Kigali

Insengero nyinshi i Kigali nazo zirafungwa: Ibikenewe kugira ngo amadini n'amatorero abe yujuje ibisabwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/08/2024 11:13
1


Kuva mu ntangiriro z'iki Cyumweru, hirya no hino mu gihugu hari gufungwa insengero zitujuje ibisabwa. Mu Karere ka Musanze honyine hamaze gufungwa insengero hafi 200, ibintu bigaragaza ko mu gihugu hose hazafungwa insengero nyinshi cyane.



Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) rufite mu nshingano amadini n'amatorero, Dr Usta Kayitesi, yahishuye ko bari barahaye abanyamadini igihe gihagije cyo gutunganya insengero, kuko zari gufungwa umwaka ushize mu kwezi kwa Nzeri.

Avuga ko itegeko rigena imitunganyirize n'imikorere y'imiryango ishingiye ku myemerere harimo kuba ifite ubuzimagatozi, kuzuza ibyangombwa bisabwa n'ubuyobozi bwa Leta aho abayobozi b'amadini basabwa kuba bafite ubumenyi mu masomo ya tewolojiya. Yabwiye TNT ko insengero zigomba kuba zifite isuku, zikorera ahantu hizewe kandi heza.

Mu bisabwa kugira ngo urusengero rwongere gufungurwa rukomeze gukora, hari ibikoresho bisaka ibinyabiziga n’abantu, bikareba niba batinjiranye ibisasu cyangwa ibindi bintu bishobora kwifashishwa n’abagizi ba nabi, kizimyamoto n’utwuma tuburira abantu mu gihe hagiye kubaho inkongi, ndetse n’uburyo bukumira urusaku.

Nubwo hataramenyekana umubare w'insengero zimaze gufungwa mu gihugu, ariko amakuru avuga ko hamaze gufungwa nyinshi cyane muri Karongi, Gatsibo, Rubavu na Gicumbi. Izirenga 180 zafunzwe muri Musanze. InyaRwanda yamenye ko no mu Mujyi wa Kigali harimo gusurwa insengero zinyuranye mu rwego rwo gusuzuma niba zujuje ibisabwa.

Nta bwo haramenyekaza izaba zafunzwe muri Kigali, ariko ukurikije ibisabwa kugira ngo zemererwe gukomeza gukora, hazafungwa nyinshi zirimo n'iz'ibigugu. InyaRwanda yabashije kubona ibikenewe kugira ngo insengero zibe zujuje ibisabwa. Ingingo irimo ikomeye ishobora gusiga inyinshi zifunzwe ni uko zisabwa kuba zikorera ku buso bwa 1/2 cya Hegitari.

Mu biri gusabwa, hanakajijwe n'umutekano aho insengero zisabwa kujya zisaka abazinjiramo ndetse zikanashyirwamo camera. "Ahantu hose hahurira abantu benshi bari hamwe, bitegetswe ko abo bantu bagomba gusakwa, n’ibinyabiziga bihinjiye bigasakwa nk’uko bikorwa mu nyubako za Leta n’amazu (manini) y’ubucuruzi.

Ibyo bintu rero bisabwa, ni biriya byuma unyuramo bikareba niba nta cyuma umuntu yitwaje, niba ari ikofi irimo urwembe, urushinge cyangwa ikindi umuntu yakwitwaza, ariko ibaze nawe uramutse ubonye umuntu ufite icyuma mu rusengero, ubwo waba ugisenze!" Ibi ni ibyatangajwe n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga aganira na Kigali Today.

Ku gukumira urusaku rw’imizindaro, ibicurangisho n’amajwi y'abantu mu rusengero, yasabye ko ibyo byose nta muntu uri hanze yarwo ugomba kubyumva, bityo urusengero rugomba gushyirwamo ibirinda urusaku (soundproof). Amabwiriza ya RGB yo muri 2019, asaba ko urusengero rugomba kugira ubuhumekero buhagije, atari ahantu h’imfungane.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje avuga ko ibikoresho byo kuzimya umuriro (kizimyamoto), na byo bigomba kuba bihari, birimo ifu yabugenewe kandi itararengeje igihe, hamwe n’abahanga mu gukoresha izo kizimyamoto babyigiye.

Mu byumba birimo intsinga nyinshi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga (servers) ho hagomba kugira kizimyamoto zikoresha (automatic), ku buryo ako gakoresho ngo kumva hagiye kwaduka inkongi kagaturika gasohora imyotsi n’imyuka izimya wa muriro.

Urusengero kandi rugomba kugira utwuma tumenya ko hari inkongi igiye kuba, fire&smoke detector, tukaba tubasha kuburira abantu bagasohoka mu gihe humvikanye impumuro y’umwotsi n’ibindi bintu binuka.

Abari mu rusengero kandi bagomba kugira imbuga ngari (assembly area) hanze bahungiramo mu gihe hari ikirubayemo imbere, hakaba hagizwe n’amapave iyo ari urusengero rwo mu mujyi cyangwa hari ubusitani butoshye ku nsengero zo mu cyaro.

Kugira ngo abantu basohoke bose vuba bishoboka batabyigana, birasaba ko urusengero rugira imiryango migari kandi myinshi, nk’uko ACP Rutikanga yakomeje asaba abifuza ko urusengero rwabo rwongera gufungurwa, niba rwafunzwe kubera iyo mpamvu.

Mu nkuru ducyesha Kigali Today, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yavuze ko mu gihe kizimyamoto zije kuzimya inkongi y’umuriro, zigomba gusanga ku rusengero hari amazi ahagije zifashisha mu gihe ayo zazanye ashize zitararangiza icyazizanye.

Mu bindi urusengero rusabwa kuba rwujuje nk’uko biteganywa mu Itegeko n’amabwiriza bigenga imiryango ishingiye ku myemerere, harimo kuba urusengero ruri ku rwego rwa Paruwasi rugomba kuyoborwa n’umuntu ufite impamyabumenyi yo ku rwego rwa Kaminuza mu bijyanye n'Iyobokamana.

Ubuyobozi bw’imirenge kandi burimo kwibutsa abafite insengero kugira ubukarabiro bukora nk’uko byariho muri COVID-19, ubwiherero buhagije, ibyemezo n’ibyangombwa bya RGB, urusengero ntirugomba kuba ari hangari cyangwa ihema, ndetse ko mu nyubako nta kindi kigomba kuba gikorerwamo.

Ibyo inyaRwanda yabonye bisabwa kugira ngo Amadini n'Amatorero bibe byujuje ibisabwa:

-Kuba itorero cyangwa Idini rifite icyangombwa gitangwa na RGB

-Kuba Itorero cyangwa Idini rifite Recommandtion y'Ubuyobozi bw'Akarere

-Kuba urusengero rw'Itorero cyangwa Idini risengerwamo ruri ku buso bwa 1/2 cya Hectare

-Kuba urusengero rw'Itorero cyangwa Idini ridakorera mu nzu yagenewe guturwamo

-Kuba urusengero rw'Itorero cyangwa Idini rufite ubwiherero buhagije nibura 2 bw'abagabo na 2 bw'abagore

-Kuba urusengero rw'Itorero cyangwa Idini rifite Parikingi

-Kuba urusengero rw'Itorero cyangwa Idini rufite 'Greening na Pavement'

-Kuba urusengero rw'Itorero cyangwa Idini rudakorera muri Tente/ Shiting/ Apartement/ Markets

-Kuba urusengero rw'Itorero cyangwa Idini rufite Sound proof [ku nsengero zegereye Ingo z'abaturage n'ahacururizwa]

-Kuba urusengero rw'Itorero cyangwa Idini rufite inyubako yuzuye kandi rufite ibyangombwa byo gukoreramo (Permit d'Occupation)

-Kuba urusengero rw'Itorero cyangwa Idini rufite uburyo bwo gufata amazi no gucunga imyanda

-Kuba urusengero rw'Itorero cyangwa Idini rudakorera mu nyubako y'ubucuruzi.

Mu 2018 ni bwo haherukaga gufungwa insengero nyinshi zitujuje ibisabwa. Uwabimburiye abandi mu gusoma kuri uyu muti usharira ni Bishop Rugagi Innocent wafungiwe urusengero rwe Redeemed Gospel Church rwakoreraga mu gikari cyo kwa Rubangura bitewe n'urusaku rukabije rwabangamiraga abaturiye uru rusengero.

Mu gihugu hose Leta yafunze insengero 8,670, nyuma y’igihe gito izongeye gufungurwa zari 1,212 kuko zari zanogeje isuku n’imyubakire. Icyo gihe RGB yatangaje ko amadini n'amatorero yari afite ibyangombwa yari 734, gusa yasanze abakora badafite ibyangombwa baruta kure abafite ibyambombwa.

Prof. Shyaka Anastase wayoboraga RGB ubwo hafungwaga insengero nyinshi cyane mu myaka itandatu itambutse, yavuze ko atiyumvisha ukuntu umuntu abyuka akitwa Pasiteri, Bishop, Apotre,.. atarabyigiye mu gihe haba hari amashuri abyigisha.

Kuva RGB ivuguruye amabwiriza agenga insengero, hatangiye kubakwa inyubako z'insengero zigezweho/zijyanye n'igihe, ibintu byashimishije cyane abakristo ndetse abanyamahanga benshi biyemeza nabo kuvugurura insengero zabo. Kuri ubu rero aya mabwiriza yongeye guhagurukirwa nyuma yo gusanga harabayeho kwirara kwa bamwe.

Mu 2018, ubwo yasozaga Umwiherero wa 15 w’Abayobozi bakuru b’Igihugu, Perezida Kagame yatangajwe n’ukuntu mu Mujyi wa Kigali gusa hafungwa insengero 700, yibaza niba ari za robine zitanga amazi cyangwa inganda zifitiye abaturage umusaruro.

Yavuze ko kuba insengero ziruta robine z’amazi n’ibindi bifitiye akamaro abaturage ari ‘akajagari.’ Ati “Ikindi kintu cy’umusaruro kigejeje kuri 700 muri uriya Mujyi ni iki, ni inganda, turazifite se, ariko amadini ni 700 mwarinze no gufunga, ubwo bivuze ngo ni akajagari.”

Yakomeje ku kuba insengero ziyongera zikaruta ibikorwa remezo bifitiye akamarao umuryango mugari, ati: “Ariko ubundi ayo ma Kiliziya 700 mwagiye gufunga akorerwamo iki? Atangirwamo amazi? Ni cyo nabajije, ni za robine z’amazi ziri aho, ni iki? Ni amaduka, ni inganda zifite icyo zikora?”

Perezida Kagame yasobanuye ko akajagari nk’aka gaterwa n’icyabuze mu muco, mu mibereho n’imikorere. Yongeyeho kandi ko unagasanga ahantu henshi abantu barenzwe buri wese yikorera icyo yishakiye.

Nubwo gufunga insengero zitujuje ibisabwa ari umuti usharirira abanyamadini bamwe na bamwe, ariko harimo inyungu ikomeye kuko iyo abanyamadini bihuguye mu bya Bibiliya, bigabanya inyigisho z'ubuyobe zitangwa n'abapasiteri. Kuvugurura insengero nabyo bifasha Abakristo gusengera ahari isuku hanatekanye nk'uko bitangazwa na RGB.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntirenganya Samuel5 months ago
    Bitewe Niki kugirango insengero zifungwe



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND