Umuhanzikazi Bwiza Emerance wamamaye nka Bwiza mu ndirimbo zinyuranye, yahawe ikaze mu muryango wa Sosiyete y'Itumanaho ya MTN ifatwa nka nimero ya mbere mu Rwanda, agirwa 'Brand Ambassador', aho azifashisha imbuga nkoranyambaga ze n’ahandi afite ijambo mu kumenyekanisha ibikorwa by’iyi sosiyete.
Ni ubwa
mbere uyu mukobwa umaze imyaka ibiri mu muziki akoranye na MTN. Ariko yagiye agaragara
mu bikorwa bitandukanye byabaga byateguwe n'iyi sosiyete.
Nko muri
Gashyantare 2024, yahuye kandi agirana ibiganiro n’Umuyobozi wa Mobile
Money Rwanda Ltd, Chantal Kagame. Icyo gihe hari ku munsi wa ‘Saint Valentin’ ari kumwe
n'umuhanzi Chriss Eazy.
Ku
mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024, nibwo MTN ibinyujije ku
mbuga nkoranyambaga zayo zatangaje ko yatangiye imikoranire n'umuhanzikazi
Bwiza. Bati "Bwiza buri gihe uhawe ikaze/urisanga mu muryango. Turiteguye."
Mu
mashusho yashyizwe hanze, agaragaza ko Bwiza yakiriwe n'umukinnyi wa filime, Niyitegeka
Gratien wamamaye nka Papa Sava umaze imyaka itanu akorana n'iyi sosiyete. Muri
aya mashusho Bwiza agira ati "Nditeguye! Nanjye ubu ndi mu muryango wa
MTN."
Umujyanama
we, Uhujimfura Claude yabwiye InyaRwanda ko Bwiza yasinye amasezerano y'umwaka
umwe wo kuba 'Brand Ambasador' ariko 'ni amasezerano ashobora kuzongerwa'. Ati
"Twishimiye kuba mu muryango wa MTN."
Bwiza ni
imfura mu muryango w’abana bane, mu bakobwa babiri n’abahungu babiri. Abana na
Nyina na Se mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Yavukiye
i Gitarama, ni mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, umuryango we uza
kwimukira i Kigali, nyuma bajya gutura i Nyamata.
Yigeze
kubwira InyaRwanda ko mu muryango we nta wundi muntu wakoze umuziki mu buryo
bw’umwuga, ahubwo acyeka ko impano ayikomora kuri Nyirakuru na Se baririmba muri korali zo mu rusengero. Ati “Bakunda umuziki hamwe na Mama.”
Imibare
igaragaza ko ubu mu Rwanda abakoresha umuyoboro wa MTN bageze kuri 64.6%
by’Abanyarwanda bose. Kandi MTN ivuga ko abakoresha serivisi ya Mobile Money
bazamutse ku kigero cya 17.2%.
Muri
Werurwe 2023, MTN yavuze ko yungutse Miliyari 227 Frw, binyuze mu gucuruza
Serivisi n'imigabane. Inyungu yayo mu 2022 yarazamutse igera kuri Miliyari
221.7 Frw, avuye kuri Miliyari 184.9 Frw yungutse mu 2021.
Mu 2022,
abafatabuguzi ba MTN biyongereyeho 381.000 bagera kuri miliyoni 6.8 muri
rusange. Muri aba bashya, abagera kuri 308.000 bakoresha umuyoboro wa
Interineti.
MTN
ikorera mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, kandi umuntu 1 muri 3 akoresha
umuyoboro wa MTN.
MTN
irayoboye ku isoko ry’itumanaho ngendanwa mu Rwanda no muri Afrika. Guhera mu
mwaka wa 1998, yakomeje gushora imari mu kwagura no kunoza imikorere
y’umuyoboro wayo ndetse kuri ubu yishimiye kuba ku mwanya wa mbere nk’umuyoboro
wa interineti mu Rwanda.
MTN
igeza serivise zo ku rwego rwo hejuru abafatabuguzi bayo, zirimo ndetse
n’udushya nk’iya MTN Irekure itanga amainite yo guhamagara na bundle za
interineti ku muntu.
Iyi
sosiyete kandi iri imbere mu gutanga serivise z’imari kuri telefone ngendanwa
mu Rwanda hamwe na Mobile Money, MoMoPay na MoKash itanga inguzanyo
ikanazigama.
Bwiza
yakiriwe na ‘Papa Sava’ mu muryango mugari wa MTN nka ‘Brand Ambassador’
Bwiza agiye
gukorana na MTN mu gihe cy’umwaka umwe- ariko amasezerano ashobora kongerwa
KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TO YOU’ YA BWIZA
REBA INDIRIMBO "READY" YA BWIZA ARI NAYO YATUMBAGIJE IZINA RYE
TANGA IGITECYEREZO