RURA
Kigali

Ni ukubera iki AS Kigali na Kiyovu Sports zizatangira Shampiyona zicakirana kandi zose inzara inuma?

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:1/08/2024 16:38
0


Ikipe ya Kiyovu Sports na AS Kigali zifite ibibazo by'ubukene ndetse ni nazo yatangiye imyitozo nyuma y'andi makipe mu Rwanda ariko zizanatangira Shampiyona zicakirana gusa hari impamvu nk'uko byasobanuwe na Perezida wa Rwanda Premier League Board, Mudaheranwa Hadji Yussuf.



Tariki ya 24 z'ukwezi gushize kwa Nyakanga nibwo Rwanda Premier League Board ifite mu nshingano zayo kugenzura, gutegura no gushakira ubushobozi amakipe agize Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda yashyize hanze uko amakipe azahura muri shampiyona ya 2024/25.

Mu mikino yo ku munsi wa mbere harimo uzahuza ikipe ya AS Kigali na Kiyovu Sports gusa bamwe babyibajijeho bitewe n'uko ubwo iyi ngengabihe yasohokaga nta n'imwe yari yagatangiye imyitozo bitewe n'ibibazo bitandukanye birimo n'ibukene.

Perezida wa Rwanda Premier League Board, Mudaheranwa Hadji Yussuf aganira na B&B Kigali FM yavuze ko impamvu ibi babikoze bagahuza aya makipe ari uko birindaga ko bayahuza n'andi yiteguye kubarusha cyangwa se ukuba wasanga hari iyo bisabye gutega izajya hanze y'umujyi wa Kigali kandi bafite n'ibibazo by'ubukene.

Yagize ati " Niba warabibonye ku ngengabihe ,hari n’umuntu wampamagaye arambwita ngo ibi bintu mukoze ko mugaragaje ko muri abanyamupira cyane,ndamubaza nti se kubera iki? 

Ati;  hari amakipe 2 ataratangira imyitozo ariko ku munsi wa mbere nizo mwahuje, ndamubwira nti nizo, nti nibwo budasa bwa Rwanda Premier League. Ibintu byose rero byagiye birebwaho kugira ngo ibintu bitegurwe ku buryo bw’ubunyamwuga.

Umuntu abonye AS Kigali itaratangira kwitoza ikirwana no kwiyubaka,Kiyovu Sports yatangiye imyitozo ngo ari abantu 56 bataramenya ngo uzakina ni nde ,zose zituye i Kigali. 

Iriya kipe buriya iyo uyitangiza uyohereza i Gisenyi,i Rubavu ku munsi wa mbere ikajya gukina n’uwitoje ibyumweru 6 cyangwa se ukayohereza gukina na Rayon Sports na APR FC cyangwa na Police FC zose zimaze amezi abiri zirimo ziritoza yo itaratangira, mu by'ukuri uba ugiye guhuza abantu 2 batanganya uburyo.

Iyo rero ubahurije i Kigali aho batuye nta n'umwe utega, bashatse bazaze n'amaguru. Nta mododoka bakeneye bose bakorera muri icyo kibuga undi akorera mu nsi yacyo. Rero harimo kureberera umupira muri rusange ntabwo ari ukubikora nk’abantu mu biro gusa".

Hadji Mudaheranwa yanavuze ko muri aya makipe 2 ,mu mwaka ushize harimo iyavugaga ko mpaga 3 yazemera bitewe n'ikibazo cy'ubukene yari ifite ariko birangira bayifashije bayiha amafaranga ntiyaziterwa.

Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2024/25 izatangira tariki ya 15 z'uku kwezi kwa Kanama isozwe tariki ya 18 z'ukwezi kwa 5 ku mwaka utaha wa 2025.



Kiyovu Sports izatangira Shampiyona yakira AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND