Kigali

Yayitanzeho Miliyoni 60 Frw! Yverry yakoze indirimbo ya mbere yamuhenze mu mateka y'umuziki we-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/07/2024 20:24
0


Umuhanzi Rugamba Yverry wamamaye nka Yverry mu ndirimbo zitsa ku rukundo, yatangaje ko yashoye Miliyoni 60 Frw mu ndirimbo 'Forever' yakoreye muri Vancouver na Calgary yo mu gihugu cya Canada, biyigira igihangano cya mbere cyamuhenze mu rugendo rwe rw'umuziki.



Ni ubwa mbere Yverry akoze indirimbo ifite agaciro kangana gutya! Ushingiye ku mibare itangwa n'abahanzi ashobora kuba ari ku mwanya wa kabiri mu bahanzi nyarwanda bamaze gushora amafaranga menshi ku ndirimbo imwe, kuko Bruce Melodie aherutse gutangaza ko yakoresheje arenga Miliyoni 50 Frw mu ikorwa ry'indirimbo ye yise 'Sowe'.

Yverry yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo ye ifite agaciro ka Miliyoni 60 Frw biturutse mu kuba buri kintu cyose yakoresheje yaracyishyuraga ku isaha. 

Ati "Kuva 'Location' zigaragara mu mashusho y'indirimbo, aba-Producer, umukobwa twakoresheje, imodoka ebyiri twakoresheje, ikibuga cya 'Tennis' twakoresheje, 'Drone' n'ibindi byose, buri kimwe nakishyuraga ku isaha."

Yavuze ko umunyamideli witwa Tcamm bakoranye muri iyi ndirimbo, yamwishyuye amadorali 200 ku isaha, kandi bakoranye kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa sita z'ijoro. Ni ukuvuga ngo bakoranye amasaha 16 bingana n'amadorali 3200.

Ati "Ni umukobwa usanzwe wifashishwa mu ndirimbo z'abahanzi, rero buri kimwe cyose twakoranye nawe twaracyishyuriye, yaba mu kugaragara mu ndirimbo, imyambaro yambaye n'ibindi, muri rusange yishyuwe amadorali 3200."

Yverry avuga ko mu ikorwa ry'iyi ndirimbo banahuye n'ibibazo bikomeye, kuko uriya mukobwa bifashishije yamenye ikirahure cy'imodoka mu buryo nawe bwamutunguye, biba ngombwa ko bacyishyura.

Ati "Uriya mukobwa yagombaga kujya ku modoka imbere akicaraho, ariko agezeho ashingaho ivi ikirahure kirameneka, biba ngombwa ko  tucyishyura bazana indi modoka, niba nibuka neza twishyuye amadorali arenga ibihumbi 25."  

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Uragiye', avuga ko umubare w'amafaranga wazamutse binaturutse mu kuba barishyuye aho bakiniye Tennis. 

Ati "Ibintu bya hariya byarantunguye, kuko byasabye ko abantu bari mu kibuga bose babakuramo. Ku isaha twikishyura amadorali 50, kuko ntibiba byemewe ko hari undi muntu wagaragara mu bikorwa byawe kandi utabimwishyuriye."

Yverry anavuga ko bishyuye buri agace kose 'Drone' yafatiyeho amashusho. Ati "Hari agace twifuzaga gukoreramo amashusho, naho barahishyuje'. Ikindi, cyongereye amafaranga ni urugendo yakoze ajya Calgary, ndetse n'aho yacumbitse kuko byamusabaga gutegereza ikorwa ry'uyu mushinga.

Avuga ko ageze ku rwego rwo gukora indirimbo iri kuri Miliyoni 60 Frw kubera ko yabonye umujyanama wumva neza ibikorwa bye. 

Ati "Ndashima cyane Gauchi kuko yumvise neza intego zanjye mu muziki yiyemeza kunshyigikira. Ni ibigaragaza ko ibikorwa bizagenda neza, ushingiye kubyo tumaze gukorana kuva twahura." 

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer MadeBeats usigaye abarizwa mu Bwongereza, ni mu gihe amashusho yakozwe na Babou-Daxx.


Yverry yatangaje ko yakoresheje Miliyoni 60 Frw mu ikorwa ry'amashusho y'indirimbo ye 'Forever'


Yverry yavuze ko umukobwa yifashishije muri iyi ndirimbo yamwishyuraga amadorali 3200 mu gihe cy'amashaa 16 bamaranye bakorana

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'FOREVER' Y'UMUHANZI YVERRY YAKOREYE MURI CANADA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND