Kuva Perezida Joe Biden yakuramo ake karenge mu kwiyamamariza kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, yahise asimburwa na Visi Perezida Kamala Harris ari nawe ukomeje guhanganira amajwi na Donald Trump.
Nyuma yaho Kamala Harris yinjiye mu bikorwa byo kwiyamamariza kuba Perezida, ni byinshi Trump amaze kumuvugaho birimo n'ibyo benshi bafata nko kumusebya. Mu byo yamutangajeho, yavuze ko Kamala ataberanye no kuyobora Amerika cyane ko ntabushishozi abifitemo kandi ko nta n'icyo yakoze mu myaka amaze ari Visi Perezida.
Kuri ubu Donald Trump yongeye gutungura benshi ubwo yavugaga ko kuva kera atari azi ko Kamala Harris ari umwiraburakazi. Ibi yabivugiye mu kiganiro yatumiwemo i Chicago cyateguwe n'ihuriro ry'Abanyamakuru b'Abirabura ryitwa National Association Of Black Journalists, aho ryamubajije ku bijyanye no kuba akunze gukoresha imvugo zisebya abirabura ari nabyo yakoze kuri Kamala Harris.
Trump wasubije ko mu by'ukuri abantu benshi bavuga ko adakunda abirabura, ahubwo ko abakunda ndetse ko ariwe Perezida wa kabiri mu mateka ya Amerika wita kubirabura nyuma ya Abraham Lincolin.
Abajijwe impamvu yasebeje Kamala ko adakwiye kuba Perezida kuko ari umwirabura, Trump yasubije ati: ''Njyewe kuva kera sinarinzi ko Kamala Harris ari umwiraburakazi, narinzi ko ari umuhindekazi kuko ni byo akunze kuvuga. Icyo navugaga si uko adakwiye kuba Perezida kubera ibara ry'uruhu rwe, ahubwo navugaga ko atabikwiriye kuko aribyo gusa yitwaza ngo azatorwe n'abirabura''.
Trump yakomeje ati: ''Ntawandenganya ko ntarinzi ko ari umwiraburakazi kuko inshuro nyinshi avuga ko inkomoko ye ayifite mu bahinde. Ariko ubu abonye agiye kwiyamamaza aba aribwo yibutsa abantu ko ari umwiraburakazi. Mbona kuba afite amaraso y'abirabura atabivuga kuko abikunze ahubwo abivuga abigamijemo inyungu. Sintekereza ko abikunze''.
CNN yatangaje ko amashusho ya Trump avuga ibi yakwirakwiriye ku mbuga aho abantu bibajije niba ibyo yavuze yikiniraga cyangwa yari akomeje cyangwa se harimo ukwirengagiza, cyane ko Kamala Harris kuva yatorerwa kuba Visi Perezisa Isi yose yamenyeko akomoka ku mubyeyi w'umwirabura. Bityo ngo ntibyumvikana neza ukuntu Trump yaba atari abizi kandi asanzwe akurikirana hafi amakuru ya politiki.