngo abuzwe ubuzima bwe.”


9.Perezida Kagame yashimye abagize uruhare mu kwiyamamaza kwe

Ku wa 21 Nyakanga 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye abantu mu ngeri zinyuranye bagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe rwo kwiyamamaza kwe ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, ababwira ko umuryango FPR-Inkotanyi uzirikana ubwitange bwabo.

Ni mu birori by'umusangiro “RPF Cocktail Reception” byabereye muri Kigali Convention Center, hishimirwa umusaruro wavuye mu byumweru bitatu mu rugendo rwo kwiyamamaza.

Ni urugendo rwasojwe yegukanye intsinzi n'amanota 99.18% ahigitse Dr Frank Habineza na Mpayimana Philippe bari bahatanye.

Umukuru w'Igihugu yashimye ahereye ku muryango we 'wamubereye akabando', abikorera mu ngeri zinyuranye, abahanzi, aba-Komiseri n'abandi bagize uruhare rukomeye. Ati "[...]Abakomiseri ba RPF ndabashimiye cyane! RPF iri icyo ari cyo kubera mwebwe."

Yanashimye cyane abikorera. Ati "Namwe aho muri, buri umwe wese ndabashimira cyane cyane. Mworoheje ibintu rwose, RPF ntacyo yababuranye na busa. Ibyangombwa byose twakoresheje, ariya mazi abaturage banywaga, ari 'transport', ndabashimiye rwose."

Umukuru w'Igihugu yanashimye cyane Inzego z'umutekano. Ati "Ni inshingano (bafite), bakunda, bakora neza ku buryo bwose, abo ni ab'umutekano, ari igisirikare, ari Polisi, ari mu nzego zindi z'umutekano, ndabashimiye, birasanzwe...Ni ibikorwa bihoraho, bakorera u Rwanda ndetse n'inshuti z'u Rwanda."

Umukuru w'Igihugu yanashimye kandi uruhare rw'abahanzi. Ati "Ndagira ngo noneho ba bahanzi, abakoze-Protocol, bamwe bakora akazi kenshi k'ibanze, ka ngombwa ariko batajya bashimirwa, ndabashimiye. Ndagira ngo noneho munyure hano, njyewe mbisuhurize mbakore mu ntoki."

Buri muhanzi yanyuze imbere y'Umukuru w'Igihugu amukora mu ntoki amushimira cyane ku bw'uruhare rwe mu kwiyamamaza kwe ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu. Ati "Mwarakoze cyane."


10.Aisha wamamaye muri Cinema yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga

‘Amagweja’- ‘Ibimonyo’- Aya magambo arahagije kugirango uhite wumva neza iyi ngingo yashyizwe mu bintu 10 byaranze ukwezi kwa Nyakanga.

Ni amagambo yavuzwe n’umukobwa witwa Aisha wamamaye muri filime zitandukanye. Icyo gihe yari mu kiganiro na MIE agaragaza ko abasore beza bigiriye muri ‘Counter-Terrorist Unit (CTU)’ ko abasigaye ari ‘amagweja’ n’ibimonyo.

Icyo gihe yagize ati “Abagabo bandi imbere, ngo abagabo mu muhanda [...] nk’umuntu watoranyije bariya bana ba CTU kuki yatwaye abagabo bacu bose? Agasiga amagweja, ibimonyo n’ibiki…’’

Yahundagajweho ibitutsi, abandi batangira kumunegura, bumvikanisha ko atari akwiriye gukoresha ariya magambo. Nawe avuga ko uriya munsi ari bwo bwa mbere yakiriye ubutumwa bwinshi muri telefoni, kugeza ubwo afashe icyemezo cyo gusaba imbabazi.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Mwaramutse neza, Mfashe uyu mwanya ngira ngo nsabe imbabazi igitsina-gabo ku bwo gukoresha imvugo itari nziza mu ruhame mbibasira. Nanjye birambangamiye nubwo nabikoze nzi ko ari ibintu biri aho pee! Mwumve ko njye n’umutima wanjye duciye bugufi tubasaba imbabazi.”


The Ben yashyize mu mutego Bruce Melodie

Ku mugoroba wo ku wa 23 Nyakanga 2024, The Ben yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko ashyize hanze amashusho yishimiye indirimbo ‘Sowe’ ya Bruce Melodie.

Ni ibintu byakurikiwe n’ibitekerezo by’abantu bagaragaje ko ibi bigaragaza ko ubwiyunge, ariko kandi hari abatabibona kimwe n’abandi.

Umunyamakuru wa Isibo FM, DC Clement uzwi cyane mu biganiro byo kuri Youtube aherutse kubwira InyaRwanda ko imibanire ya Bruce Melodie na The Ben itarimo ukurenzaho, ahubwo ‘ni imibanire y’ihangana ryatangiye ari ‘showbiz’ ahubwo hazamo ibindi bintu bidasobanutse nyuma’.

Ati “Ni nk’ihangana rya Cristiano na Messi usanga riri mu bafana ariko hagati yabo nta kibazo na kimwe bafitanye.” 

DC Clement yavuze ko inshuro zirenze imwe yabonye The Ben na Bruce Melodie baganira by’igihe kirekire. Ariko kandi asanga amakimbirane yabo yaravuzwe cyane mu itangazamakuru, ahanini bitewe ‘n’ibibazo Coach Gael yari afitanye na The Ben’.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Televiziyo Rwanda, Bruce Melodie yavuze ko yakiriye neza n'umutima ushima kuba The Ben ari mu banyuzwe n'indirimbo ye. Yumvikanisha ko nta munsi n'umwe yigeze yumva The Ben avuga ko adakunda ibihangano bye.

Ati "Nabyakiriye neza! Kuko The Ben ntabwo yigeze avuga ko adakunda umuziki wanjye. Kandi nyine umuziki nta mupaka ugira, iyo ukugeze mu mutima ukumva indirimbo uyikunze ukaba ufite imbuga nkoranyambaga wifunguriye, ushobora gukora ibyo ari byo byose, ariko The Ben si umuntu usanzwe."

Yavuze ko The Ben ari umuhanzi mugenzi we, bityo ko kuba yifashishije indirimbo ye byagakuyeho ibyo abantu bahora batekereza by'uko hagati yabo umubano atari mwiza.

Ati "[...]Ubwo nizere ko abibazaga ibipfuye n'ababitekerezaga nabi babonye ibisubizo nta muntu uvuze. Ni uko."  


Bruce Melodie yatangaje ko yanogewe no kuba The Ben yaramufashije kumenyekanisha indirimbo ye



Hope Azade yatanze ibihembo ku bantu bagize uruhare mu guteza imbere iserukiramuco 'Ubumuntu' 


Chorale Choeur Internationale de Kigali yaririmbye mu iserukiramuco 'Ubumuntu'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND